RFL
Kigali

Pablo Sorín na Didier Drogba basuye amakipe y' i Rubavu

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:4/09/2022 7:59
0


Didier Drogba wahoze ari rutahizamu muri Chelsea akanaba Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Cote D'Ivoire, yafatanyije urugendo na Pablo Sorín wakiniye Paris Saint Germain, basura amakipe y'abato i Rubavu.



Aba bombi bamamaye kubera ruhago bamaze iminsi 3 mu Rwanda, aho bazanywe na gahunda ngarukamwaka yo Kwita Izina abana b'ingagi, aho ku ya 2 Nzeri abana 20 bavutse mu mezi 12 ashize, bahawe amazina.

Muri uwo muhango, umwana w'ingagi wari watoranirijwe Didier Drogba yahawe izina rya 'Ishami', mu gihe Juan Pablo Sorín we yatanze izina rya 'Ikuzo'.


Sorín na Drogba

Kuri uyu wa Gatandatu, aba bombi basuye amakipe y'abato yo mu Karere ka Rubavu aho yakoreraga imyitozo kuri Stade Umuganda, bagira inama zitandukanye abakinnyi.

Sorín ukomoka muri Argentine yavutse mu 1976, akinira amakipe atandukanye yo muri America y'Epfo ndetse n' i Burayi arimo Lazio, Juventus, Villareal, FC Barcelona ndetse na Paris Saint Germain isanzwe ari umufatanyabikorwa wa Visit Rwanda.


Sorín n'abana

Ku rundi ruhande, Yves Didier Tebily Drogba w'imyaka 44 na we ni icyamamare muri ruhago, by'umwihariko iya Africa yamamayemo guhera mu ntangiriro z'ikinyejana cya 21.

Uretse kuba yarakiniye ikipe y'igihugu ya Cote D'Ivoire, Drogba yamamaye i Burayi mu makipe ya Guingamp na Marseille yakiniye mu buto mbere yo kujya muri Chelsea yo mu Bwongereza, aho yayifashije bigaragara mu gutwara igikombe cya mbere cya Champions League muri 2012.

Uretse i Burayi kandi, Drogba yakiniye Shanghai Shenhua yo mu Bushinwa nyuma yerekeza muri America, aho yakiniye Montreal Impact na Phoenix Rising mbere yo guhagarika gukina umupira muri 2018.


Drogba akata umupira






Ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND