Umwamikazi w’Ubwongereza, Elisabeth II yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Nzeri, ku myaka 96, nyuma y’imyaka 70 yari amaze ayobora Ubwongereza.
Umwamikazi Elisabeth II yitabye Imana nyuma ho umwaka avuye mu bitaro ubuzima bwe butameze neza, ku moamvu zitigeze zitangazwa.
Amakuru yatambutse kare mu bitangazamakuru binyuranye, yavugaga ko umuryango we wari umuri hafi aho yari arwariye i Balmoral muri Scotland. Umuhungu we mukuru, Prince Charles, niwe wahise amuzungura, aba umwami.
Umwamikazi Elisabeth II Imana imuhe iruhuko ridashira.
TANGA IGITECYEREZO