Kigali

Kigali: Abanyamerika bakijijwe ibiyobyabwenge na Yesu Kristo batanze ubuhamya bukomeye mu bukangurambaga bwa Teen Challenge-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:10/09/2022 20:22
0


Ibikorwa bya Teen Challenge byo kurwanya ibiyobyabwenge hifashishijwe ubutumwa bwiza, biri gukorwa n’abanyamuryango bayo barimo abavuye muri Oklahoma ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikomeje kugirira umumaro benshi.



Nyuma y'uko itsinda ry’abagize Teen Challenge Oklahoma bageze mu Rwanda kuwa 03 Nzeri 2022, bagasanganirwa na Teen Challenge Rwanda ihagarariwe na Pastor Willy Rumenera unayihagarariye muri East Africa, batangiye ibikorwa byo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda.

Tariki 8 Nzeri 2022 bakoreye ibikorwa byabo mu Karere ka Musanze ahahuriye abagera kuri 400 baje gukurikirana ibikorwa byabo n'ibanga ryafasha ababaswe n'ibiyobyabwenge kubivamo burundu. 

Kuwa Gatanu tariki 09 Nzeri 2022 bakomereje ubu bukangurambaga ahitwa mu Kove muri Kimisagara mu mujyi wa Kigali. Abagera kuri 700 biganjemo urubyiruko ni bo bitabiriye iki gikorwa, bumva ububi bw'ibiyobyabwenge n'uko Yesu ari inzira yo gutandukana nabyo burundu. 

Urubyiruko rwaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n'urwo mu Rwanda, rwahoze mu bubata bw’ibiyobyabwenge, rwatanze ubuhamya bw'uburyo rwahindutse rukabivamo kubera Ijambo ry'Imana.

Abitabiriye iki gikorwa bumvise ijambo ry’Imana banakurikirana ibihangano by’abahanzi bavuye mu biyobyabwenge babarizwa muri Teen Challenge Rwanda. Intero kuri bose yari "Ibiyobyabwenge oya mu izina rya Yesu".

Pastor Willy yagize ati: ”Amadayimoni y’ibiyobyabwenge n’ubusinzi ahunge mu izina rya Yesu kandi Imana yabohoye abashyitsi bacu kuva muri Oklahoma ikize ababameze batyo bose.”

Deborah waje ayoboye itsinda ry’abavuye muri Amerika na we yagize umwanya wo kubwiriza, gusa mbere abanza guha umwanya Seth umwana w’imyaka 14 wabaye imbaga y’ibiyobyabwenge kuva akiri muto cyane kugeza amenye Yesu ubwo yageraga muri Teen Challenge, akiyemeza kubivamo.

Seth ati: ”Mfite imyaka 14, nakuriye mu muryango w’Abakirisitu, gusa mu bwana bwanjye nagize inshuti mbi zatumye ntangira gukoresha ibiyobyabwenge byinshi. Nahereye ku rumogi, ngenda nzamuka, nkoresha ibikomeye birimo Xanax, birenga ibyo ntangira no kujya mbigurisha. Nahoraga mu bibazo ku ishuri nkahora ngirana ibibazo n’ababyeyi.”

Akomeza agira ati: ”Ababyeyi banjye bari barankuyeho amaboko, mpora mfatwa n’inzego z’umutekano kugera ubwo bajyanye muri Teen Challenge bamenyesha inkuru nziza ya Yesu Kristo, ubu maze amezi 7 ntakoresha ibiyobyabwenge.”

Deborah yongeye gufata umwanya atangira agira ati: ”Dufite abakobwa n'abahungu biganjemo abafite imyaka iri hagati ya  14 na 17. Iyo baje batugana baba bafite ibibazo byinshi byiganjemo iby’ubusambanyi, kwitakariza icyizere, bikabatera gushaka kwiyahura biyangiza umubiri.

"Ikirenze kuri ibyo, ntibaba bumva ibyo tubabwira kuko baba bavuga ko batemera Imana barayitereye icyizere bibaza aho yari iri ubwo bageraga mu bibazo. Nubwo biba bitoroshye ariko twizera imbaraga za Yesu Kristo bityo biradufasha tukabigisha ijambo ry’Imana kuko ryo rishoboza byose.” 

Muri ubu bukangurambaga bw kurwanya ibiyobyabwenge bakinnye umukino ufite igisobanuro cy’ubuzima umuntu anyuramo kuva avutse. Ni umukino ugaragaza ko yaba mu byiza n'ibibi, Yesu wabambwe aba ateze amaboko ngo yakire umwizera amurangamiye yifuza ko amufasha.

Uyu mukino washimangiwe n'icyigisho cyiza cya Deborah watanze ingero ku bantu bari abanyabyaha ruharwa barimo Umusamaliyakazi na Sawuli waje guhinduka Pawulo ariko bose Yesu Kristo arabigaragariza ahindurira ubuzima bwabi bubi buba ubw’amashimwe.

Si abavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa batanze ubuhamya kuko na Ndahayo Espoir w’imyaka 24 ubarizwa muri Teen Challenge Rwanda yasangije abantu urugendo yanyuzemo ruteye ubwoba kuva mu mwaka wa 2012. Yavuze ko yakoresheje urumogi akajya yitera inshinge, acura amafaranga, aranafungwa.

Ku bw'ubuntu bw'Imana, yaje kumenya Imana, biba akarusho ubwo yisangaga muri Teen Challenge kuko yahise atandukana burundu b'ibiyobyabwenge. Yavuze ko ubu ari umusore ushima Imana akaba ari n’umugabo wo guhambya ibyo Imana ikora.

Muri iki gikorwa hasengewe abarwayi n'abemeye kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo.

Ibikorwa bya Teen Challenge Rwanda n’abashyitsi bayo baturuka muri Oklahoma bahoze bakoresha ibiyobyabwenge ariko bakaza kubireka, bikazakomereza i Kabuga mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nzeri na tariki 11 Nzeri 2022.

Deborah yatanze ubuhamya bw'ukuntu Yesu yamufashije kuva mu biyobyabwenge

Byari ibyishimo ku bitabiye gahunda ya Teen Challenge bumvise ubuhamya bagira n'umwanya wo gusirimba ivumbi riratumuka

Bafashe n'umwanya wo kubyinira Imana


AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael - INYARWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND