Kigali

BK Arena igiye kumurikwa mu gitaramo cyatumiwemo abahanzi ba Hip Hop barimo Bull Dogg na Bushali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/09/2022 14:39
0


Hagiye kuba ibirori byo kumurika ku mugaragaro inyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, bizaririmbamo abahanzi hafi ya bose bo mu Rwanda bubakiye umuziki wabo ku njyana ya Hip Hop ikundwa cyane n’urubyiruko, n’abandi banyurwa n’ubutumwa bwihariye bwumvikanamo.



Ni mu gitaramo n’ibirori bikomeye bizaba ku wa 17 Nzeri 2022, byiswe “Rap City”. Mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo, BK Arena iri kwifashisha imbuga nkoranyambaga ishishikariza abiyumvamo impano mu njyana ya Hip Hop, guhatana mu irushanwa yateguye rizasozwa ku munsi w’ibi birori.

Ishingiye ku bitaramo bikomeye byabereye muri iyi nyubako ibihumbi by’abantu bakagaragaza ko bishimira bikomeye abaraperi, BK Arena yahisemo kubatumira no kubateza imbere inashyiraho irushanwa yise ‘Rap City’ rigamije kuzamura abiyumvamo impano.

Ushaka guhatana muri iri rushanwa asabwa gukurikira imbuga nkoranyambaga za BK Arena kuri Twitter no kuri Instagram.

Yifata amashusho ari hagati y'amasegonda 30' na 45' aririmba arapa, hanyuma akayashyira kuri murandasi mbere y'uko tariki 9 Nzeri 2022 zigera.

Aya mashusho ayashyira kuri konti ye, agakora 'Tag'(Kumenyesha) kuri BK Arena, hanyuma agakoresha Hashatg ya #BKARENARAPCITY, #BKARENANIIYAWE ndetse na #BKARENAISYOURS.

Uhatana kandi asabwa kubwira inshuti ze n'abandi bamukurikira gukanda 'Like' kuri iyo video yashyizeho, gutangaho ibitekerezo no gusangiza abandi iyo video.

Batanu ba mbere bazatumirwa mu kiganiro 'The Versus Show' cyo kuri Televiziyo Rwanda, hanyuma havemo batatu bazaririmba muri ibi birori bya 'Rap City' bizaba ku wa 17 Nzeri 2022.

Umwe uzatsinda, azahabwa ibihembo birimo kuririmba muri bimwe mu bitaramo bizabera muri BK Arena.

Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri BK Arena, Uwase Mutimura yabwiye InyaRwanda ko batekereje kwifashisha abahanzi bakora injyana ya Hip Hop mu kumurika BK Arena ‘mu rwego rwo guteza imbere abahanzi b’iwacu, n’uruganda rw’imyidagaduro hano mu Rwanda muri rusange’.

Avuga kandi ko biri mu rwego rwo gushyigikira abakora iyi njyana ifite abakunzi benshi, cyane cyane kuva mu myaka ibiri ishize aho abakora iyi njyana bigaragaje cyane.

Biri no muri gahunda BK Group na QA Venue Solutions (BK Arena venue management company) bihaye yo gukomeza gushyigikira abahanzi.

Yavuze ko bifashishije imbuga nkoranyambaga za BK Arena bazakomeza gutangaza abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo, n’abandi bazagiramo uruhare.

Uwase avuga ko iki gitaramo kizarangwa n’umuziki wa Hip Hop, aho abahanzi batsinze muri iri rushanwa bazahabwa umwanya wo guhatana buri umwe akagenda aririmba ibizwi nka ‘Freestlye’ hanyuma hakaba n’igitaramo cy’abahanzi bakomeye.

Iki gitaramo kizarangwa n’abahanzi bo mu Rwanda bakora injyana nka Kinyatrap, Trappish zose ziri mu murongo wa Hip Hop, Old School n’izindi.

Umuraperi Fireman yavuze ko igitaramo 'Rap City' kizarangwa n'umudiho wa Hip Hop gusa

Bull Dogg yabwiye "abakoboyi" biyumvamo impano zo kurapa, avuga ko abazatsinda bazabona amahirwe yo kuririmba muri iki gitaramo

Umwe mu baraperi bazaririmba muri iki gitaramo, Bushali yifashe amashusho ashishikariza abiyumvamo impano kwifata amashusho baririmba 


Umuraperi Bushali uherutse gusohora indirimbo 'BAD MAN' ategerejwe muri iki gitaramo gikomeye 

Umuraperi Bull Dogg uzwi mu ndirimbo nka 'Let's Go', 'Byukuri' yashishikarije urubyiruko kudacikanwa n'aya mahirwe 

Fireman, umuraperi wahiriwe n'uyu mwaka binyuze mu ndirimbo yakoranye n'abandi bahanzi zirimo nka 'Muzadukumbura', 'It's Okay' n'izindi










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND