Kigali

AMAFOTO yaranze umukino wa mbere wa APR FC na US Monastir wakanze abanya-Tunisia

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:11/09/2022 1:21
0


Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 10 Nzeri, abakunzi ba APR FC bavanye inseko n'ibyishimo kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, aho batsindiye US Monastir mu mukino wa CAF Champions League.



Iyi kipe bisingiza 'Nyamukandangira mu kibuga kikasa imitutu' yabonye intsinzi y'umukino ubanza w'ijonjora rya mbere mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, mu gihe nyamara benshi bahaga amahirwe Union Sportive Monastrienne yo muri Tunisia.

Mu minota yose y'umukino wayoboye n'abasifuzi bo mu Burundi, APR FC yakinnye biryoheye amaso ndetse nubwo itabonye ibitego byinshi, yagerageje gusatira izamu inshuro nyinshi, hatitawe ko bakinaga n'ikipe yavuye muri Africa y'amajyaruguru, aho umupira wateye imbere.

Igitego rukumbi cyinjijwe na rutahizamu Mugunga Yves ku ruhande rwa APR FC, cyari gihagije kugira ngo abafana ba Nyamukandagira bagende ibilometero bisaga 120 baririmba, ubwo bavaga i Huye mu Majyepfo y' u Rwanda ahabereye umukino, bataha i Kigali.


Mugunga (29) na bagenzi be bishimira igitego

Ku munota wa 77 w'umukino, rutahizamu Aliou wa US Monastir yateye umupira mu izamu, umusifuzi avuga ko habayeho kurarira ndetse biteza amahane kuko bitumvikanwagaho. Mu gusohoka, abasifuzi bari bacungiwe umutekano na Polisi y' u Rwanda kugira ngo hatagira ubahutaza.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, umutoza Darko Novic wa US Monastir yashimangiye ko APR FC yabarushije umukino mwiza, by'umwihariko mu kwakira imipira ya kabiri, byatumaga US Monastir itabona uburyo bwo gukina cyangwa kurema uburyo buvamo ibitego.

Umukino wo kwishyura hagati ya APR FC na US Monastir uzabera i Monastir, kuri Stade ya Mostafa Ben Janet ku mugoroba wo kuwa 18 Nzeri 2022. Ikipe izakomeza hagati y'izi zombi, izahura na Al Ahly yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.






Umukino ujya gutangira




Ababanje mu kibuga ba APR FC




Nshuti Innocent atanga umupira wavuyemo igitego


Mugunga Yves yishimira igitego


Abafana bari bahari




Hadutse amahane ubwo US Monastir yateraga mu izamu, umusifuzi akavuga ko baraririye





Abatoza ba APR FC mu kazi gakomeye

Umukino wari ukomeye

Ombolenga Fitina agerageza gutambutsa umupira

Abafana ba US Monastir bari bake

Nyiragasazi ufana APR FC



Abasifuzi basohotse bakikijwe na Polisi



AMAFOTO: NGABO Serge - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND