Kigali

Nel Ngabo yataramiye muri Canada, yunamira Buravan-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/09/2022 23:31
0


Umuhanzi Nelson Byusa Rwangabo [Nel Ngabo] yanyuze imbaga y’abafana be n’abakunzi b’umuziki mu gitaramo cye cya mbere yakoreye mu gihugu cya Canada, afata umwanya wo kuririmbana nabo indirimbo za Buravan mu rwego rwo kumwunamira.



Uyu muhanzi yatanze ibyishimo mu gitaramo yakoze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 3 Nzeri 2022, yakoreye mu nyubako y’imyidagaduro ya Union française de Montreal iherereye mu Mujyi wa Montreal mu gihugu cya Canada.

Nel Ngabo yaririmbiye muri Canada mu gihe ageze kuri 70% ategura album ye ya Gatatu. 

Yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo yakubiye kuri album ye ya mbere n’iya kabiri, mu rwego rwo kunyura abanyarwanda babarizwa muri iki gihugu n’abandi bahatuye.

Nel Ngabo yaririmbye mu gihe cy’isaha imwe, ahera ku ndirimbo ye yise ‘Solo’ akomereza kuri ‘Sawa’, ‘Nzagukunda’, ‘Agacupa’, ‘Mutuale’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Low Key’, ‘Byakoraho’, ‘Imyaka 3’ ya Cassanova yasubiyemo n’izindi.

Igice cya kabiri cy’iki gitaramo cyaranzwe no kuririmba indirimbo nka ‘Want you back’, ‘Nzahinduka’, ‘Fresh’ na ‘Muzadukumbura’ yakoranye na Fireman.

Mbere y’uko asoza igitaramo cye cya mbere muri Canada, yasabye abakunzi b’umuziki gufatanya nawe kuririmba indirimbo ebyiri z’umuririmbyi Buravan uherutse kwitaba Imana.

Byari mu rwego rwo kumwunamira. Yaririmbye indirimbo ‘Malayika’ yatumye Buravan ahangwa ijisho mu rugendo rwe rw’umuziki, anaririmba ‘Oya’.

Nel Ngabo yaririmbye mu gihe cy’isaha imwe, asoreza ku ndirimbo ‘Zoli’ ndetse na ‘Nywe’.

Iki gitaramo Nel Ngabo yagihuriyemo n'abandi bahanzi barimo Prince Salomon, Boulest, Albina Sydney, Li K HPB n'abandi.  

Nel Ngabo yakoreye igitaramo gikomeye mu gihugu cya Canada 

Inkumi zo muri Canada ntizacitswe n'iki gitaramo cy'umuhanzi wo muri Kina Music 

Wari umwanya wo kubyina ukizihirwa koko! 

Imbaga y'abantu yahuriye mu gitaramo cya mbere Nel Ngabo yakoreye Canada 

Nel Ngabo byageze aho yitera idarapo ry'u Rwanda.... 


Mu gitaramo nk'iki ukora uko ushoboye ugatahana ifoto y'urwibutso 

Mu gitaramo hagati, Nel Ngabo yafashe umwanya wo kunamira Buravan   

Mu ndirimbo yaririmbye harimo 'Malaika' na 'Oya' za Buravan









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND