Mu birori bibereye ijisho byo kumurika EP y’umuhanzikazi Uwayezu Ariel wamamaye nak Ariel Wayz mu muziki nyarwanda, yashimwe n’ababyeyi be bamwibarutse bahamije ko ari umwana w’umugisha mu muryango wabo.
Ku isaha ya saa moya nk’isaha yari yagenwe, nibwo abantu batangiye kwinjira muri Envision ahari bubere iki gitaramo, n’ibinezaneza byinshi bafite ibyishimo ku maso byo kongera kumva uyu muhanzikazi bihebeye.
Ni nako byagenze kuko mbere y’uko uyu muhanzikazi ajya ku rubyiniro, yabanjirijwe n’abahanzi bafite impano zitangaje barimo na Bruce The 1st, umwe mu baraperi bagezweho banaherutse gukorana indirimbo bafatanyije na Bull Dogg.
Uyu muraperi akiva ku rubyiniro ni nako Ariel Wayz wari ukomeje imyiteguro, ubona ko ategerejwe n’amatsiko menshi ndetse abiganjemo ibyamamare birimo abahanzi, abanyamideli, abakinnyi b’amafirime ndetse n’abanyamakuru wabonaga ko biteguye gufata urwibutso.
Ariel Wayz winjiye ku rubyiniro ahagana saa tatu na 50, yari yambaye mu buryo budasanzwe burimo inkweto y’agatangaza n’amababa, yanyuze abantu benshi bamukurira ingofero bitewe n’uburyo uyu muhanzikazi anoza imiririmbire ye mu buryo bwa Live.
Ariel Wayz yanyuze abantu
Uyu muhanzikazi yinjiye ku rubyiniro maze ahera ku ndirimbo, “Touch The Sky” ari nayo yitiriye EP ye, maze akurikizaho iyitwa “You Should Know”, indirimbo yavuze ko ushobora kuyibwira umukunzi wawe ari nako abwira abari aho ko abakunda cyane ayifashishije.
Nyuma yo kuririmba izi ndirimbo ebyiri umuhanzikazi Ariel Wayz yagarutse yahinduye imyenda, ateruwe n’abasore b’ibigango, maze ashima ababyeyi be bagaragaye mu gitaramo bwa mbere aririmba, maze abature indirimbo yise “Mpaka”.
Ariel Wayz yerekanye ko ari umuhanga mu miririmbire, kuko igihe cyose yamaze ku rubyiniro yaririmbye mu buryo bwa Live, ndetse afite n’itsinda rimucurangira yanashimiye cyane uburyo bamufashije kunyura abantu.
Nyuma yo kuririmba indirimbo zose zigize iyi EP, Ariel Wayz yashimye buri umwe witabiriye maze ababwira ko yakozwe ku mutima, abatura indirimbo ‘Nyobora” irasohoka kuri uyu wa gatanu, ukaba ari n’umunsi w’isabukuru ye.
Ariel Wayz buri ndirimbo yaririmbaga yisanishaga nayo
Ariel Wayz yarize kubwa Mama we wamushyigikiye kuva yatangira
Umuhanzikazi Isimbi Dee ni umwe mu bashyigikiye Ariel Wayz
Alyn Sano yanyuzwe na Ariel Wayz
Babo na Andy Bumuntu bari bahari
Buri muntu wari uhari yatahanye urwibutso
Ababyeyi ba Ariel Wayz bari baje kumushyigikira
Peace Jolis ni umwe mu bahanzi bitabiriye
Ikinyobwa cya Skol cyari gihari ku bwinshi
Umuraperi Bruce 1st ni umwe mu bari bahari
Babo yafashe urwibutso
Ariel Wayz yatunguwe ku isabukuru ye
AMAFOTO: Natanael InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO