Ibyamamare mu ngeri zinyuranye z’ubuzima, abashoramari, abayobozi n’abandi bise amazina abana 20 b’ingagi zo mu misozi mirere y’ibirunga, bahuriye mu musangiro baganirizwa ku bijyanye n’ahari amahirwe yo gushora imari mu Rwanda.
Kuva mu gitondo cyo ku wa Gatatu
tariki 2 Nzeri 2022, byari ibirori mu kiyaba cyo mu Kinigi mu Karere ka Musanze
mu Majyaruguru, aho ibihumbi by’abantu bari bategereje kumenya amazina ahabwa
abana 20 b’ingagi bavutse mu mezi 11 ashize.
Ni umuhango watambutse imbona nkubone
kuri shene ya Youtube ya Visit Rwanda, imbuga nkoranyambaga nka Twitter n’izindi, abantu bazifashisha mu gusangizanya ibyishimo n’ibidasanzwe byaranzwe n’uyu
muhango wihariye.
Wabaye ku nshuro ya 18. Abise amazina
bahurije ku kuvuga ko ari amahirwe adasanzwe buri umwe yahawe, kandi ni bihe
buri wese azakumbura.
Bavuze ko bashimira urwego rw’ubukerarugendo
mu Rwanda n’uruhare rwa buri umwe mu kubungabunga ibidukikije.
Igikomangoma cy’u Bwongereza, Charles
wabimburije abise amazina yize umwana w’ingagi ‘Ubwuzuzanye’ bisobanuye
kuzuzanya hagati y’umuntu, ibidukikije n’isi atuye.
Yavuze ko ubwo yari mu Rwanda muri
Kanama 2022 yabonye imbaraga u Rwanda rushyira mu bikorwa byo kurengera
ibidukikije.
Nyuma y’ibirori byo Kwita Izina,
abise amazina bahuriye mu Karre ka Rubavu mu musangiro wabaye kuri uyu wa Gatandatu
tariki 3 Nzeri 2022.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB),
gitangaza ko uyu musangiro waranzwe no kuganira no kumenyana, kwerekwa aho
gushora imari mu Rwanda n’ibindi.
Uyu musangiro wabereye ku nkombe z’ikiyaga
cya Kivu. Clare Akamanzi yashimye abise amazina, abashishikariza gukomeza kwita
ku bana bise amazina, no kugaruka gusura u Rwanda mu bihe bitandukanye kandi mu
gihe cya vuba.
Mu ijambo yavugiye mu muhango wo Kwita Izina ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, Akamanzi yavuze ko urwego rw’ubukerarugendo rumaze kuzamukaho 80% ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’icyorezo Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe.
Kanda hano urebe amafoto yaranze Kwita Izina
Kuri uyu wa Gatandatu abise amazina abana 20 b'ingagi bahuriye mu musangiro Didier Dloga wakiniye FC Barcelona
yise umwana w'ingagi 'Ishami'
Abise amazina abana b'ingagi bashishikarizwa kuzisura mu bihe bitandukanye
Wari umwanya wo kuganira no kungura ibitekerezo ku ngingo zitandukanye
Clare Akamanzi uyobora RDB yashimye abise amazina b'ingagi, abasaba kuzongera gusura u Rwanda
Rigobert Uwiduhaye, yashushyanyije mu
buryo bw'imbona nkubone ingagi akoresheje amarangi
MENYA AMAZINA ABANA B'INGAGI BAHAWE
TANGA IGITECYEREZO