RFL
Kigali

Ibyo gufungwa, abamwijunditse…. Bruce Melodie yaruhuye umutima ahabwa impano zirimo umukufi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/09/2022 16:47
0


Umuririmbyi w’umunyarwanda Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie uri kubarizwa mu gihugu cy’u Burundi muri iki gihe, yumvikanishije ko nyuma y’ibibazo n’ibisitaza ubuzima bukomeza ari nayo mpamvu atahagaritse ibitaramo bibiri yateguye muri iki gihugu.



Yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye n’itangazamakuru ryo mu Burundi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Nzeri 2022.

Ni ikiganiro cyari kigamije ahanini kuvuga ku bibazo yagiranye n’umunyemari Toussaint wamufungishije, iby’uko yahinduye gahunda y’igitaramo cya kabiri yari gukora kuri uyu wa Gatandatu akakimurira kuri iki Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022 n’ibindi.

Bruce yavuze ko 'affiche' yamamaza igitaramo cye mu Burundi yagombaga kuyishyira ku mbuga nkoranyambaga ze ku wa 17 Kanama 2022, bihurirana n’inkuru y’urupfu rwa Buravan.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Katapila’ yavuze ko icyo gihe yavuganye n'abashinzwe kureberera inyungu ze mu muziki, banzura ko bazashyira hanze ‘affiche’ ku wundi munsi, mu rwego rwo guha agaciro Buravan. Ati "Nazana (nanze kuzana) ibirori kandi hari agahinda mu muryango?"

Yavuze ko ku munsi wakurikiyeho ari bwo Yanga yitabye Imana, 'nabwo turongera turasiba (kwamamaza ibi bitaramo bye mu Burundi)’.

Muri iki kiganiro n'itangazamakuru, Melodie yafashe umwanya wo kwihanganisha umuryango wa Buravan, uwa Yanga ndetse n'uw'umubyeyi wa Meddy. Ati "Abantu bagiye, bagiye tukibakunze. Ariko nanone ubuzima burakomeza."

Uyu muhanzi yavuze ko umunsi azapfa nta muntu ukwiye kuzagahagarika ibyo yarimo, kuko ubuzima burakomeza.

Bruce yavuze ko nyuma yo gutangaza ibitaramo bye mu Burundi, abamukurikira ku rubuga rwa Instagram bamuhundagajeho ibitutsi baramwijundika, kubera ko byari mu gihe cy'urupfu rwa Buravan na Yanga.

Avuga ko nta kibazo yabigizeho, kuko umubabaro “wabakoresheje nanjye washoboraga no kunkoresha gukora ikindi'.

Umujyanama we Gael, yavuze ko ibi bitaramo Bruce Melodie ari gukorera mu Burundi bigamije no guha umwanya abahanzi bo mu Burundi, kandi biri mu rwego rwo kwegera abakunzi be.

Gael avuga ko yavukiye kandi akurira mu Burundi, ari nayo mpamvu bazakomeza kuhakorera ibitaramo.

Yunganirwa na Bruce Melodie wavuze ko kuba yarageze mu Burundi agafungwa bitavuze ko 'ncitse hano', ahubwo azakomeza kuhakorera ibitaramo bitandukanye.

Uyu muhanzi yavuze ko ikibazo yakigiranye n'umuntu umwe, atari abarundi bose, kandi ntaho bihuriye n'imibanire y'ibihugu byombi.

Ati "Ntabwo twagenda, kubera ko habaye ikibazo gito ngo tugende tudakoze icyatuzanye [...]. Ntabwo ushobora kuba uri mu kazi kawe nugira ikibazo uhite ugasezera, akazi kagomba gukomeza uko byagenda kose."

Yavuze ko akomeje akazi ke nk'umuhanzi, ndetse ko hari indirimbo yahimbye iri mu rurimi rw'ikirundi.

Mu 2014 nibwo Bruce Melodie yataramiye bwa mbere mu Burundi. Yavuze ko icyo gihe nta byinshi yari azi mu muziki, ariko ko urugendo rwakomeje akomeza kwiga ibikenewe ku isoko, mbese 'yarakuze'.

Yatanze umucyo avuga ko ikibazo yagiranye n'umunyemari Toussanit cyakemutse, ko ubu ibikurikiyeho biri mu maboko y'abanyamategeko.

Bruce Melodie yavuze ko yabonye abantu benshi bamubwira ngo 'Pole', avuga ko atapfuye ameze neza kandi akomeje ibikorwa bye by'umuziki.

Uyu muhanzi yavuze ko azi neza ko mu Burundi ko hari abahanzi bashya, ari nabo yakwifuza gukorana nabo. Ati "Abakiri bato bakeneye urubuga nk'uru kugira ngo babashe kugaragara."

Yavuze ko igitaramo yagombaga gukora ku wa Gatandatu yakimuriye kuri iki Cyumweru, kubera ko 'imyiteguro itagenze neza.’

Asoza ikiganiro yagiranaga n’itangazamakuru, Bruce Melodie yatunguwe n’abasore bamuhaye impano zirimo amafoto ye bashushanyije, umwe muri bo yikura umukufi yari yambaye mu ijosi arawumuha.

Uyu musore yikuye umukufi yari yambaye maze asanganira Bruce Melodie, awumwambika mu ijosi.

Nyuma yo kuwuhabwa, Bruce Melodie yagize ati "Ampaye ibiranga igihugu, kandi aka kagaragaza ko nageze hano. Nicyo amateka aberaho, umunsi umwe abantu bazavuga ngo ibi byigeze kubaho. Urakoze cyane."

Impano ya mbere y’ifoto yahawe, yavuze ko ari we neza neza ntakwibeshya kwabayeho, kuko bisa neza n’ifoto afite ku indangamuntu. Ati "Uyu ni njyewe kabisa. Ni gutya mba meze, nibyo koko yanshoboye. Kandi ufite impano.” 

Bruce yavuze ko igitaramo yagombaga gukora ku wa Gatandatu yakimuriye kuri iki Cyumweru kubera ko 'imyiteguro itagenze neza'


Uyu musore yabanje kumuha impano y'ifoto ye yashushanyije, arenzaho n'amabara agaragaza idarapo ry'u Rwanda 

Nyuma uyu musore yagarutse yikuramo umukufi yari yambaye, arawumwambika. Bruce Melodie yamushimye. 

Itsinda ry'abasore babiri ryahaye impano y'ifoto Bruce Melodie 

Bruce Melodie ari kumwe n'umujyanama we, yabwiye abamubwiye 'Pole' ako ameze neza ibyo yanyuzemo ari ibibaho mu buzima 

Gael washinze 1:55 Am [Uri ibumoso] yavuze ko ibitaramo bya Melodie mu Burundi bigamije gushyigikira abahanzi bashya muri iki gihugu 

Bruce Melodie yavuze ko ikibazo yagiranye na Toussaint cyamaze kujya mu biganza by'abanyamategeko  

Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Burundi baganiriye na Bruce Melodie  


Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, Bruce Melodie yakoreye igitaramo gikomeye mu Burundi




AMAFOTO: Akeza.net








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND