Filimi yitwa ME TIME y’urwenya yakiniwe California muri America yagaragayemo Kevin Hart na Mark Wahlberg, nyuma y’iminsi itatu yonyine igiye hanze ihise ifata umwanya wa mbere kuri Netflix.
Kuwa Gatanu tariki 26 kanama 2022, ku rubuga rwa Netflix
hasohotse firimi y’urwenya yitwa ME TIME. Ni firimi yakiniwe mu misozi ya Hollywood, yayobowe
n’umugabo witwa John Hamburg n’umuhanga w’umunyamerika mu bijyanye no kuyobora
amafirimi.
Ni firimi kandi yafashwe amashusho na studio yitwa SUNSET
GOWER STUDIO.
Kevin Hart na Hamburg
ni abakinnyi b’abahanga bahuriye kandi muri firimi yitwa Night School nayo yakunzwe
n’abatari bake, by’umwihariko abakunzi ba filimi.
Mu mashusho yatangiye gufatirwa muri california mu mwaka wa
2021 habayemo impanuka idasanzwe, maze umwe muba tekinisiye wari mu ikipe
yabafata amashusho agira ihungabana ahita ajyanwa mu kigo cy’ihungabana kiri mu
karere ka Los Angeles.
Iyi filimi yarebwe n’abasaga miliyoni 60 ku munsi wa mbere yasohokeyeho.
Amagambo adasanzwe y’urwenya akurikiwe n’ibikorwa bitangaje
byatumye iyi firimi ikundwa n’abantu benshi, maze nyuma y’iminsi hagati y’itatu
n’ine mu buryo butunguranye iba ifashe umwanya wa mbere muri firimi zikunzwe
ku rubuga rwa Netflix.
Umwanditsi: Freddy
Rwigema-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO