Ihere Ijisho uburanga bw’umukunzi wa Franck Axel, umufotozi kabuhariwe ufotora ibyamamare bitandukanye birimo na Perezida Kagame mu bihe bitandukanye abikesha ifoto ze nziza.
Ni gake cyane uzabona ba gafotozi berekana abakunzi
babo n’ubwo baba bakundwa n’abakobwa batagira ingano, bitewe n’uko baba bafite
ubuzima bwabo binyuze mu mafoto.
Gusa n’ubwo bimeze gutyo, kuri Franck Axel ho siko bimeze
kuko ni gake cyane uzajya mu bitaramo ngo ntubone ari kumwe n’umukunzi we, n’ubwo
yaba yitwaje na kamera cyangwa basohotse.
Usibye Franck kandi n’uyu mukobwa akunda kwerekana
ko Franck ariwe mukunzi we w’ibihe byose, ndetse ibihe byose iyo baba bari kumwe
cyane cyane n’amafoto afiteho niwe uyafotora.
Franck Axel ni gafotozi kabuhariwe ubimazemo igihe
ndetse uyu musore amafoto ye akaba yirahirwa n’abatari bake, bitewe n’igikoresho
yakoresheje ndetse n’uburyo yayafashemo.
Nta byinshi uyu mukobwa azwiho, gusa akenshi mu
bitaramo bitandukanye ntajya ahatangwa ari kumwe n’inshuti ze zitandukanye
cyangwa se batarikumwe, mu gihe ari kumwe n’umukunzi we.
Franck n'umukunzi we Murigande
Mu bihe bitandukanye Franck akunda gufotora perezida, ndetse iyo hari igikorwa cyabaye kijyanye no gutembera u Rwanda, ari muri ba kizigenza baba bayoboye mu mafoto.
Uyu mufotozi ubwo abakinnyi ba Paris Saint Germain
baheruka mu Rwanda niwe wabafotoye, ndetse amafoto ye aba ariyo akoreshwa,
ndetse na Didier Drogba mu kwita izina anasura u Rwanda niwe wamufotoye.
Umukunzi wa Franck Axel akunda kugaragara mu bitaramo bitandukanye
Franck niwe wafotoye Didier Drogba aza mu Rwanda
Franck Axcel niwe wafotoye Naomischiff
Franck niwe wafotoye abakinnyi ba Paris Saint Germain
Imbere ya Sergios Ramos, na Navas, Franck abatunga Camera
Franck Axel ni umwe mu bafotora Perezida Kagame
TANGA IGITECYEREZO