Kigali

Miss Mutesi Jolly yasabye abantu kumutora mu bihembo ahataniye bya Zikomo Africa

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/09/2022 10:42
0


Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly yakozwe ku mutima anatangaza ko ari iby’icyubahiro kuba umwe mu bahataniye ibihembo bya Zikomo, asaba abantu kumutora.



Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Muraho bantu banjye, duhataniye ibihembo byo muri Zambia byitwa Zikomo mu byiciro bibiri birimo ‘Best Stylist’ na ‘Motivational Speaker’.”

Yongeraho ati: “Reka tubiharanire maze dukomeze kwagura umubano. Sura urubuga rwabo utore ni ubuntu, mu kuri musure urubuga mutore umukobwa wanyu wirwanyeho kandi ni iby’icyubahiro kuba umwe mu bahatanye.”

Ibihembo bya Zikomo Africa bikaba bihabwa abantu bakoze kurusha abandi mu bihugu byabo muri Africa mu byiciro birimo umuziki, imideli, ishoramari, ubugeni n’ibindi bitandukanye.

Nyuma y’amatora abazahiga abandi mu byiciro bitandukanye bakazajya kwakira ibihembo byabo mu birori by’agatangaza bizabera muri Lusaka, Zambia bizasusurutswa n’abahanzi bakomeye muri Africa barimo Awilo Longomba, kuwa 15 Ukwakira 2022.Mutesi Jolly atewe ishema no guhatanira ibihembo bya Zikomo AfricaWamutora unyuze kuri www.zikomoawards.com ukamuhesha amahirwe yo kwegukana ibyiciro 2 ahatanyemo

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND