RFL
Kigali

Nyagatare: Umwana w'imyaka 17 yafashwe afite Umwana w'imyaka 3 yari yibye amujyanye muri Uganda

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:4/09/2022 23:39
0


Umwana w'umukobwa ufite imyaka 17 yafatiwe mu murenge wa Rwimiyaga ahitwa Bugaragara, kuwa gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022 saa sita. Uyu mukobwa Bivugwa ko yari agiye mu gihugu cya Uganda ajyanyeyo umwana muto uri mu kigero cy'imyaka itatu, yari yibye aho yakoraga akazi ko mu rugo mu karere ka Kayonza.



Amakuru InyaRwanda yahawe n'abaturage babonye uyu mukobwa, bavugaga  ko yari ajyanye mu gihugu cya Uganda umwana yakuye mu karere ka Kayonza aho yakoreraga akazi ko mu rugo. Ubwo yahuraga n'abaturage bavuga ko babonye afite ubwoba ameze nk’ushaka inzira yacamo itemewe imujyana mu gihugu cya Uganda, bahita batangira kumuhata ibibazo bashidikanya kuburyo yasubizaga bituma bamushyikiriza ubuyobozi.

Uyu mukobwa bamaze kumubaza aho yajyaga yariye indimi, ariko ageze aho avuga ko yari ajyanye uwo mwana muri Uganda. Yemeye ko uwo mwana yari ajyanye yashakaga kumunyuza inzira zitemewe (Panya), nk’uko byemezwa n'abaturage.

Uyu mwana w'umukobwa yashyikijwe urwego rw'ubugenzacyaha RIB, ndetse iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekanye icyatumye ashaka gutwara  umwana yibye ababyeyi be .

InyaRwanda yagerageje kuvugana  n'abayobozi bayobora muri kariya gace ariko ntibyakunda, tuzakomeza gukurikirana ibijyanye n'iyi nkuru.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND