RFL
Kigali

Sauti Sol igiye gukorera igitaramo i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/09/2022 11:56
0


Itsinda ry’abaririmbyi rikomeye muri Afurika, Sauti Sol, rigizwe na Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano Savara Mudigi na Polycarp Otieno ryatangaje ko rigiye gukorera igitaramo i Kigali.



Ubwo bari mu muhango wo Kwita Izina wabaye ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022 mu Kinigi mu Karere ka Musanze, Sauti Sol, yavuze ko yaje mu Rwanda mu bihe bitandukanye kandi “buri gihe twiyumva nk'abari mu rugo.” Ati "Imana ihe umugisha u Rwanda."

Iri tsinda ni ryo ryise izina umuryango mushya w'ingagi ubarizwa muri Pariki y'Ibirunga y'u Rwanda. Byari no kwishimira ko uyu muryango wakomotse kuwundi witwa Kwitonda bisobanuye ko imiryango yombi ubu igizwe n'umubare wingagi ungana.

Kuva kwitonda na Kwisanga byabaho, iyi miryango yahuye inshuro nyinshi kandi ntakibazo igirana ahubwo usanga abayigize bisanzura.

Icyumweru kidasanzwe kuri Sauti Sol i Kigali!

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022, Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye siporo rusange, ihuza abanya-Kigali.

Ibera mu bice bitandukanye by’uyu Mujyi, ikarangwa no kwiruka, kunyonga igare, gusimbuka n’ibindi bifasha benshi kumva bamerewe neza.

Iyi Siporo yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye, ibyamamare barimo na Sauti Sol.

Amafoto yashyizwe hanze na Village Urugwiro, agaragaza Perezida Paul Kagame asuhuzanya na Bien Aime uri mu bagize itsinda rya Sauti Sol, ari kumwe na bagenzi be.

Abagize iri tsinda kandi bagaragara mu mihanda ya Kigali bakora siporo n’abandi banyamujyi.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, iri tsinda ryatunguranye mu gitaramo “Kwita Izina Gala Dinner” cyanitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Umuhanzi Mukuru muri iki gitaramo yari umunya-Senegal Youssou N’Dour, wahuriye ku rubyiniro n’abarimo Mike Kayihura na Ruti Joel.

Sauti Sol yasanze ku rubyiniro Youssou N’Dour baririmbana indirimbo ‘7 Seconds’ nyuma baranzika mu ndirimbo yabo bise ‘Nerea’ ari nabwo batangazaga ko ku wa 24 Nzeri 2022, bazagaruka i Kigali mu gitaramo.

Iri tsinda ryatanze ibyishimo i Kigali mu bitaramo bitandukanye birimo nka ‘New Year Eve Countdown 2018’ cyabaye ku wa 29 Ukuboza 2017, bahuriyemo na Yemi Alade wo muri Nigeria.

Igitaramo bakoreye i Kigali ku wa 17 Nzeri 2016, bamurika album ya Gatatu bise ‘Live and Die in Africa’ cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera Expo.

Sauti Sol igizwe n’abasore bane bakurikiranye amasomo kugeza ku rwego rwa Master’s barimo Bien-Aimé Baraza; Willis Austin Chimano, umuririmbyi unakina ikitwa Saxophone, Savara Mudigi hamwe na Polycarp Otieno uvuza guitar.

Iri tsinda rifite amateka akomeye mu ndirimbo nyinshi zakoze benshi ku mutima nka Mapacha, Blue Uniform, Isabella, Live and Die in Africa, Nerea, na Unconditionally Bae’.


Bien-Aimé Baraza w'itsinda Sauti Sol aramukanya na Perezida Paul Kagame|Byari ibyishimo ku bagize iri tsinda bahura na Perezida Kagame 

Sauti Sol ni bamwe mu bantu bitabiriye siporo rusange yabaye kuri iki Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022 

Bien-Aimé Baraza wa Sauti Sol ubwo yaganiraga na Madamu Jeannette Kagame mu muhanda bari muri siporo rusange ihuza abantu batandukanye muri Kigali 

Itsinda rya Sauti Sol ryatangaje ko ku wa 24 Nzeri 2022 rizakorera igitaramo i Kigali 

Ubwo bari mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 18, Sauti Sol yavuze ko yishimira 'kugaruka mu rugo buri gihe'


Sauti Sol yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Suzanna', 'Tujiangalie', 'Melanin', 'Sura Yako' n'izindi. 

Sauti Sol yise izina umuryango mushya w'ingagi, bawita 'Kwisanga'








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND