RFL
Kigali

Canada: Ev. Bella Kabirigi yateguye igiterane gikomeye yise "The Smoke of Worship" yatumiyemo Kimberly Adé uherutse gutaramana na Sinach

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/09/2022 22:59
0


Umuvugabutumwa ukiri muto, Bella Kabirigi, utuye mu gihugu cya Canada, yatangiye gutegura ibiterane bikomeye kandi byagutse, ahera ku cyo yise "The Smoke of Worship Conference" yatumiyemo abahanzi bakomeye barimo Kimberly Adé uherutse gukora igitaramo gikomeye yatumiyemo Sinach.



Bella Kabirigi yibwira abatamuzi ko ari umukobwa "ukunda cyane Imana na Mwuka Wera" ndetse akaba yaramaramaje mu kuyikorera. Ni umuramyi ariko cyane cyane ni umuvugabutumwa, ni zo 'domain' z'umuhamagaro akoreramo kuva Imana yamuhamagarira kuyikorera. Akorera umurimo w'Imana muri Canada mu Mujyi wa Montréal mu Itorero Reedemed Gospel Church.

Ev. Bella ukorera Imana mu mpano zitandukanye, kuri ubu yateguye igiterane kidasanzwe yise "The Smoke of Worship" bisobanuye mu Kinyarwanda "Umwotsi w'Umubavu wo Kuramya Imana". Insanganyamatsiko yacyo yayikuye muri Zaburi 86:9 havuga ngo “Mwami, amahanga yose waremye azaza, akwikubite imbere akuramye, kandi bazahimbaza izina ryawe.”‭‭

Iki giterane kizaba tariki 01/10/2020 kibere muri Canada muri Montreal [1871 rue Saint Louis Montréal. Qc.] Kizatangira saa Kumi n'ebyiri z'umugoroza kugeza saa Yine z'ijoro. Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Bella avuga ko iki giterane kitazaba inshuro imwe, ahubwo azakomeza kujya agitegura mu bihe bitandukanye.

Ni igiterane kizakorwamo imirimo itandukanye ariko mu rwego rwo kuramya Imana hamwe n'abaramyi batandukanye b'amazina azwi barimo Kimberly Adé uzaba avuye i Toronto, Moses Mugisha uzaba uvuye muri Ottawa ndetse na Miriam Budju Hunter wo muri Montréal.

Kimberly Adé uri mu bahanzi bazaririmba muri iki giterane, ni umuhanzikazi ukomeye muri Canada ndetse aherutse gukora igitaramo gikomeye yatumiyemo Sinach ufatwa nk'umuhanzikazi nimero ya mbere mu muziki wa Gospel ku mugabane wa Afrika. Igitaramo yatumiyemo Sinach cyabaye tariki 19/08/2022. Ni igitaramo cyiswe "Sinach Live in Concert".

Ev. Bella Kabirigi yabwiye inyaRwanda.com ko afite kwizera kwinshi ko ubuzima bw'umuntu wese uzitabira iki giterane butazongera kuba uko bwari bumeze. Yavuze ko hari uruhisho [surprise] ku bazitabira bose. Ati "Turizeye neza tudashidikanya ko ubuzima bwawe butazongera kuba uko bwari ukundi kubera Imana. Hari ibyo itubikiye muri iki giterane. Ibindi ni surprise z'Imana".


Bella Kabirigi ni umuramyi akaba n'umuvugabutumwa


Ev. Bella Kabirigi yinjiye mu ruhando rw'abategura ibiterane by'imbaraga


Kimberly Adé uzaririmba mu giterane cya Ev. Bella, aherutse gutumira Sinach


Ev. Bella yatumiye Kimberly mu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana


Ev. Bella Kabirigi yateguye ku nshuro ya mbere igiterane kidasazwe yise "The Smoke of Worship Conference"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND