RFL
Kigali

Yayifotorejeho gusa! Miss Mutesi Jolly yahishuye ko ariwe wishyuye Miss Shanitah amezi atandatu ya mbere

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:5/09/2022 22:38
0


Umwaka urabura iminsi 117 gusa ngo wuzure Miss Umunyana Shanitah atsindiye kuba nyampinga wa East Africa, ahigitse abakobwa 16 baturuka mu bihugu bitandukanye.



Miss Shanitah nyuma yo kwegukana iri Kamba yemerewe ibihembo bitandukanye birimo igihembo nyamukuru kigizwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya, igura miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse akazajya ahabwa umushahara wa 1500 $, arenga 1.500.000 Frw buri kwezi.

Mu kiganiro (Space) cyabaye kuri uyu wa gatanu kuri Twitter mu masaha akuze, Miss Mutesi Jolly yahishuye ko ariwe wishyuye Miss Umunyana Shanitah amafaranga y’amezi atandatu.

Ubwo yumvikanishaga ko we na Miss Shanitah nta kibazo bafitanye ndetse bari kurebera hamwe ukuntu ikibazo cy’imodoka cyakemuka cyane ko aricyo cyari cyabaye imbarutso, Miss Mutesi Jolly yasobanuye iby’uyu mushahara.

Mu byumvikana akimara gusobanura iby’aya mafaranga, abantu bahise bumva ko ibibazo byo muri Miss East Africa byatangiye mbere, kugeza ubwo n’aho amafaranga atangira kwishyurwa na Visi Perezida w’irushwana aho kwishyurwa n’irushanwa ubwaryo.

Miss Jolly yagize ati’’Nta kibazo gihari kuko iyaba cyari gihari umubaze (Sanitah) n’amezi atandatu ninjye wayamwishyuye.’’

Ubwo irushanwa rya Miss East Africa ryamaraga kubona nyiraryo, Miss Shanitah yifotoreje ku modoka nk’ibisanzwe byitwa ko ari iye kuko byanashobokaga ko ahita ayicyura ariko byari ukuyobya uburari kuko atayihawe.

Ku wa 27 Mutarama 2022 nibwo hasohotse inkuru ivuga ko iyi modoka igiye kugurishwa, kuko ifite ikibazo cy’uko ukuboko itwarirwaho atari uko mu Rwanda.


Imodoka Miss Shanitah yifotorejeho yaragurishijwe

Kuva icyo gihe kugeza ubu nta yandi makuru kuri iyi modoka yagiye hanze, gusa Miss Mutesi Jolly akaba yaravuze muri icyo kiganiro ko biri gukurikiranwa kugira ngo Miss Shanitah abone imodoka ye.

Amakuru Miss Shanitah yakomeje kubaza gusa bamuhoza ku cyizere, ari nako asaba Miss Jolly kumufasha kubona imodoka yemerewe akamubwira ko nawe ari kubikurikirana ngo ibonerwe umukiliya, gusa nta gisubizo gihamye yaje kubona.

Miss Shanitah Yakomeje guhatiriza abaza no ku ruhande rwa Rena events yo muri Tanzania, nabo bamubwiye ko bari kubikoraho.

Amakuru yizewe dufite ni uko yagerageje no kwifashisha Ambasade ya Tanzania mu Rwanda gusa nta makuru ahari y’icyo bamufashije.


Miss Jolly nka Visi Perezida w'irushanwa niwe wiyambikiye Miss Shanitah ikamba

Amezi abaye icyenda imodoka ikiri gushakirwa umukiliya, ndetse mu minsi ishize abategura iri rushanwa babwiye Miss Shanitah ko bagiye kumuha amafaranga akigurira imodoka ariko amakuru yizewe ahari ni uko buri gihe bamubwira ko bagiye kohereza amafaranga ariko bikarangira ntayo abonye.

Abategura Miss East Africa batangaje ko iri rushanwa rizajya riba buri mwaka, haribazwa uburyo hazategurwa irindi rushanwa kandi n’undi atarahabwa ibihembo nk’uko yabyemerewe.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND