RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri ME TIME filimi y’urwenya iyoboye izindi ku rubuga rwa NETFLIX

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:8/09/2022 15:07
0


Filimi yitwa ME TIME y’urwenya yakiniwe California muri America yagaragayemo Kevin Hart na Mark Wahlberg, nyuma y’iminsi itatu yonyine igiye hanze ihise ifata umwanya wa mbere kuri Netflix.



Kuwa Gatanu tariki 26 kanama 2022, ku rubuga rwa Netflix hasohotse firimi y’urwenya yitwa ME TIME. Ni firimi  yakiniwe mu misozi ya Hollywood, yayobowe n’umugabo witwa  John Hamburg n’umuhanga  w’umunyamerika mu bijyanye no kuyobora amafirimi.

Ni firimi kandi yafashwe amashusho na studio yitwa SUNSET GOWER STUDIO.


 Kevin Hart na Hamburg ni abakinnyi b’abahanga bahuriye kandi muri firimi yitwa Night School nayo yakunzwe n’abatari bake, by’umwihariko abakunzi ba filimi.

Mu mashusho yatangiye gufatirwa muri california mu mwaka wa 2021 habayemo impanuka idasanzwe, maze umwe muba tekinisiye wari mu ikipe yabafata amashusho agira ihungabana ahita ajyanwa mu kigo cy’ihungabana kiri mu karere ka Los Angeles.

Iyi filimi yarebwe n’abasaga miliyoni 60 ku munsi wa mbere yasohokeyeho.

Amagambo adasanzwe y’urwenya akurikiwe n’ibikorwa bitangaje byatumye iyi firimi ikundwa n’abantu benshi, maze nyuma y’iminsi hagati y’itatu n’ine mu buryo butunguranye iba ifashe umwanya wa mbere muri firimi zikunzwe ku rubuga rwa Netflix.

Umwanditsi: Freddy Rwigema-Inyarwanda.com

                                                                   

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND