RFL
Kigali

Neptune yakoranye indirimbo na Bruce Melodie: Aba DJ bavuze ko biteguye gutaramira abanyarwanda kakahava-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:3/09/2022 0:41
0


Aba Dj barimo abo mu Rwanda na Nigeria bazaba bafatanije n’umuhanzi ugezweho mu ndirimbo ‘Sugar Cane’, bahamije ko bazakorera amateka muri Camp Kigali kuri uyu wa 03 Nzeri 2022.



Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 02 Nzeri 2022, bavuze ko n’ubwo atari ihangana ry’aba DJ bo muri Nigeria n’abo mu Rwanda ariko abakunzi babo bazitoranyiriza abahize abandi kuko impande ziteguye.

Mu magambo ye, DJ Pius yagize ati:”Ikingenzi muri iki gitaramo ni ukwerekana abavanzi b’umuziki bashoboye, niba ari abo mu Rwanda cyangwa Nigeria.”

Dj Neptune uri mu bagezweho muri Africa kandi banarambye muri uyu mwuga amazemo imyaka 21, nawe yagize icyo avuga ku gitaramo no kuba amaze iminsi mu Rwanda ati:”Nibyo koko maze icyumweru kirenga kuko hano hamaze kuba nko mu rugo.”

Akomeza agira ati:”Ariko na none nari ndi mu Rwanda ubundi nkajya Kampala mu bikorwa bitandukanye, harimo no gufata amashusho y’indirimbo nakoranye n’umuhanzi waho ikindi  hano mpafite imishinga.”

Asoza yavuze ko yiteguye mu gihe cya vuba gushyira hanze indirimbo yakoranye na Bruce Melodie.

Uyu mugabo w’inararibonye yabwiye aba DJ bo mu Rwanda ko ibanga ritumye agera kubyo agezeho harimo gukora cyane, gukunda ibyo akora no guhanga udushya ibyo n’abandi bagakwiye kuba aribyo bakora niba bifuza kugera kure.

Yavuze kandi ko mu Rwanda abahanzi bakora umuziki mwiza, afite icyizere gikomeye ko ibyo bizatuma ugera kure bitari cyera.

DJ Pius kimwe n’abandi ba DJ bose bakaba bashimye Shooter Lounge yabatekerejeho ikabahuza ndetse kuri Camidoh, asanga byaba byiza iki gitaramo kiba ngaruka mwaka kandi kikazagera no kubandi ba DJ bo mu bindi bihugu ntibibe u Rwanda na Nigeria gusa.

Mu gusoza kandi yaba abanya Nigeria n’abo mu Rwanda basabye abantu kuzabana nabo, kandi bagakomeza gushyigikira imyidagaduro nyafurika kuko ifite umwihariko wayo.

Aba Dj bo mu Rwanda na Nigeria biteguriye kuryohereza abantu muri Camp Kigali kuri uyu wa gatandatuCamidoh n'abakobwa bo muri Gorilla Games Kuri uyu wa Gatandatu muri Camp Kigali haraca uwambaye








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND