Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rubinyujije mu Kinyobwa cyarwo cya “Heineken” rwasinyanye amasezerano y’imikoranire na BK Arena agamije kuhacururiza ibinyobwa byayo mu bihe bitandukanye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu
tariki 9 Nzeri 2022, nibwo Bralirwa na BK Arena bashyize umukono kuri aya masezerano
mu muhango wabereye muri bimwe mu bice bigize iyi nyubako y’imyidagaduro ya BK
Arena.
Ni nyuma y’uko abayobozi ba Bralirwa
babanje gusura bimwe mu bice bigize BK Arena, bakerekwa ahari ‘stand’ yabo
bazajya bacururiza ibinyobwa byabo n’ibindi.
Ni amasezerano y’imyaka itatu ariko
ashobora kwiyongera, kandi Heineken izajya igaragara ku byapa byo muri BK Arena
n’igihe hari ibikorwa biri kuberamo nk’imikino, ibitaramo by’abahanzi n’ibindi
Heineken igaragare ku nyakira-mashusho nini za BK Arena.
Umuyobozi wa Bralirwa, Étienne Saada yashimye
buri wese wari muri uyu muhango, ahereye ku batumirwa, abacuruzi, by’umwihariko
abakiriya bagira uruhare mu iterambere ry’umunsi ku munsi ry’uru ruganda. Ati
“Muri ab’agaciro.”
Étienne yavuze ko bishimiye
amasezerano y’iterambere bagiranye na BK Arena yubakiye ku gufasha abantu
kwishima binyuze mu muco, siporo, imyidagaduro n’ahandi. Ati “Ibi biri mu
ndangagaciro za Heineken na Bralirwa muri rusange. Bivuze ikintu kinini muri
iyi mikoranire. Turishimye.”
Uyu muyobozi yavuze ko ibinyobwa bya
Bralirwa nka ‘Cheetah Energy’, ibidasembuye n’ibindi bizajya bigaragara muri BK
Arena.
Avuga ko hari ibikorwa byinshi
bazatangaza mu minsi iri imbere, kandi nta gihe kinini gishize basinye
amasezerano n’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Basketball, FERWABA, afite agaciro ka
miliyoni 240 Frw. Ati “Tuzakoresha aha hantu [BK Arena] mu gutangaza amakuru meza.
Ni iby’ingenzi kuri twe gukorera hano.”
Étienne yavuze ko BK Arena ‘habaye mu
rugo’ kandi ‘namwe ni iwanyu (mu rugo)’.
Umuyobozi wa QA Venue Solutions [Ikigo
cyatsindiye gucunga BK Arena mu gihe cy’imyaka irindwi], Kyle Schofield yavuze
ko BK Arena ari inyubako ya buri wese, kandi bafite intego ihamye yo kuba
igicumbi cya siporo n’imyidagaduro muri Afurika yose.
Kyle yavuze ko kugera iyi ntego
bisaba ubufatanye n’abandi, ari nayo mpamvu uyu munsi basinye amasezerano na
Bralirwa.
Uyu muyobozi yavuze ko gukorana na
Bralirwa ari ibintu byiza kandi byereka buri wese ko buri kimwe gishoboka.
Kyle yavuze ko mu gihe cy’imyaka
ibiri ishize bahawe gucunga BK Arena bishimira intambwe bari gutera, ‘harimo
n’amasezerano bagiranye na Bralirwa’.
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri
Bralirwa, Gatabazi Martine yabwiye InyaRwanda ko aya masezerano bagiranye na BK
Arena akubiyemo gucururiza ibinyobwa byabo muri iyi nyubako y’imyidagaduro.
Ati “Twasinyanye amasezerano hamwe na
BK Arena yo kuba turi abatanga ibinyobwa hano muri Arena igihe habaye ibikorwa
runaka byaba ari ibitaramo, imikino […] Abakiriya baje hano kureba imikino,
ibitaramo cyangwa ibikorwa bijyanye n’umuco nibyo bazajya banywa igihe cyose
bazaba bari hano.”
Martine yashimangiye ko ibinyobwa by’uruganda
rwa Bralirwa bizacururizwa muri BK Arena, yaba Bralirwa yagize uruhare mu
itegurwa ry’ibyo bikorwa biri kuhabera cyangwa se nta ruhare yabigizemo.
Ati “Niba hari umuntu wateguye
igitaramo ariko twebwe tutayiteye inkunga ntabwo twebwe tuzajya tugaragara
ariko tuzaba dufite ibinyobwa abantu bazabasha kunywa.”
Uyu muyobozi yavuze ko aya masezerano
ashobora kuzongerwa mu gihe cy’umwaka umwe.
Yavuze ko aya masezerano anagamije gufasha abakunzi ba Bralirwa kwisanga muri BK Arena, basanganirwa n’ibinyobywa by’uruganda.
Ati “Mu ndangagaciro za Heineken harimo gushimisha abakunzi b’ibinyobwa byacu. Twahuje rero kugira ngo tubashe kuzuzanya. Twongere iyi nzu tuyigire inzu y’abakunzi b’ibinyobwa byacu, kugira ngo bazajye baza bisange, bumva ko n’icyo banywaga mu rugo n’aho mu kabari na hano baza kubihasanga.”
Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Bralirwa, Etienne Saada [Uri ibumoso] n’Umuyobozi wa QA Venue Solutions, Kyle Schofield [Uri iburyo]
Umuyobozi wa Bralirwa, Etienne Saada yavuze ko bishimiye amasezerano bagiranye na BK Arena yubakiye ku gufasha abantu kwishima binyuze mu muco, siporo, imyidagaduro….
Umuyobozi wa QA Venue Solutions, Kyle Schofield yavuze ko bishimiye amasezerano bagiranye na Bralirwa, kandi byereka buri wese ko buri kimwe gishoboka
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Gatabazi Martine [Uri iburyo] yavuze ko aya masezerano bagiranye na BK Arena akubiyemo gucururiza ibinyobwa bya Bralirwa muri iyi nyubako y’imyidagaduro
Bralirwa yahawe ‘stand’ muri BK Arena izajya icururizamo ibinyobwa byayo
Ange Umulisa wari umusangiza w'amagambo muri uyu muhango
Mugisha Gatera Arnaud [DJ Marnaud] usanzwe ari ‘Brand Ambassador’ wa Heineken yasusurukije abitabiriye uyu mugoroba yifashishije indirimbo zinyuranye
Kuva ku wa 24 Gicurasi 2022, Banki ya Kigali yaguze uburenganzira bwo kwitirirwa iyi nyubako kuri miliyari 7 Frw yitwa BK Arena
Bralirwa yemerewe kwamamaza imbere n’inyuma h’iyi nyubako y’imyidagaduro
Umunyamakuru Luckman Nzeyimana akaba 'Ambassador' wa Cheetah Energy'
Aya masezerano yasinyiwe muri BK Arena kuri uyu wa Gatanu
Ibyishimo byari byose mu bitabiriye uyu mugoroba wo gusinya amasezerano
Ibyapa bigaragaza inzoga ya Heineken byari byamanitswe kuri BK Arena
Umunyamuziki uvuza 'Saxophone'
yahuzaga n'indirimbo zacuranzwe anyura benshi
Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO