Abarezi bo mu Karere ka Rubavu bateguye umunsi mukuru bise ngo ‘Abarezi Rubavu Turashima’. Uyu munsi wabaye tariki 9 Nzeri 2022, wasize abarimu bagaragarije Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame urukundo binyuze mu mpano y’icumu n’ingabo bamuhaye bavuga ko batakiri “ba gakweto”, ndetse ko bifuza kuzagura imodoka.
Mu muhango watangiriye ahazwi nko ‘Kugisaha’ mu
Murenge wa Gisenyi, abarezi bose bakoze urugendo rubageza kuri Stade Umuganda aho ibirori byabanjirijwe n’umupira w’amaguru, wahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka
Rubavu ndetse n’abarezi bo muri aka Karere.
MUNGWAMURINDE, umurezi ku mashuri abanza ya Kayanza yo
mu Murenge wa Nyundo yavuze ko bishimye cyane muri rusange, ndetse ko bashimira
n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul
Kagame. Mu magambo ye yagize ati: “Turishimira cyane ibyiza twagezeho, cyane
cyane tukishimira inkuru nziza yatugezeho yo kumva ko umushahara wa mwarimu
wongerewe mu Rwanda. Mu by’ukuri abarimu bari barahimbwe amazina nka; gakweto,…
yajya kugura intoryi bakazita inyama ya mwarimu, abamotari ndetse n’abafundi
kimwe n’abandi birirwaga bavuga ko
bahemba mwarimu”.
Ati: “Mbere abarimu bakoraga uyu murimo bumva basuzuguritse cyane, ndetse n’ababyeyi babyaye abana bakaba
abarimu bakumva ko ntacyo bazabamarira bakanumva ko batakwemerera abandi bana babo kujya mu mashuri nderabarezi, ariko kugeza ubu imyumvire yamaze guhinduka.
Kwigisha ni umuhamagaro. Mbere twigishaga neza cyane, rero ubu bigiye kwiyongera ndetse tuzitabira buri kimwe kigamije guteza imbere uburezi n’uburezi bw’umwana”.
Abarimu bo mu Karere ka Rubavu, bageneye H.E Paul Kagame impano y'icumu n'ingabo
Muri uyu muhango havuzwe imivugo ishima Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, bamuvuga imyato, bavuga ko uwari ‘gakweto’
ubu yicazwa ahakomeye nyuma yo kongerwa amafaranga ku mushahara bari basanzwe
bahembwa.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Habitegeko François, yashimiye abarimu bo mu Karere ka Rubavu kubw’igitekerezo cyiza bagize cyo gutegura uyu munsi kimwe n’ubwitange bwabo, abizeza ubufatanye. Ati: “Turifatanyije cyane muri iki gikorwa cyo gushima Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubwo kubahoza ku mutima, turabizi neza ko abarezi bafatiye runini imibereho y’isi”.
Ati: “Nta muntu n’umwe wagize icyo ageraho atanyuze imbere y’abarezi. Ibikorwa birivugira rero, kandi ndatekereza ko ubutumwa bwarangije kumugeraho. Muri kamere muntu iyo ukoreye abantu ibintu byiza bikabageraho babasha kugushimira, kandi nawe ntabwo azahwema kubashakira ibisubizo nk’uko bisanzwe.
Barezi rero nagiraga ngo mbabwire ko tutazahwema
gufatanya namwe mukazi katoroshye ko kurerera u Rwanda. Ejo heza h’igihugu cyacu rero
hari mu biganza by’aba ba mama
n’aba papa ndetse n’urubyiruko rw’abarezi beza. Nimwe mutoza indangagaciro
abana bacu mufatanyije n’ababyeyi, mukabumbabumba ruriya ruhinja tuzi mukabavanamo umuntu usobanutse, ibyo rero birakomeye
ku buryo usibye n’abantu babashima n’Imana yamaze kubivivura”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Bwana Kambogo ildephonse, yayoboye umuhango wo gutanga impano ‘y’ingabo n’icumu’ bifite icyo bisobanuye mu muco Nyarwanda, abarezi bageneye Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame. Aba barezi bo mu Karere ka Rubavu bagaragaje ko bafite icyifuzo cyo kongererwa amafaranga baguza, ku buryo bajya bafata amafaranga abemerera kwigurira imodoka ziborohereza mu rugendo rw’akazi.
Tubibutse ko kongezwa umushahara kwa mwarimu
byatangajwe tariki ya 1 Kanama 2022, maze abarezi bo mu mashuri abanza
n’amashuri yisumbuye bararana akanyamuneza ku mitima yabo.
TANGA IGITECYEREZO