Kigali

Gasogi yatsinze igitego kitavuzweho rumwe, Rwamagana ikomeza nabi - Uko Shampiyona y' u Rwanda yasubukuwe

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:7/09/2022 7:27
0


Shampiyona y' u Rwanda y'umwaka wa 2022-2023 yasubukuwe, hakinwa imikino ine y'umunsi wa Kabiri, aho Gasogi United yatsinze igitego kitavuzweho rumwe i Nyamirambo, Rwamagana yo igatsindirwa i Ngoma.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nzeri, hasubukuwe Shampiyona y'icyiciro cya mbere 'Rwanda National Primus League' hakinwa imikino ine ibanziriza indi y'umunsi wa Kabiri, yose yatangiriye rimwe i Saa Cyenda z'Amanywa.

Mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Gasogi United yakiriye inanganya na Etincelles FC y' i Rubavu igitego kimwe kuri kimwe, mu mukino warangiye abanya-Rubavu bitotomba.


Etincelles FC itozwa na Bizumuremyi Radjab, yatangiye umukino neza, ibona igitego cyinjijwe na Niyonsenga Ibrahim ku munota wa 18, ari na cyo cyasoje iminota 45 y'igice cya mbere.

Mu gice cya kabiri, Gasogi United yagerageje amashoti menshi ku izamu rya Etincelles, ariko rutahizamu Maxwell Ndoumekou ntiyagaragaza urwego rwiza kuko yahushije uburyo bwinshi bwabazwe.

Ku munota wa 85' Myugariro wa Etincelles Isaa Papi yagonganye na Niyitegeka Idrissa wa Gasogi United mu rubuga rw'amahina, abasifuzi bose bemeza ko Etincelles FC ihanishwa Penaliti, mu gihe abakinnyi bayo bavugaga ko aho uwa Gasogi United ari we wakoze ikosa.

Herve Ngono Guy yaboneje mu izamu Penaliti, yishyurira Gasogi United igitego yari yatsinzwe, ariko gikomeza kutavugwaho rumwe ku bakinnyi n'abayobozi ba Etincelles FC batashye batanyuzwe.


Abafana ba Gasogi United

Mu wundi mukino, Rwamagana FC yakirira kuri Stade y'Akarere ka Ngoma, yahatsindiwe igitego kimwe ku busa na Rutsiro FC, aho cyinjijwe na rutahizamu Nizeyimana Jean Claude bakunda Kwita 'Rutsiro'.

Ni nyuma y'uko amakipe yombi yari yatsinzwe ku munsi wa mbere wa Shampiyona, bigaragaza ko Rwamagana FC ishobora gusubira mu cyiciro cya kabiri bidatinze.

Ku rundi ruhande, Stade Ubworoherane ya Musanze FC yakomeje gukomerera Marine FC, kuko kuva aya makipe yombi yabaho, Marine itarakura intsinzi i Musanze na rimwe.

Kuri uyu wa Kabiri, nabwo Musanze FC yatsinze byoroshye Marine ya Rwasamanzi Yves ibitego 3-1, byinjijwe na Ben Ocean, Victor Omondi ndetse na Peter Agblevol.

Kuri Stade ya Golgotha i Nyagatare, ikipe ya Sunrise FC yatengushye abafana bayo, inganya igitego kimwe kuri kimwe (1-1) na Gorilla FC, aho Sunrise yinjirijwe na Rutonesha Hesborn, igitego cyishyuwe na Yves wa Gorilla FC.

Ku mugoroba wo kuwa Kabiri habaye imikino ine mu gihe kuri uyu wa Gatatu hateganijwe umukino umwe uhuriza Kiyovu Sports na Espoir FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ejo Kuwa Kane tariki 8, hategerejwe umukino w'umunsi uzahuza Rayon Sports na Police FC ukabera kuri Stade ya Kigali, mu gihe imikino yagombaga guhuza APR FC na Bugesera FC ndetse n'uwa AS Kigali na Mukura VS&L yo yasubitswe, kuko APR na AS Kigali bari kwitegura imikino Nyafurika.






Urubambyingwe rwa Gasogi United






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND