RFL
Kigali

Perezida Kagame yategetse kururutsa Ibendera ry'u Rwanda, hunamirwa Umwamikazi Elizabeth II

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:9/09/2022 16:38
0


Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yategetse ko mu Rwanda hururutswa Ibendera ry'igihugu ndetse n'iry’Umuryango w'Africa y' Iburazuba, hunamirwa Umwamikazi Elizabeth II w'u Bwongereza waraye atanze.



Nk'uko bigaragara mu itangazo rya Minisitiri w'Intebe, Edouard Ngirente ryashyizwe ahagaragara ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yategetse ko Ibendera ry'u Rwanda n'iry'Umuryango wa Africa y'i Burasirazuba ari mu Rwanda, yururutswa kugeza igihe Umwamikazi Elizabeth II azatabarizwa.

Umwamikazi Elizabeth Windsor w'u Bwongereza yatanze ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 8 Nzeri 2022, azize uburwayi nk'uko byemejwe n'Ingoro ya Buckingham.

Ku mugoroba w'ejo hashize, Perezida Kagame yanditse kuri Twitter ashima umusanzu Umwamikazi Elizabeth yatanze mu gihe cy'imyaka 70, anihanganisha umuryango we, Abongereza muri rusange ndetse n'ibihugu byo mu muryango w'abavuga icyongereza wa Commonwealth.

Elizabeth II Alexandra Mary Windsor wari umaze imyaka 70 ayobora Ubwami bw'u Bwongereza, yavukiye i London mu 1926, yima ingoma muri Gashyantare 1952 asimbuye Se, George VI. Biteganijwe ko azatabarizwa nyuma yo kwimikwa k'umwami Charles III wamusimbuye ku ngoma.


Itangazo rya Minisitiri w'Intebe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND