RFL
Kigali

Sato Vibes - Papa Cyangwe na DJ Cyusa bagiye gutaramira muri Kizz Resto Bar

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:9/09/2022 11:38
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Umuhanzi Papa Cyangwe ugezweho mu njyana ya Rap azafatanya na DJ Cyusa mu gutaramira abanyamuziki n'abandi bazasohokera muri Kizz Resto Bar mu gitaramo cyiswe Sato Vibes.



Kizz Resto Bar ni akabari kagezweho kabarizwa mu Mujyi wa Kigali, inyuma y'isoko rya Kimironko, mu nzu ndende ya Molte Grazie Plaza, ahagera amafu n'akayaga bisanganira abahasohokera.

Ku ya 11 Nzeri, umugoroba wo muri Kizz Resto Bar uzarangwa n'ibirori by'umuziki ugezweho, aho DJ Cyusa azaba avangira imiziki ku rubyiniro mu gihe kandi hazatarama Papa Cyangwe umaze kwamamara mu ndirimbo za Hip Hop.


DJ Cyusa

Kwinjira muri iki gitaramo kizatangira i Saa Moya z'umugoroba, birasaba 5000 FRW nayo azaba ari butangwemo ibyo kunywa cyangwa ibyo kurya bitewe n'ibyo umukiriya ahisemo (5K Consumable).

Papa Cyangwe ukundwa n'abiganjemo urubyiruko, azwi mu ndirimbo zitandukanye ziryoheye amatwi, zirimo nka Sana, Imbeba, Ngaho, Kuntsutsu yafatanyije na Juno Kizigenza, It's Okay yahuriyemo na Afrique na Fire Man ndetse n'izindi nyinshi.

Kizz Resto Bar ni akabari kakira neza abakagana, aho basanganirwa n'abasore ndetse n'inkumi zibakirana urugwiro, bakanyurwa na Serivisi inoze.


Uretse kuba haba hari abaDJ, abahanzi ndetse na Band zigezweho, muri Kizz Resto Bar haba hari ibyo kunywa bigezweho by'abasirimu ndetse n'ibyo kurya birimo inkoko iteguwe ku buryo bwihariye.

Ni ahantu heza kandi ho gutegurira ibirori bitandukanye bihuza abantu benshi, nk'ibirori by'isabukuru, kwiyakira ku basoje inama n'amahuriro atandukanye nko gusezerana kw'abashakanye n'ibindi.






Bakwakirana yombi




Imikino y'i Burayi irebwa 'Live'




Papa Cyangwe azaba ahari muri Sato Vibes






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND