Umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda, Masamba Intore yahaye impano y’igicurangisho cy’umuziki ‘Inanga’ umunyabigwi mu muziki wa Senegal, Youssou N’Dour wavuyemo umunyapolitike wataramiye i Kigali.
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki
4 Nzeri 2022, Youssou N’Dour wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zubakiye mu muco
wa Senegal, yakoreye igitaramo gikomeye mu Intare Conference Arena, abantu
bataha bakinyotewe.
Uyu muhanzi ni umwe mu bise izina
abana 20 b’ingagi mu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022 mu Kinigi, mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru. Umwana w'ingagi yamwise 'Ihuriro'.
Igitaramo cye yakoreye i Kigali
kitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame na Madamu Jeannette, abayobozi mu nzego
zinyuranye n’abandi batandukanye.
Youssou N’Dour ari ku rutonde rw’abahanzi
b’ibikomerezwa baganiriye na Perezida Macky Sall na mugenzi we Perezida Kagame
muri Gashyantare 2022, nyuma y’umuhango wo gutaha ku mugaragaro Stade Abdoulaye
Wade.
Ni umuhanzi wabaye icyatwa muri
Senegal nzima, Afurika iramumenya n’ahandi. Ni umwanditsi mwiza w’indirimbo,
umunyamuziki udashidikanywaho mu buhanga, rimwe na rimwe agakina filime ariko agakora
n’ubucuruzi na Politiki.
Mu 2004, ikinyamakuru Rolling Stone
cyamwise umuhanzi wa mbere wagize igikundiro kidasanzwe mu bakiriho. Kuva mu
2012 kugera mu 2013, yari Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Senegal. Indirimbo ye
nka ‘The Lion, Birima, 7 Seconds, n’izindi zamwaguriye izina.
Nyuma yo gukorera igitaramo mu
Rwanda, umuhanzi mugenzi we Massamba Intore yamwoherereje impano y’inanga.
Massamba yabwiye InyaRwanda ko amaze
igihe kinini aziranye na Youssou, akaba inshuti ye. Ati “Naraye
mpaye Youssou N’Dour ‘cadeau’ y’Inanga. Yishimye cyane. Ejo barayimuhaye
akimara gukina (kuririmba).”
Kuva kuri iki Cyumweru tariki 4 Nzeri
2022, Masamba ari kumwe n’Itorero ry’Igihugu Urukerereza aho bitabiriye
iserukiramuco Jamafest riri kubera mu gihugu cy’u Burundi, rizasozwa ku wa 12 Nzeri
2022.
Uyu muhanzi yavuze ko yavuye mu
Rwanda yarateguriye impano Youssou, atuma Igor Sentore, hanyuma ayishyikiriza
Youssou N’Dour nyuma y’igitaramo.
Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya
Instagram, Masamba yagize ati “Sinabashije gutaramana namwe muri ‘Kwita izina
Gala dinner’, noherejwe muri Mission I Burundi Jamafest hamwe n’Itorero ry’Igihugu
Urukerereza. Ariko nohereje Igor ngo ampere Youssou Ndour Inanga. Ni umuhanzi
nkunda kandi nemera cyane.”
Inanga ni igikoresho gakondo kibajwe
mu giti cyitwa umwungo. Igizwe n’ibice bitatu birimo inyahura, ibihumurizo
n'igituza.
Massamba Intore yoherereje Youssou N’Dour impano y’inanga kuko ari muhanzi w’inshuti ye y’igihe kirekire-Igor Sentore ni we wayimushyikirije
Massamba yavuze ko atabashije
kuririmba mu gitaramo ‘Kwita Izina Gala Dinner’ kubera ko yagiye mu butumwa bw’akazi
Youssou N’Dour yashimye Perezida
Kagame na Madamu Jeannette Kagame bamwakiriye
TANGA IGITECYEREZO