RFL
Kigali

Bralirwa yasinyanye amasezerano na BK Arena yo kuhacururiza ibinyobwa byayo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/09/2022 23:40
0


Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rubinyujije mu Kinyobwa cyarwo cya “Heineken” rwasinyanye amasezerano y’imikoranire na BK Arena agamije kuhacururiza ibinyobwa byayo mu bihe bitandukanye.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nzeri 2022, nibwo Bralirwa na BK Arena bashyize umukono kuri aya masezerano mu muhango wabereye muri bimwe mu bice bigize iyi nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.

Ni nyuma y’uko abayobozi ba Bralirwa babanje gusura bimwe mu bice bigize BK Arena, bakerekwa ahari ‘stand’ yabo bazajya bacururiza ibinyobwa byabo n’ibindi.

Ni amasezerano y’imyaka itatu ariko ashobora kwiyongera, kandi Heineken izajya igaragara ku byapa byo muri BK Arena n’igihe hari ibikorwa biri kuberamo nk’imikino, ibitaramo by’abahanzi n’ibindi Heineken igaragare ku nyakira-mashusho nini za BK Arena.

Umuyobozi wa Bralirwa, Étienne Saada yashimye buri wese wari muri uyu muhango, ahereye ku batumirwa, abacuruzi, by’umwihariko abakiriya bagira uruhare mu iterambere ry’umunsi ku munsi ry’uru ruganda. Ati “Muri ab’agaciro.”

Étienne yavuze ko bishimiye amasezerano y’iterambere bagiranye na BK Arena yubakiye ku gufasha abantu kwishima binyuze mu muco, siporo, imyidagaduro n’ahandi. Ati “Ibi biri mu ndangagaciro za Heineken na Bralirwa muri rusange. Bivuze ikintu kinini muri iyi mikoranire. Turishimye.”

Uyu muyobozi yavuze ko ibinyobwa bya Bralirwa nka ‘Cheetah Energy’, ibidasembuye n’ibindi bizajya bigaragara muri BK Arena.

Avuga ko hari ibikorwa byinshi bazatangaza mu minsi iri imbere, kandi nta gihe kinini gishize basinye amasezerano n’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Basketball, FERWABA, afite agaciro ka miliyoni 240 Frw. Ati “Tuzakoresha aha hantu [BK Arena] mu gutangaza amakuru meza. Ni iby’ingenzi kuri twe gukorera hano.”

Étienne yavuze ko BK Arena ‘habaye mu rugo’ kandi ‘namwe ni iwanyu (mu rugo)’.

Umuyobozi wa QA Venue Solutions [Ikigo cyatsindiye gucunga BK Arena mu gihe cy’imyaka irindwi], Kyle Schofield yavuze ko BK Arena ari inyubako ya buri wese, kandi bafite intego ihamye yo kuba igicumbi cya siporo n’imyidagaduro muri Afurika yose.

Kyle yavuze ko kugera iyi ntego bisaba ubufatanye n’abandi, ari nayo mpamvu uyu munsi basinye amasezerano na Bralirwa.

Uyu muyobozi yavuze ko gukorana na Bralirwa ari ibintu byiza kandi byereka buri wese ko buri kimwe gishoboka.

Kyle yavuze ko mu gihe cy’imyaka ibiri ishize bahawe gucunga BK Arena bishimira intambwe bari gutera, ‘harimo n’amasezerano bagiranye na Bralirwa’.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Gatabazi Martine yabwiye InyaRwanda ko aya masezerano bagiranye na BK Arena akubiyemo gucururiza ibinyobwa byabo muri iyi nyubako y’imyidagaduro.

Ati “Twasinyanye amasezerano hamwe na BK Arena yo kuba turi abatanga ibinyobwa hano muri Arena igihe habaye ibikorwa runaka byaba ari ibitaramo, imikino […] Abakiriya baje hano kureba imikino, ibitaramo cyangwa ibikorwa bijyanye n’umuco nibyo bazajya banywa igihe cyose bazaba bari hano.”

Martine yashimangiye ko ibinyobwa by’uruganda rwa Bralirwa bizacururizwa muri BK Arena, yaba Bralirwa yagize uruhare mu itegurwa ry’ibyo bikorwa biri kuhabera cyangwa se nta ruhare yabigizemo.

Ati “Niba hari umuntu wateguye igitaramo ariko twebwe tutayiteye inkunga ntabwo twebwe tuzajya tugaragara ariko tuzaba dufite ibinyobwa abantu bazabasha kunywa.”

Uyu muyobozi yavuze ko aya masezerano ashobora kuzongerwa mu gihe cy’umwaka umwe.

Yavuze ko aya masezerano anagamije gufasha abakunzi ba Bralirwa kwisanga muri BK Arena, basanganirwa n’ibinyobywa by’uruganda. 

Ati “Mu ndangagaciro za Heineken harimo gushimisha abakunzi b’ibinyobwa byacu. Twahuje rero kugira ngo tubashe kuzuzanya. Twongere iyi nzu tuyigire inzu y’abakunzi b’ibinyobwa byacu, kugira ngo bazajye baza bisange, bumva ko n’icyo banywaga mu rugo n’aho mu kabari na hano baza kubihasanga.” 

 

    


Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Bralirwa, Etienne Saada [Uri ibumoso] n’Umuyobozi wa QA Venue Solutions, Kyle Schofield [Uri iburyo]

Umuyobozi wa Bralirwa, Etienne Saada  yavuze ko bishimiye amasezerano  bagiranye na BK Arena yubakiye ku gufasha abantu kwishima binyuze mu muco, siporo, imyidagaduro…. 

Umuyobozi wa QA Venue Solutions, Kyle Schofield yavuze ko bishimiye amasezerano bagiranye na Bralirwa, kandi byereka buri wese ko buri kimwe gishoboka     

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Gatabazi Martine [Uri iburyo] yavuze ko aya masezerano bagiranye na BK Arena akubiyemo gucururiza ibinyobwa bya Bralirwa muri iyi nyubako y’imyidagaduro 

Bralirwa yahawe ‘stand’ muri BK Arena izajya icururizamo ibinyobwa byayo 

Ange Umulisa wari umusangiza w'amagambo muri uyu muhango 

Mugisha Gatera Arnaud [DJ Marnaud] usanzwe ari ‘Brand Ambassador’ wa Heineken yasusurukije abitabiriye uyu mugoroba yifashishije indirimbo zinyuranye 

Kuva ku wa 24 Gicurasi 2022, Banki ya Kigali yaguze uburenganzira bwo kwitirirwa iyi nyubako kuri miliyari 7 Frw yitwa BK Arena 

Bralirwa yemerewe kwamamaza imbere n’inyuma h’iyi nyubako y’imyidagaduro 

Umunyamakuru Luckman Nzeyimana akaba 'Ambassador' wa Cheetah Energy'

Aya masezerano yasinyiwe muri BK Arena kuri uyu wa Gatanu 


Ibyishimo byari byose mu bitabiriye uyu mugoroba wo gusinya amasezerano 

Ibyapa bigaragaza inzoga ya Heineken byari byamanitswe kuri BK Arena 

Umunyamuziki uvuza 'Saxophone' yahuzaga n'indirimbo zacuranzwe anyura benshi






Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND