Mimi Ali Ngabo, umugore w’umuririmbyi Ngabo Medard Jorbert wamamaye mu muziki nka Meddy, yunamiye nyirabukwe Cyabukombe Alphonsine uherutse kwitaba Imana, avuga ko azakomeza kuzirikana ibihe by’urwibutso bagiranye.
Tariki 14 Kanama 2022, ni bwo inkuru y’incamugongo
yatashye mu muryango ivuga ko Cyabukombe, umubyeyi watumye Meddy avamo
umunyamuziki, yitabye Imana aguye mu gihugu cya Kenya aho yari amaze igihe
yivuriza uburwayi.
Uyu mubyeyi witabye Imana afite
imyaka 66 y’amavuko, yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo ku wa 28 Kanama 2022.
Abatanze ubuhamya, bahurije ku
kuvuga ko yari umubyeyi wakundaga gusenga, kandi wakoraga uko ashoboye ngo abe
bamererwe neza.
Meddy yavuze ko Nyina yitanze uko
ashoboye, abakundisha Se ndetse mu bushobozi bucye yari afite biga mu bigo
byiza by’amashuri.
Hari aho yavuze “Twakuze dufite mama
gusa abatuzi barabizi, mama yari papa na mama, igitangaje muri ibyo ni uko
atagize amahirwe yo kubana na papa ariko yaramudukundishaga. Ntabwo ari abagore
benshi bagira icyo kintu.”
Yungamo ati “Ukuntu yatureze twiga ku
bigo byiza ntabwo yari afite ubutunzi bukomeye ariko yatangaga byose ngo tugire
icyo tugeraho, akadukoresha umukoro twese tuvuye mu ishuri.”
Meddy yavuze ko Nyina yari umuntu
udasanzwe, ku buryo yamwise ‘Medard’ biturutse ku muvugabutumwa wamubwirije
akamufasha kwinjira mu gakiza.
Umugore wa Meddy ariwe Mimi ubarizwa
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse kuri konti ye ya Instagram kuri uyu
wa Gatandatu tariki 3 Nzeri 2022, avuga ko ibyumweru bitatu bishize byari umubabaro
udashira.
Yavuze ko yabuze umuntu mwiza w’agatangaza
‘ijuru ryunguka malayika’. Uyu mugore yavuze ko na n’uyu munsi acyumva amajwi ya
Cyabukombe ahamagara kuri telefoni umuhungu we Meddy baganira.
Yabwiye Meddy ko ‘Mama wawe yari
umuntu wihariye kandi ndi umunyamahirwe kuba naramumenye’.
Akomeza avuga ko azakomeza kuzirikana
ibihe yagiranye n’uyu mubyeyi ‘nibuka ukuntu Mama wawe yari uw’agatangaza’.
Mimi yabwiye Meddy ko uwo ari we uyu
munsi ari uruhare rwa Nyina. Avuga ko yigishije Meddy byinshi ariko ‘icy’ingenzi
yakwigishije gukunda Imana n’umutima wawe wose’.
Mimi yavuze ko Cyabukombe atitaga ku
bana be gusa, ahubwo kuri buri wese uri iruhande rwe. Yavuze ko hari byinshi abona muri Meddy bizatuma
umubyeyi we akomeza kwibukwa ibihe n’ibihe.
Yasabye Imana guha imbaraga Meddy zo
gukomera muri ibi bihe bikomereye umutima. Avuga ko Cyabukombe ari aheza mu
ijuru.
Uyu mugore yihanganishije umuryango
wose, avuga ko awukomeje, abakunda, kandi avuga ko umubyeyi wabo ‘azaguma mu
mitima yacu’.
Tariki 25 Ukuboza 2018, nibwo amafoto
ya mbere yasohotse umubyeyi wa Meddy [Cyabukombe] yakiriye mu rugo we Mimi
witeguraga kumubera umukazana.
Icyo gihe, abantu batandukanye bahise
batangira kuvuga ko igihe cy’ubukwe bw’abo buri hafi nyuma y’igihe bari bamaze
mu munyenga w’urukundo.
Mimi yavuze ko ibyumweru bitatu bishize byaranzwe n’agahinda n’umubabaro udashira nyuma yo kumenya ko Nyirabukwe yitabye Imana
Meddy yashyinguye umubyeyi we, amushimira urukundo yabakunze
Mimi yavuze ko Meddy ari uwo ari we uyu munsi kubera Nyina, kandi yamutoje byinshi birangajwe imbere no gusenga
Meddy yavuze ko Nyina we ari we
acyesha inganzo, kandi yamwigishije byinshi yubakiyeho mu muziki we
Mimi yavuze ko umubyeyi wa Meddy azahora yibukwa
Umubyeyi wa Meddy yashyinguwe ku wa 28 Kanama 2022 mu irimbi rya Rusororo
Kanda hano urebe amafoto menshi mu muhango wo gushyingura umubyeyi wa Meddy
TANGA IGITECYEREZO