Umunyamakuru Edith Nibakwe ukora ibiganiro bitandukanye akanavuga amakuru kuri Radio Isango Star, yizihije isabukuru y'imyaka 10 amaze akora umwuga w'itangazamakuru, anasobanurira inshuti ze byinshi ku mushinga 'Women Of Impact' yashinze.
Ni mu birori byabereye muri 'Centre' ya Kicukiro ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 4 Nzeri, aho Nibakwe n'inshuti ze bari babukereye bishimira imyaka 10 amaze akora umwuga w'itangazamakuru, ndetse bungurana ibitekerezo ku byateza abagore imbere ndetse bigatuma barushaho kugira umuryango mwiza.
Abitabiriye ibirori byiswe 'Women Of Impact Evening' bari barimbye mu myambaro y'umweru, baganiriye ku ngingo zitandukanye mu gihe cy'amasaha ane, bagirana inama, bungurana ibitekerezo ndetse bishimira gusangira amafunguro yari yateguwe.
Bakihagera babanje gusenga, basangira imbuto baranifotoza mbere y'uko Edith Nibakwe afata umwanya wo kuganiriza abitabiriye, arabashimira ndetse abasangiza ku mateka ye mu mwuga w'itangazamakuru amazemo imyaka 10.
Nibakwe Edith
Nibakwe yavuze ko yishimira ko amaze igihe cy'imyaka 10 mu mwuga akunda w'itangazamakuru, aho yahuriye n'abantu bo mu ngeri n'inzego zitandukanye, bikamuteza imbere umunsi ku wundi.
Uyu mugore watangiriye Itangazamakuru kuri Radio na Televiziyo Izuba, yasangije abari bateranye amateka ye y'urugendo rurerure rwe, aho yanyuze ku bitangazamakuru bya Autenthic, Radio10, Radio France International (RFI), ITV (Tanzania), Isango Star akorera kuri ubu, n'ibindi.
Nyuma y'aho yavuze ko muri 2021, ubwo yatekerezaga ko agiye kuzuza imyaka 10 akora itangazamakuru, yanatekereje umushinga yakora mu rwego rwo gutanga undi musaruro ku gihugu n'ubundi binyuze mu itangazamakuru, ariko ku buryo bwe bwihariye.
Aha niho yakuye igitekerezo cyo gutangiza umushinga 'Women Of Impact' ugamije guteza imbere abagore, arebeye ku kuba abakobwa n'abagore bafite imbogamizi n'inzitizi nyinshi zituruka kuri Sosiyete, zirimo n'izibatera ihungabana n'ibindi bibazo by'ubuzima.
Ibirango bya Women of Impact
Nk'uko Edith abivuga, yatekereje gutangiza umushinga wa 'Women Of Impact' hagamijwe gukangurira abagore guharanira kuzana impinduka nziza, binyuze mu biganiro byo ku nzego zitandukanye, gukora ihuriro ndetse n'imishinga ihuriweho.
Nyuma y'aho, Mudakikwa Pamella na we usanzwe ari umunyamakuru yayoboye ikiganiro cya'abatumirwa cyavugaga ku ngingo zitandukanye, ahahawe umwanya abarimo umunyamakuru Aissa Cyiza wavuze ku ruhare rwabo mu itangazamakuru mu gukemura ibibazo bigaragara muri sosiyete, Umulisa Josiane wavuze ku buryo bwo kurera abana barindwa ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, n'abandi.
Hanaganiriwe kandi ku zindi ngingo zitandukanye ahanini ziganjemo izerekeranye n'uburyo bukwiriye bwo kurera abana, ahagarutswe ku kurera muri iki gihe cy'ikoranabuhanga, Uruhare rw’umugore mugukumira inda z’imburagihe mu bana b’abangavu, Uruhare rw'isengesho mu rugo n'ibindi.
Edith wa Isango Star na Aissa Cyiza wa Royal FM
Mujawayezu Beatrice usanzwe ari umushoramari ndetse akaba impuguke mu bushabitsi, yatanze ikiganiro cyihariye ku bukungu ndetse akangurira abagore bose kwinjira mu nzira zo kubyaza amafaranga andi, asobanura ko bidasaba ko amafaranga aba menshi cyane kugira ngo abyare andi, ahubwo bisaba kuyigira imishinga neza.
Mujawayezu usanzwe afatanya na Edith Nibakwe mu mishinga ya Women Of Impact yashimangiye ko ubuzima bufite intego bukwiriye buri mugore, kuko ari kimwe mu bituma abasha kwiteza imbere.
Mu gusoza ibiganiro, Edith Nibakwe yashimangiye ko 'Women Of Impact' igamije kuzamura abagore mu bukungu n'ubuzima, ashimira abitabiriye ibirori bose, anasaba ko bose bakomeza gushyigikirana no gufatanya mu bikorwa by'iterambere, bizageza buri mugore ku buzima bwiza.
Rutayisire Aisha uyobora ibiganiro bya Radio Voice Of Africa ari mu bashyigikiye Nibakwe
Pamella Mudakikwa yari ahari
Bwiza Connie na Nibakwe Edith
Pam Mudakikwa na Edith Nibakwe
Mujawamariya na Nibakwe
TANGA IGITECYEREZO