Kigali

Imikino y'abana bo mu bakire iransetsa - Amashusho ya Miss Elsa n’umuryango we bakina umukino usekeje wo kurya yavugishije benshi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:4/09/2022 16:48
0


Miss Elsa Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2017, yagaragaye ari kumwe n'abo mu muryango we bakina umukino usekeje wo kurya. Amashusho abagaragaza bakina uyu mukino, akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.



Muri aya mashusho, Iradukunda Elsa agira ati: ”Ifi n’ubugari”, umubyeyi we akagira ati: ”Nkate aka, n’aka, ubundi mbe ndasoje.” Bigaragara ko rwose umukino wari uteguye kandi buri umwe ashaka kwemeza abandi.

Iradukunda Elsa yaciye amarenga yo gukunda amafi cyane, nk’aho yumvikana agira inama umubyeyi we yo kurya ubugari we, akaza kurya amafi.

Ikipe yarimo Miss Elsa Iradukunda, umubyeyi we na murumuna we, niyo yahize abandi, yegukana igihembo cy’ibihumbi 100Frw nk'uko byatangajwe na Radio&Tv10.

Miss Elsa Iradukunda ni we wahize abandi mur Miss Rwanda 2017. Agaragaye muri uyu mukino wamuhuje n'abo mu muryango we, nyuma y'iminsi itari micye atagaragara mu bikorwa bitandukanye cyane cyane iby'imyidagaduro.

Mu bitekerezo byatanzwe n’ababonye aya mashusho ku mbuga zitandukanye, bagaragaje ko rwose binejeje binagaragaza urugwiro n’urukundo rwuje umuryango wabo.

Ku rukuta rwa Instagram ya inyaRwanda, uwitwa Jean Paul Rudahunga yanditse munsi y'aya mashusho ko uyu mukino ari uwo mu bakire, ati "Imikino y'abana bo mu bakire iransetsa". Ally Mukiza ati "Reka, baraburya nabi gusa (ubugari)". Jackson Manzi ati "Ni abagome, n'inzara nifitiye". Umutesi ati "Ubutaha bazazinge agapilawu n'intoki".

Niyonkuru Eric yasabye ko Miss Elsa yazahura na Temarigwe kuri Final, ati "Miss Elsa ko ndi bumuhuze na Temarigwe akamukosora! Hagati aho azi gufungura iki kiribwa neza cyane, ariko ategure Final ye na Temarigwe". Moses ati "Cyakora Elsa hari ukuntu ashimishije, umukobwa ugira urukundo rw'umwimerere". Fabrice ati "Za mpungure zari zimwivuganye ba sha! Irire rata".

Miss Elsa yarimo ahangana n’umuvandimwe bose bashishikaye

Umubyeyi wabo ubwo yahanganaga n’umukobwa weItsinda rya Miss Elsa Iradukunda, murumuna we na nyina niryo ryegukanye igihemboMiss Elsa Iradukunda ari muri ba Nyampinga bacisha macye kandi bagira urugwiro no kwiyoroshya








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND