Amarushanwa yiswe ‘One Nyota Music Competition’ agamije kuzamura no kumenyekanisha abahanzi bashya, yatangiye gahunda yo kwiyandikisha mu buryo bwagutse.
Gusa na none kugira ngo
ubashe kumenya urusha abandi bigendera ku bintu bitandukanye, akenshi bikunze
gushingirwa ku marushanwa anyuranye akorwa n’abahanzi bataramenyekana cyane
cyangwa n’abamenyekanye n’ubwo bihindurirwa inyito ntibyitwe amarushanwa bikaba ibihembo.
Kenshi usanga iyo
amarushanwa ateguye neza aha umurongo impano z’abayitabira, ndetse benshi mu
bahanzi bayanyuramo bakagera kure yaba
mu Rwanda no hanze yarwo. Kuri ubu hakaba hagiye kuba amarushanwa
azasiga amurikiye isi abahanzi bashoboye batari bazwi yiswe ‘One Nyota Music
Competition’, igiye kuba ku nshuro yayo ya mbere.
Mu kiganiro
inyaRwanda.com yagiranye n’umwe mu bari kuyategura, yasobanuye impamvu za nyazo
zatumye bategura aya marushanwa agira ati:”One Nyota Music Competition ni
irushanwa ryubatse mu buryo buhesha agaciro umunyempano, uhereye ku byiciro birigize
ndetse n’itsinda rigari riri kuritegura.”
Asobanura impamvu yo
gutegura iri rushanwa ati:”Hari abahanzi benshi batangiye n’abandi
bataratangira ariko usanga barabuze aho banyura, n’ubwo bose tutazabageraho cyangwa
ngo tubafashe mu rugendo rwabo rw’umuziki ariko turifuza ko buri mwaka tuzajya tuba
dufite impano nshya idasanzwe tumurikiye isi.”
Yinjira mu buryo
irushanwa ryubatse ati:”Mumaze iminsi mubona amatangazo avuga ko guhera kuri
uyu wa 05 Nzeri 2022 abahanzi bashoboye bumva bifuza kugera kure bakohereza
amashusho yabo y’umunota umwe baririmba, kuri nimero ya WhatsApp +250723693793
ubundi abazahiga abandi nyuma y’uko kwiyandikisha bisojwe bakazamenyeshwa ko
bakomeje.”
Yongeraho ati:”Turifuza
byibuze kuzafata abazakomeza bagera kuri 30, ni umubare ushobora kwiyongera
ariko utajya munsi. Dufite abafatanyabikorwa turi gukorana nabo aho hazafatwa
umwanya wo kubatoza, ubundi bakazafatwa amashusho umwe kuwundi aririmba
azashyirwa kuri Youtube, ndetse hagashyirwaho n’uburyo bw’amatora binyuze ku
rubuga buzasozwa hamwe n’amanota azatangwa n’akanama nkempurampaka hatangajwe
20 bakomeje mu cyiciro cya nyuma.”
Avuga ku cyiciro cya
nyuma yagize ati:”Icyiciro cya nyuma hazabaho uburyo bwo kunyura imbere
y’akanama nkempuramaka ndetse abakunzi b’abahanzi nabo bongere gushyirirwaho
uburyo bwo gutora, ku buryo umuhanzi uzatangazwa ko ari we ugiye gufashwa mu
gihe kingana n’umwaka wakongerwa bitewe n’ubwumvikane bw’impande zombi azaba
koko abikwiye.”
Agaruka kandi kubashobora
kumva umuntu umwe atabawe akitinya ati:”Nibyo koko ni One Nyota umuhanzi umwe
impano imwe, ariko hazakorwa ibishoboka byose uwageze muri semifinal kuko ari na
we uzamenyekana abandi bose amakuru yabo azagirwa ibanga kubwo kubaha impano
zabo, azabasha kumenyekana no kuba yagira umufasha mbega gutuma aticuza kuba
yarageze mu marushanwa, ahubwo akayabona nk’umuyoboro uboneye.”
Asoza avuga intego bihaye
ati:”Dufite imbogamizi y’uko hari amarushanwa yagiye aza abantu bagakora ariko
ntibamenye uwatsinze, cyangwa yanatangazwa ntihamenyekane icyakurikijwe ariko
turi kugerageza ibishoboka ngo dusobanure neza irushanwa ryacu.”
Uzahiga abandi muri
irushanwa akazakorerwa indirimbo zigera ku 10 z’amajwi ndetse zirimo n’iza
mashusho agafashwa kuzimenyekanisha n’ibindi byatuma abasha gutera imbere nk’uko
Umuyobozi wa CHUFA ikompanyi ifite mu nshinga aya marushanwa yabivuze.”
Ariko na none akavuga ko
ibihembo bishobora kuziyongera gusa uko byagenda kose nta mafaranga bazatanga
ahubwo byose bazagenda babivunja mu bikorwa, kuko intego bafite y’imyaka 10 ari
uko byibuze bazaba bafite abahanzi banyuze muri iri rushanwa bageze kure
byibuze barenze 10, harimo abatsinze n’abandi bagize amahirwe kubera irushanwa
ryabo rya One Nyota Music Competition.
Kugeza ubu ushaka
kwiyandikisha nk’uko twabivuze haruguru yohereza amashusho y’umunota umwe kuri
nimero ya WhatsApp ya +250723693793, ku bindi bisobanuro akaba yahamagara kuri
+250788274763 cyangwa akabandikira anyuze kuri Instagram yitwa ‘ase_inganzo’.Kwiyandikisha byatangiye ndetse aba mbere bamaze kohereza amashusho yabo y'umunota umwe baririmba
TANGA IGITECYEREZO