Germain Muhirwa: Ibitabo wasoma ubuzima bwawe bukagira impinduka zihuse

Amakuru ku Rwanda - 10/09/2022 5:24 PM
Share:
 Germain Muhirwa: Ibitabo wasoma ubuzima bwawe bukagira impinduka zihuse

Abakuze bakunze kunenga urubyiruko kutagira umuco wo gusoma ibitabo, ndetse hari umuhanga wavuze ko niba hari ikintu ushaka guhisha abanyafurika ugishyira mugitabo! Iyi myumvire ituma abandi bantu benshi bagerageza kwiyumvisha ko mu bitabo ari ahandi hantu umuntu yarahurira ubwenge.

Bibiliya itubwira ko kubura ubwenge rimwe na rimwe bigeza umuntu ku irimbukiro. Aho Imana yivugiye ubwayo iti "ubwoko bwanjye burimbuwe no kutamenya" kutagira amakuru, kudasobanikirwa.."

Abantu batagira ingano bagiye bahamya ko bahinduye imyifitire abandi bava ku bintu bimwe na bimwe byari byarababase nyuma yo gusoma ibitabo.

Umukozi w'Imana Myles Munroe yagize ati "Iyo numvise ko hari umuntu witabye Imana ikintu cya mbere mbona ko isi ihombye n'ibitabo, imivugo n'indirimbo agiye adashize hanze". 

Akomeza agira ati" siniyumvisha ukuntu isi yahomba ibitekerezo bya nyakwigendera ndetse n'urukundo yarafitiwe n'abamuvuga imyato amaze kugenda." 

Kuki abantu badasoma niba mu bitabo harahurwa ubwenge?

Kudasoma ibitabo bituruka ku mpamvu zitandukanye, gusa buri wese ashobora gukoresha agahe gato byibuze agasoma page imwe cyangwa izirenze imwe igikuru nuko bikorwa mu mwanya mwiza wateguwe .

Buri muntu ashize amanga akiga gahunda yo gusoma ibitabo niyo byaba ari iminota 20 hari impinduka zifatika byagika kubuzima bwe. 

Ku bakunzi b'Iyobokamana hari ubundi buzima n'ubunararibonye umuntu yavana mu bitabo bya bamwe mu bakozi b'Imana. Abakozi b'Imana benshi banditse ibitabo kandi bifasha imbaga y'abatuye Isi.

Kugeza magingo aya haracyari abantu benshi bandika ibitabo bifite ireme ndetse bikomoka mu ijambo ry'Imana, ariko inzitizi ni uko umubare w'abasoma ukiri hasi kandi bigaragarira mu bushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa aho usanga abanyafurika ndetse n'abatuye ku migabana ikomeye badakunda gusoma.

Ibitabo twabazaniye uyu munsi ni ibiboneka mu rurimi rw'Icyongereza, bikaba byaranditswe n'Umukozi w'Imana Germain Muhirwa uba mu gihugu cya Canada. 

Germain Muhirwa azwiho kuvuga amagambo y'ubuhanga (Quotes), muri ayo twabahitiyemo 4 yavuze kandi akaba afatwa nk'amagambo wakoresha nawe mu gushaka gusobanura ikintu runaka mu buzima wakwifuza ko abantu bumva kurushaho.

Ku gifuniko (cover) y'igitabo cye cya mbere yise The Heaven Test in Rwanda 1994, hagaragaramo ijambo "Time Makes Sense With Time!". Wamenya ikintu igihe wasobanukiwe neza icyo kintu.

 "Let The Word of God prove You Right." Ubwenge bwose bubonekera mu ijambo ry'Imana, reka ijambo ry'Imana rikugire umunyakuri. 

 "I am simply -a Messenger, NOT -a Prophet." Ndi umugaragu cyangwa umuyoboro w'Imana sinzihamiriza cyangwa ngo niyite umuhanuzi bibaho nk'uko abandi babikora, oya!

 "Saturate Your Life With The Word of God." Reka ubuzima bwawe bwuzure kandi busendere Ijambo ry'Imana. 

Ibi byagufasha mu rwego rwo kuguma mu bwiza bw'Imana iyo uba mu Ijambo ry'Imana, kuko nta handi umunezero ubonekera.  

Mu bitabo yanditse hariko icyitwa "The Heaven Test in Rwanda 1994 [Uko Ijuru ryageragejwe mu Rwanda mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi]. Iki gitabo wagisoma kuri Amazon. 

Ikindi ni "True Love is Spiritual " [Urukundo Nyarukundo Rubonekera ku bw'Umwuka] ndetse n'icyitwa "Read The Bible Right" [Uko wasoma Bibiliya Utavangiwe]. 

Ibi bitabo uramutse ubisomye ntiwasubira kuba uko uri. Ushaka kubisoma biboneka kuri amazone aho wandika inyito y'igitabo ugakurikiza amabwiriza. 

Germain Muhirwa yavutse ubwa kabiri mu mwaka w'i 2016, ibintu yita "1616" itariki ye yaboneyeho agakiza ni mu kwezi kwa Gatandatu tariki ya mbere 2016. 

Kwakira agakiza kuri we ni ibintu byihariye, avuga ko yabonye ukuboko kw'Imana akakumenya; nawe akwifurije kumenya Imana ikakugirira neza ibihe byose.

Bimwe mu bitabo bya Germain Muhirwa


Germain Muhirwa ni umwe mu banditsi beza b'ibitabo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...