Kigali

Bazongere Rosine yikomye umuntu ukomeje kumwiyitirira akaganira n’inshuti ze azisaba amafaranga mu izina rye

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:6/09/2022 15:09
0


Bazongere Rosine uri mu bamaze kumenyekana mu myidagaduro nyarwanda yikomye umuntu ukomeje kumwiyitirira, anaburira abanyarwanda n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze kwirinda kugira uwo basubiza bibwiye ko ari we, mu gihe ari kubasaba amafaranga.



Mu butumwa yanyujije kuri Konti ye ya  Instagram, Bazongere Rosine yagize ati: "Nyiri iyi numero '+255767663344' akomeje kwandikira  abantu batandukanye  abasaba amafaranga....".

Nyuma yo gutambutsa ubu butumwa akabumenyesha (Tag) Rwanda National Police na RIB , Rosine yatangaje ko ahangayikishijwe n'uyu muntu ukomeje kuganira n'abantu batandukanye mu ishusho ye avuga ko biteye inkeke, gusa aburira buri wese kutagira uwo yemerera kuyobywa ngo atange amafaranga abwirwa ko ari kumufasha.

Nk'uko bigaragara  mu butumwa bwageze kuri Rosine, mu kiganiro uyu muntu yagiranye n'umwe mubo yayobeje yagerageje kumwereka ko ari Rosine wa nyawe, kandi ko afite ikibazo ashaka ko yaba amugurije amafaranga maze akazamwishyura nyuma.

Bazongere Rosine yabwiye InyaRwanda.com ko ahangayikishijwe n'uyu muntu gusa avuga uwo ari we wese azafatwa. Ati "Uyu muntu arampangayikishije kandi urabona ko agerageza kuganiriza (Chat) abantu banzi, akabaka amafaranga. Rero namubwira ko isaha n'isaha azafatwa, gusa icyo nasaba abanyarwanda kimwe n'abandi  bose ni ukwigengesera cyane, ntihagire ubashuka kuko sinjye rwose. Njye nta kibazo mfite kandi ntabwo ndi kwaka amafaranga".

NGUBWO UBUTUMWA BWE AGANIRIZA ABANTU 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND