Itsinda ry’abaririmbyi rikomeye muri Afurika, Sauti Sol, rigizwe na Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano Savara Mudigi na Polycarp Otieno ryatangaje ko rigiye gukorera igitaramo i Kigali.
Ubwo bari mu muhango wo Kwita Izina
wabaye ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022 mu Kinigi mu Karere ka Musanze, Sauti
Sol, yavuze ko yaje mu Rwanda mu bihe bitandukanye kandi “buri gihe twiyumva
nk'abari mu rugo.” Ati "Imana ihe umugisha u Rwanda."
Iri tsinda ni ryo ryise izina umuryango
mushya w'ingagi ubarizwa muri Pariki y'Ibirunga y'u Rwanda. Byari no kwishimira
ko uyu muryango wakomotse kuwundi witwa Kwitonda bisobanuye ko imiryango yombi
ubu igizwe n'umubare wingagi ungana.
Kuva kwitonda na Kwisanga byabaho,
iyi miryango yahuye inshuro nyinshi kandi ntakibazo igirana ahubwo usanga
abayigize bisanzura.
Icyumweru kidasanzwe kuri Sauti Sol i Kigali!
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru
tariki 4 Nzeri 2022, Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame
bitabiriye siporo rusange, ihuza abanya-Kigali.
Ibera mu bice bitandukanye by’uyu
Mujyi, ikarangwa no kwiruka, kunyonga igare, gusimbuka n’ibindi bifasha benshi
kumva bamerewe neza.
Iyi Siporo yitabiriwe n’abayobozi mu
nzego zinyuranye, ibyamamare barimo na Sauti Sol.
Amafoto yashyizwe hanze na Village
Urugwiro, agaragaza Perezida Paul Kagame asuhuzanya na Bien Aime uri mu bagize
itsinda rya Sauti Sol, ari kumwe na bagenzi be.
Abagize iri tsinda kandi bagaragara
mu mihanda ya Kigali bakora siporo n’abandi banyamujyi.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, iri
tsinda ryatunguranye mu gitaramo “Kwita Izina Gala Dinner” cyanitabiriwe na
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Umuhanzi Mukuru muri iki gitaramo
yari umunya-Senegal Youssou N’Dour, wahuriye ku rubyiniro n’abarimo Mike
Kayihura na Ruti Joel.
Sauti Sol yasanze ku rubyiniro
Youssou N’Dour baririmbana indirimbo ‘7 Seconds’ nyuma baranzika mu ndirimbo
yabo bise ‘Nerea’ ari nabwo batangazaga ko ku wa 24 Nzeri 2022, bazagaruka i Kigali mu gitaramo.
Iri tsinda ryatanze ibyishimo i
Kigali mu bitaramo bitandukanye birimo nka ‘New Year Eve Countdown 2018’
cyabaye ku wa 29 Ukuboza 2017, bahuriyemo na Yemi Alade wo muri Nigeria.
Igitaramo bakoreye i Kigali ku wa 17
Nzeri 2016, bamurika album ya Gatatu bise ‘Live and Die in Africa’ cyabereye i
Gikondo ahasanzwe habera Expo.
Sauti Sol igizwe n’abasore bane
bakurikiranye amasomo kugeza ku rwego rwa Master’s barimo Bien-Aimé Baraza;
Willis Austin Chimano, umuririmbyi unakina ikitwa Saxophone, Savara Mudigi
hamwe na Polycarp Otieno uvuza guitar.
Iri tsinda rifite amateka akomeye mu
ndirimbo nyinshi zakoze benshi ku mutima nka Mapacha, Blue Uniform, Isabella,
Live and Die in Africa, Nerea, na Unconditionally Bae’.
Bien-Aimé Baraza w'itsinda Sauti Sol aramukanya na Perezida Paul Kagame|Byari ibyishimo ku bagize iri tsinda bahura na Perezida Kagame
Sauti Sol ni bamwe mu bantu bitabiriye siporo rusange yabaye kuri iki Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022
Bien-Aimé Baraza wa Sauti Sol ubwo yaganiraga na Madamu Jeannette Kagame mu muhanda bari muri siporo rusange ihuza abantu batandukanye muri Kigali
Itsinda rya Sauti Sol ryatangaje ko ku wa 24 Nzeri 2022 rizakorera igitaramo i Kigali
Ubwo bari mu muhango wo Kwita Izina
ku nshuro ya 18, Sauti Sol yavuze ko yishimira 'kugaruka mu rugo buri gihe'
Sauti Sol yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Suzanna', 'Tujiangalie', 'Melanin', 'Sura Yako' n'izindi.
Sauti Sol yise izina umuryango mushya
w'ingagi, bawita 'Kwisanga'
TANGA IGITECYEREZO