Kigali

Iyo ukihagera itumanaho rirabura! Ibyo wamenya ku gace kari mu butayu bwa Mapimi kiswe ak’ituze ‘zone of silence’

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:7/09/2022 20:44
0


Muri America y’amajyepfo muri Mexico hari agace k’ubutayu kari hafi ya Bolson de Mapimi I Durango kitwa zone of silence, nta gikoresho cy’ikoranabuhanga na kimwe kihakora. Agace gateye inkeke ndetse n’urujijo kuri benshi! Sobanukirwa byinshi kuriko!



Muri Mexico muri America y’amajyepfo hagati mu butayu bwa mapimi hari agace kitwa zone of silence, muri ubu butayu nk’uko byitwa ni nako hameze, haratuje nta jwi na rimwe wakunva rihaturuka.

Zone of silence ifite umwihariko wo kuba agace gafite imbaraga zidasanzwe, muri aka gace ntihakoreshwamo ibikoresho by’ikorabuhanga birimo nka telephone, mudasobwa ndetse n’ibindi birimo satelite n’isaha ni nayo mvano y’irizina rya zone of silence.

Indege zigerageza guca hejuru y’ubu butayu zibura itumanaho zigakora impanuka, kuva byatangira kuba hamaze kugwa indege zisaga 36 harimo 5 zabashakashatsi.

Mu mwaka w’ 1930 umupilote w’indege w’umunya Mexico witwa Francisco Sarabia yanyuze hejuru y’ubutayu bwa mapimi mu gace ka zone of silence n’indege ye bwite, maze ahageze ikururwa n’imbaraga zidasanzwe zirayimanura umupilote yagerageza kuyizamura biranga  afate umwanzuro wo kuyimanura akayitura rwagati mu butayu. Niwe muntu wa mbere wahageze, ni nawe wamenye ibyaho mbere y’abandi.


Muri aka gace hoherejwe impuguke na companyi yitwa Pamex mu gukora ubushakashatsi, ziyobowe na Eng. Henley Derapinia ndetse na bagenzi be bari kumwe, bahageze ibikoresho by’ibushakashatsi bari bitwaje byahise bizima byongera gukora bahavuye.

Kugeza ubu n’ubwo nta kimenyetso gifatika cy’imbaraga zidasanzwe za rukuruzi zikurura zikanazimya ibikoresho by’ikoranabunga zikorera muri ubwo butayu, aba mbere mu bashakashatsi b’abahanga muri America baracyashaka kumenya icyihishe inyuma y’izo mbaraga n’impamvu yazo. Kuva mu mwaka 1930 kugeza ubu 2022, hashize imyaka 92 ibibera muri aka gace bikiri amayobera kubatuye isi.

Ivomo: science.howstuffworks.com, atlasobscura.com…

Umwanditsi: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com

    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND