RFL
Kigali

Rachel Mbuki yatungujwe impano y’imodoka ya Miliyoni 86.4Frw-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:3/09/2022 10:59
0


Rachel yahawe impano y’imodoka yo mu bwo bwa BMW Porsce ihagaze akayabo k'amamiliyoni.



Rachel wabaye Miss Universe Kenya, yamaze kwibikaho indi modoka muri parikingi ye yahawe. Ni impano y'imodoka ya BMW Platinum Edition Porsche Cayenner ihagaze miliyoni 86.4Frw.

Mu butumwa bwe yagize ati: ”Umugabo wanjye yankoreye ikintu uyu munsi antunguza impano y’imodoka ya 2023 Platinum Edition Porsche Cayenne.”

Akomeza ashima umugabo we agira ati: ”Murakoze Preston mugabo mwiza umukobwa wese yakwifuza kugira, ndagukunda cyane.”

Ababonye ubu butumwa bamurase amashimwe banamwifuriza gukomeza guhirwa.

Rachel asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yamamaye cyane ubwo yahagarariraga Kenya mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Universe, icyo gihe yari afite imyaka 18.

 Kuva ku myaka itandatu, yakoreraga televiziyo zitandukanye. Kuri ubu ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakomeye kandi bubatse izina mu mideli bakomoka muri Kenya.

Yavuzweho kwibagisha amabere n'amataye ngo agire imiterere ikurura abagaboYishimiye impano y'imodoka y'agatangaza yahaweIri mu bwoko bw'imodoka zigezweho za BMW PorscheNi ibyishimo bikomye kuri Rachel Mbuki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND