Kigali

Agiye kugaruka i Kigali! Padiri Uwimana yagizwe "Umuyobozi wa Roho" muri Paruwasi St Elisabeth yo mu Budage

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/09/2022 23:11
7


Padiri Uwimana Jean François usingiza Imana mu njyana ya Hiphop, yahawe inshingano zo kuba "Prêtre Moderateur" wa Paruwasi ya St Elisabeth yo mu Mujyi wa Erfurt mu gihugu cy'u Budage (Umupadiri wita ku buzima bwa Roho z'Abakristu).



Padiri Uwimana ahawe izi nshingano z'ibijyanye na Roho (Spirital) muri Paruwasi Gatolika ya St Elisabeth nyuma y'imyaka 3 amaze mu Budage aho yagiye ku mpamvu z'amasomo. 

Kuwa 27 Kanama 2022 ni bwo Mgr Dr Neymeyr wa Erfurt yagize Padiri Jean François Uwimana ukuriye ibijyanye na Roho muri Paroisse St. Elisabeth, akaba ari na we ukuriye Abapadiri basoma Misa muri iyi Paruwasi.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Padiri Uwimana yagize ati: "Ndumva bitazangora cyane kuko ni hafi ya Université (Kaminuza) ntibizambuza gukomeza gahunda z'amasomo". 

Yavuze kandi ko agiye kugaruka mu Rwanda mu karuhuko k'igihe gito mbere yo gutangira neza iyo mirimo no gukomeza amashuli.

Ati: "Nasabye ikiruhuko gito mbere y'uko ninjira neza muri iyo mirimo. Nka nyuma y'ibyumweru 2 gusa ndumva nzaba ndi mu Rwanda, ubwo bazashaka uzaba ansomera Misa". 

Twamubajije impamvu y'ikiruhuko yatse, avuga ko akumbuye cyane abakunzi be, umuryango n'izindi nshuti amaze igihe kitari gito atabona. Yavuze kandi ko afite ibikorwa bijyanye n'umuziki n'ibindi ashaka  gukorera mu Rwanda.

Mu gutebya kwinshi, Padiri Uwimana yavuze ko yizeye ko atazabura mu bakunzi be bo mu Rwanda abamugurira kamwe k'ibitoki, kuko katamugwa nabi kandi aho aba (mu  Budage) katahaba. 

Tumubajije ikizamushimisha cyane nagera mu Rwagasabo, yagize ati :"Ubu  nk'abandi badage bose biyubaha muri weekend, nsigaye nifasha nk'agakoko n'uducupa nka tungahe, ubwo hagize ungurira kamwe ntibyangwa nabi."

Inshingano Padiri Uwimana yahawe azazifatanya n'amasomo. Yavuze ko yatangaye ubwo Musenyeri yamutumagaho akamubwira ko ari we uzaba akuriye Abapadiri bahasoma Misa muri Paroisse. Ati "Tekereza kuyobora abazungu ari wowe mwirabura gusa uri muri Team iyoboye".

Arakomeza ati "Ahubwo habuze gato ngo nange da, kuko ntari niteguye ko muri batatu (abazungu 2 nanjye), Musenyeri avuga ko ari njye uba umuyobozi. Professor Gabel, Padiri Joachim na njye Jean François Uwimana mutoto wa Rwanda. Kandi barakuze kundusha ibaze".  

Amwemyura yongeye ati: "Wasanga Musenyeri Neymeyr yashatse ko umusore ari we ukurira abandi kugira ngo abafite imyaka yigiye hejuru ataba ari bo bamujyana kuri 'rythme' ya gisaza, ahubwo umusore abatere 'courage'".

Nk'uko Padiri yakomeje abisobanura, avuga ko muri ubu butumwa ahawe, ibya 'Organisation' bindi (finances, amashuli, ibikorwa bizanamo abandi bayobozi) bishinzwe mbere na mbere abakristu babiri Musenyeri yatoranyije. Impamvu ni uko binasaba umwanya munini kandi Padiri Uwimana we akaba agikomeje kwiga. 

Avuga ko azajya yita ku bakristu cyane cyane mu mpera z'icyumweru avuye ku ishuli. Ati: "Weekend nabonetse, kuwa Gatanu nimugoroba, kuwa Gatandatu no ku Cyumweru, nibwo nzajya mbafasha. Keretse hagize nk'ikiba cyihutirwa kitakorwa n' undi".

Izi nshingano Padiri Uwimana yahawe ni uburyo bushya Abadage batangije bwo kuyobora amaparuwasi bunatuma abakristu barushaho kugira Paruwasi iyabo koko kandi ntihagire ibipfa nk'igihe bafite Padiri utaboneka buri munsi nka Padiri Uwimana uri kwiga. 

Ubu buryo buri gukorerwa igerageza mu maparuwasi abiri ya Diocese ya Erfurt ahitwa St Laurentius na St Elisabeth [aho Padiri Jean François Uwimana yahawe inshingano]. Padiri Uwimana yatubwiye ko hari n'ahandi hake nka Köln (Kolonye) bwatangiye.


Padiri Uwimana yagizwe ushinzwe ibijyanye na Roho z'Abakristo


Padiri Uwimana ni we ukuriye Abapadiri basoma Misa muri Paruwasi St Elisabeth


Mbere yo gutangira inshingano nshya yahawe, Padiri Uwimana agiye kugaruka mu Rwanda mu karuhuko k'iminsi micye

REBA HANO "UWACU" INDIRIMBO PADIRI UWIMANA AHERUKA GUSOHORA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Leon2 years ago
    Imusitar padiri n abazungu baremeye kabisa
  • Bb2 years ago
    Uranyubahisha padri rwose komeza uduheshe ishema
  • X2 years ago
    Uyu mupadiri njye ndameemera kabisa
  • Fifi2 years ago
    Nyamara uyu mupadiri ararenze n abazungu bakaba babibonye kera!!
  • Demokratie 2 years ago
    Padri super star🤙
  • Mwamini2 years ago
    Padiri jya mbere
  • Martin2 years ago
    Wataitika. Padre oyeee!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND