Kigali

Kizajya kiba buri kwezi! Luc Buntu yahembuye abitabiriye igitaramo "Igicaniro" cyateguwe na Prayer House-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/09/2022 19:44
0


Luc Buntu wamamaye mu ndirimbo "Shimwa Mana", "Ntutinye", "Uniongoze", "Sinzibagirwa" n'izindi, yahesheje umugisha abitabiriye igitaramo ngarukakwezi kitwa "Igicaniro Concert Series" cyari kibaye ku nshuro ya mbere.



Iki gitaramo cyabaye tariki 04 Nzeri 2022 kibera kuri Prayer House - Kicukiro kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba kugeza saa tatu z'ijoro. Cyaririmbyemo Luc Buntu ndetse na Olivier The Legend. 

Ni igitaramo cyateguwe Prayer House ikuriwe na Kavutse Olivier ku bufatanye na RG Consult imenyerewe mu gutegura ibitaramo bikomeye aho izwi cyane kuri 'Jazz Junction' imaze kuba ubukombe.

Ubwitabire bwari ku rwego rushimishije na cyane ko ari ubwa mbere iki gitaramo kibaye ndetse kwinjira bikaba byari ukwishyura. 

Ku munsi w'igitaramo, amatike yaguraga 10,000 Frw mu myanya isanzwe, 20,000 Frw muri VIP naho muri VVIP itike imwe yari 50,000 Frw. Mu minsi ya mbere y'igitaramo, amatike yari ari ku biciro biri munsi gato y'ibyo twavuze haruguru.

Luc Buntu wakoreye umurimo w'Imana muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare, ndetse akawukorera mu matorero akomeye hano mu Rwanda, yahembuye imitima ya benshi bitabiriye iki gitaramo "Igicaniro Concert Series".

Bafatanyije nawe kuramya Imana mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo "Shimwa Mana", "Ntutinye" n'izindi. Nyuma yo kubona ko benshi bari banyotewe cyane no gutaramana nawe, Luc Buntu yavuze ko azongera akabaratamira kuri Prayer House.

Yashimye Imana yamushoboje muri iki gitaramo, anayishimira ku bwo kumutungura 'Surprise' akabasha kuba umuramyi wa mbere uririmbye muri ibi bitaramo. 

Yavuze ko ubwo Kavutse Olivier yamugezagaho ubusabe bwo kuririmba muri ibi bitaramo by'uruhererekane, yabyumvise vuba ahita amwemerera. Yatangaje ko ubu agarutse mu muziki nyuma y'igihe yari amaze atumvikana.

Ibi bitaramo "Igicaniro Concert Series" bizajya biba buri Cyumweru cya mbere cy’ukwezi, mu rwego rwo gufasha abanyarwanda n’abandi kuramya no guhimbaza Imana. 

Bizajya biririmbamo umuhanzi mukuru ndetse n'umuhanzi ukizamuka mu rwego rwo gushyigikirana no guteza imbere umuziki wa Gospel mu Rwanda.

Kavutse Oliver, Umuyobozi wa Prayer House itegura ibi bitaramo, yashimiye cyane abitabiriye ibi bitaramo bibaye ku nshuro ya mbere anaboneraho gusaba abakunzi b'umuziki wa Gospel kujya bitabira cyane ibi bitaramo.

Yasobanuye ko ibi bitaramo bigamije guteza imbere umuziki wa Gospel no gushyigikira abaramyi bitanga uko bashoboye bagamije guhembura imitima y'abantu. Yasabye n'abahanzi kujya bitabira ibi bitaramo kandi bakishyura mu gushyigikira bagenzi babo.

Uyu mugabo usigaye utuye muri Canada n'umuryango we, yavuze ko nta nyungu y'amafaranga afite muri ibi bikorwa, ahubwo ko ari inyunyu z'abahanzi, abakristo n'abakunzi b'umuziki. 

Yatangaje ko umuhanzi uzajya uririmba muri ibi bitaramo "Igicaniro Concert Seried", hari ibahasha irimo amafaranga atavuze umubare azajya atahana. 


Luc Buntu yari akumbuwe cyane! Yeretswe urukundo rwinshi


Byari ibihe bihembura umutima


Batambiye Imana biratinda


"Igicaniro Concert Series" cyabafashije kuganira n'Imana


Olivier The Legend ni we muhanzi ukizamuka wabimburiye abandi kuririmba muri ibi bitaramo


Patient Bizimana umaze iminsi i Burayi, yitabiriye iki gitaramo ahagarariye abandi baramyi


"Nitwa Pastor Kavutse Olivier" - Kavutse yabwiye abari muri iki gitaramo ko ari Pasiteri w'urubyiruko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND