RFL
Kigali

Bagutanze mu kidendezi kuko bari bafite abarwaza - Theo Bosebabireba mu ndirimbo "Umuriro Urotsa" asohoye akiva i Burundi-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/09/2022 8:09
0


Umuhanzi rurangiranwa mu Karere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba, yageze mu Rwanda avuye i Burundi mu biterane yari yatumiwemo, ahita ashyira hanze indirimbo nshya yise "Umuriro Urotsa" yashoye mu buryo bw'amajwi tariki 09 Nzeri.



Ni indirimbo irimo amagambo akomeye ahumuriza abari mu bihe bitoroshye. Umwe mu bakunze iyi ndirimbo yanyujije ubutumwa bwe kuri Youtube munsi y'iyi ndirimbo ati "Urakoze cyane, umunsi umwe, [Imana] izaterura abanzi idimbe hasi. Nyirubwite yiyizire pe". Undi ati "Amen. Mbega indirimbo nziza! Mutuzaniye Nyirubwite yiyizire rwose,.. imbere cyane mukozi w'lmana".

Muri iyi ndirimbo "Umuriro Urotsa", Theo Bosebabireba aragira ati "Ni ikibazo cy'igihe, naho ubundi gutabarwa ko uzatabarwa. Bagutanze mu kidendezi kuko bari bafite ubajugunyamo, bagutanze mu kidendezi kuko bari bafite abarwaza. Noneho rero ikorere uburiri bwawe utahe, nyirubwite ariyiziye kandi ni we ubitegetse". 

"Mirongo itatu n'umunani (38) irahagije, baguca hejuru bagukandagira bakagutangamo. Nyiri ubwite ntiyakubaza amashuri wize, Nyiri ubwite ntiyakubaza aho ukomoka, Nyiri ubwite ntitakubaza ibyo utunze, Nyiri ubwite ntiyakumva amabwire y'abantu,..".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Theo Bosebabireba yavuze ko kwita indirimbo ye 'Umuriro urotsa' yashakaga gusaba abantu ko kujya bakinisha ibindi "ariko Imana bayitondere, bayubahe, ntabwo ari iyo gukinisha cyangwa se ntabwo ari iyo kumenyera". 

"Hari ibintu abantu bakora utakwita nk'ibyaha bikomeye nk'uburyo bwo kwishyira hejuru, uburyo bwo gusuzugura abantu, ndavuga nti nabyo si ibintu byiza, abantu bajye bakina n'ibikinika. Kugereranya rero n'umuriro, inshuro nyinshi hari ahantu Imana yagiye irwanisha umuriro. Umuriro uri mu bintu byagiye bigaragara ko Imana iwukoresha". 


Theo Bosebabireba ari mu bihe byiza cyane muri iyi minsi, na ADEPR igiye kumufungurira imiryango yongere kuririmba mu nsengero zayo

Yavuze ko Imana nayo ari umuriro akurikije ingero ziboneka muri Bibiliya. Yatanze urugero rwa Eliya ari ku musozi Karumeri aho yasenze hakamanuka umuriro ugatwika igitambo, ariko yarabanje aravuga ati 'Mana nzi ko usanzwe unyumva'. Yatanze urundi rugero kuri Meshaki, Saduraka na Bedenego, ubwo bari bajugunywe mu muriro hakazamo undi wa gatatu. 

Yavuze urugero rwa kane aho Eliya yari yarahuze Umwami, bamwoherereza ingabo ngo zimurwanye, akavuga ati 'Niba ndi umuntu w'Imana, umuriro nuve mu ijuru ubatwike', umuriro ukamanuka. Theo ati "Urumva rero Imana nayo ni umuriro. Abantu bajye bakina n'ibindi, umuriro utazabotsa!".

Theo Bosebabireba ukubutse i Burundi, magingo aya ari kubarizwa mu Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba. Mu Karere ka Kirehe ahitwa i Gahara ni ho yakoreye ivugabutumwa ejo kwa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022. Yavuze ko igiterane yatumiwemo gikomereza i Gasarabwayi mu Karere ka Kayonza kuri iki Cyumweru.

Avuga ko i Burundi byagenze neza cyane mu biterane bitatu yari yatumiwemo yaba icyabereye i Muramvya, Kibogoye (hafi y'aho bita mu Bugarama) aho yamaze iminsi ine kuva kuwa kane kugeza ku Cyumweru ndetse n'i Makamba mu Itorero ry'Abangilikani mu biterane binini cyane byitabiriwe n'abantu ibihumbi.

Yakomereje ivugabutumwa i Nyabunyegeri mu Mujyi wa Bujumbura muri Komine yitwa Mutimbuzi ahakorera igiterane cy'iminsi ibiri, gusa w avuga ko umunsi wa mbere yahageze bwije bityo akaba abara umunsi umwe. Yahakoreye igitaramo gikomeye anahafatira amashusho y'indirimbo ye "Umuriro urotsa". Yatangaje ko amashusho y'iyi ndirimbo azajya hanze mu mpera z'icyumweru gitaha.

Theo Bosebabireba ategerejwe muri Mozambique mu giterane yatumiwemo n'umukozi w'Imana witwa Prophet Eric Uwayesu, uyu akaba ari umunyarwanda utuye muri icyo gihugu. Ni igiterane kizamara imnsi itatu kuva tariki 16 Nzeri kugeza tariki 18 Nzeri 2022. Azaba ari kumwe n'abandi bahanzi bagera ku munani (8) b'amazina akomeye mu muziki wa Gospel muri Mozambique.


Bosebabireba avuye i Burundi ahafatiye amashusho y'indirimbo ye nshya "Umuriro Urotsa"


"Umuriro Urotsa" niyo ndirimbo nshya ya Theo Bosebabireba


Theo Bosebabireb agiye kujya muri Mozambique ku itike ya Prophet Eric Uwayesu

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "UMURIRO UROTSA" YA THEO BOSEBABIREBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND