Rachel yahawe impano y’imodoka yo mu bwo bwa BMW Porsce ihagaze akayabo k'amamiliyoni.
Rachel wabaye Miss Universe Kenya, yamaze
kwibikaho indi modoka muri parikingi ye yahawe. Ni impano y'imodoka ya
BMW Platinum Edition Porsche Cayenner ihagaze miliyoni 86.4Frw.
Mu butumwa bwe yagize ati: ”Umugabo
wanjye yankoreye ikintu uyu munsi antunguza impano y’imodoka ya 2023 Platinum
Edition Porsche Cayenne.”
Akomeza ashima umugabo we agira ati: ”Murakoze Preston mugabo mwiza umukobwa wese yakwifuza kugira, ndagukunda cyane.”
Ababonye ubu butumwa bamurase amashimwe banamwifuriza gukomeza guhirwa.
Rachel asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yamamaye cyane ubwo yahagarariraga Kenya mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Universe, icyo gihe yari afite imyaka 18.
Kuva ku myaka itandatu, yakoreraga televiziyo zitandukanye. Kuri ubu ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakomeye kandi bubatse izina mu mideli bakomoka muri Kenya.
TANGA IGITECYEREZO