Aje yiyongera ku rutonde rw’abandi
banyamuziki bamaze gutaramira i Kigali mu nyubako zitandukanye z’imyidagaduro
bagatanga ibyishimo. Umubare munini ugizwe n’abanya-Nigeria, badasiba i Kigali
nyuma yo kumenya icyo isoko rishaka.
Diamond kuva yakwinjira mu muziki,
ntasiba mu bitangazamakuru yaba iby’i Kigali, iwabo muri Tanzania, muri
Afurika nzima n’ahandi, ahanini biturutse ku nkuru z’urukundo, ibihembo n’amashimwe
yegukanye, ibitangazamakuru yashinze n’ibindi.
Gukorana n’abandi bahanzi, imitungo
yigwizaho, guhindurira ubuzima abandi, imyambarire ye, inganzo ye ishingiye ku
njyana ya Bongo Flava n’ibindi- Bituma igikundiro cy’uyu mugabo wakuriye i
Tandale cyaguka uko bucyeye n’uko bwije.
Diamond yigeze kubwira Ikinyamakuru
Grammy ko atangira umuziki umuryango we utiyumvishaga ko azagera ku rwego uyu
munsi ariho. Ariko binyuze mu gukora ibyo akunda, kudacika intege no kugira
intego byamufashije kubaka uwo ari we uyu munsi.
Uyu muhanzi yavuze ko harushya
intangiriro. Kuko indirimbo ye ya mbere n’ubwo atari nziza, ariko niyo yatumye
abona umujyanama amwishyurira album.
Ni inshuti y’akadasohoka ya Nyina,
kuko impeta ya zahabu yamuhaye ari yo yagurishije abona amafaranga yo kwishyura
iyo ndirimbo.
Yemera ko inzira y’umuziki we itari
iharuye. Kuko byamufashe imyaka myinshi ‘yihiringa’ [Mu muvugo z’ubu] kugira
ngo mu 2009 akore indirimbo yaciye inzira.
InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga
ko Diamond wanyuze mu nzira ziruhije z’umuziki we, ategerejwe i Kigali mu
gitaramo kizaba tariki 3 Ukuboza 2022.
Birashoboka ko mu cyumweru kiri
imbere, uyu muhanzi atangira kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze yamamaze
igitaramo azakorera i Kigali.
Agarutse i Kigali nyuma yo kuhakorera
igitaramo gikomeye ku wa 17 Kanama 2019 cyaherekeje iserukiramuco ‘iwacu Muzika Festival’ cyabereye muri Parking ya Stade Amahoro i Remera.
Muri iki gitaramo, uyu muhanzi
yaririmbye iminota 110, abyinisha inkumi z’i Kigali ava ku rubyiniro abantu
bakinyotewe.
Icyo gihe, Diamond yataramiye i
Kigali avuye mu gitaramo yakoreye mu Burundi ku wa 16 Kanama 2019.
Mu 2017, uyu muhanzi yaririmbye i
Kigali mu gitaramo cyiswe Rwanda Fiesta cyabereye i Nyamata yahuriyemo n'itsinda Morgan Hertage ryo muri Jamaica.
Mu 2015, nabwo yemeje abanya-Kigali
mu gitaramo cya East African Party cyo gutangiza umwaka. Muri uwo mwaka, yari
kumwe na Zari babyaranye abana babiri.
Diamond agiye kuza i Kigali nyuma yo
kugura indege ye bwite. Kandi aherutse gukorana indirimbo ‘Why’ n’umuhanzi w’umunyarwanda
Mugisha Benjamin [The Ben].
Umwibuke mu ndirimbo nyinshi ze zabiciye
nka ‘Tandale’, ‘Mbagala’, ‘The One’, ‘Number One', 'Yope Remix' na Innoss'B, 'Waah' na Koffi Olomide, 'Ntampata Wapi’ n’izindi nyinshi.

Diamond ategerejwe i Kigali mu gitaramo nyuma y'imyaka itatu yari ishize adataramira Abanyarwanda
Diamond, ari ku rutonde rw'abahanzi bamaze kugira izina ritajegajega
Diamond aherutse gutangaza ko yaguze indege ye bwite
Platnumz mu 2019 yasoje igitaramo cy'iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival. Hari amakuru avuga ko icyo gihe yishyuwe Miliyoni 100 Frw
Nasibu agiye kuza i Kigali nyuma yo gukorana indirimbo 'Why' na The Ben. Yishyuza hafi miliyoni 9 Frw kugira ngo mukorane mu buryo bw'amajwi n'amashusho