Kigali

Bruce Melodie yongeye kwandikisha izina rye mu Burundi ahakorera igitaramo gikomeye-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:5/09/2022 2:51
1


Itahiwacu Bruce Melodie yongeye gushimangira ubusugire bw’izina rye, nyuma yo gukora igitaramo kizahora kibukwa mu Burundi.



Ni igitaramo cyabereye kuri Zion Beach n’ubundi ahari habereye igitaramo cya mbere, nyuma y’uko aho bari gukorera Mess Des Offciers hajemo ibibazo n’ubundi byaturutse kubyo yahuriye nabyo i Burundi akihagera.

Atitaye ku kuba ari ahantu yakoreye bwa mbere, atitaye ku kuba igitaramo cyigijweho umunsi umwe kuwo cyari kuberaho, umuhanzi Bruce Melodie yakoreye amateka muri iki gihugu.

Uwabashije kuganira na inyaRwanda.com ku wari wibereye aho iki gitaramo cyaberaga, yavuze ko guhera mu masaha ya kare ab’inkwakuzi bari batangiye kuza.

Muri iki kiganiro na inyaRwanda.com kandi yavuze ko butangiye kwira amamodoka yari yuzuye, ku buryo byari bigoye kubona aho usiga imodoka kuko zari zuzuye.


Bruce Melodie yanyuzwe n’uburyo Abarundi bazi indirimbo ze

Uyu muhanzi wakoze igitaramo yegereye abakunzi be cyane, yacurangirwaga n’itsinda ry’abahanga rya Symphony Band, mu gihe abarimo Dj Brianne barimo kuvangavanga imiziki.

Usibye Bruce Melodie kandi muri iki gitaramo harimo abahanzi b’abarundi barimo nka Double Jay, Kirikou, Rappy boy_rapkiller, trey_zo n’abandi.

Iki gitaramo cyari cyakubise cyuzuye, mugihe kwinjira muri iki gitaramo ari ibihumbi 20 by’amarundi ahasanzwe, ibihumbi 50 n’ibihumbi ijana mu myanya y’icyubahiro.


Bruce Melodie yabahaye umwanya barabyinana

Iki gitaramo kibaye nyuma y’icyakibanjirije nacyo cyakubise kikuzura, aho kwinjira muri icyo gitaramo itike ya menshi yari miliyoni eshatu, ibihumbi 350, ibihumbi 200, n’ibihumbi 100 ahasanzwe.


Bruce Melodie yateraga bakikiriza


Bruce Melodie yaririmbaga bamukoraho



Amafoto n’amashusho y’urwibutso bayafashe karahava



Bruce Melodie yabasezeranyije ko azagaruka nyuma yo gutaha batanyuzwe








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUHOZA John-blaise2 years ago
    aho numva ari byiza kuko yiyerekanye nk'intwari yiremesha mumakuba ikaremesha abandi,nkuko yabisezeranye azarinde ijambo rye agaruke i burundi



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND