Ibyishimo byatashye mu mitima y’ingagi nyuma y’amasaha agera kuri atanu haba umuhango wo Kwita Izina abana bazo 20.
Ni mu muhango ukomeye wabaye kuri uyu
wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022 mu Kinigi, mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Witabiriwe n’abayobozi mu nzego
zitandukanye, ibyamamare, abaturage mu ngeri zinyuranye n’abandi bumva bahuriye ku kubungabunga ibidukikije.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe Dr
Edouard Ngirente, wari umushyitsi Mukuru yashimye buri wese witabiriye uyu muhango ‘wagenze neza’ n’abantu
20 batoranyijwe bise amazina abana b’ingagi.
Yavuze ko mu izina rya Perezida
Kagame ‘nejejwe no kwitabira uyu muhango’. Yashimye abaturage bo mu Karere ka
Musanze, ku bwo gukomeza kwita kubidukikije.
Ngirente yashimye abaturiye Pariki
zose zo mu gihugu, kuko ari abafatanyabikorwa mu gukomeza kubungabunga urusobe
rw’ubuzima.
Yavuze ko buri wese wise izina n’abandi
ari inshuti z’u Rwanda. Avuga ko Kwita Izina ari kimwe mu bikorwa bikurura ba
mukerarugendo.
Ngirente yavuze ko abaturiye Pariki
bagenerwa 10% by’umusaruro wa Pariki. Abasaba gukomeza kumva akamaro k’ubukerarugendo,
gufata neza ba mukerarugendo, kubahiriza umutekano kugira ngo ibyiza by’ubukerarugendo
bikomeze kubageraho.
Ngirente yavuze ko hari umushinga wo
kwagura pariki y’Ibirunga witezweho guteza imbere ubukerarugendo. Ashishikariza
abashoramari mu gushora imari muri uru rwego.
Umuyobozi mukuru
w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yatangiye ijambo
rye avuga ko umunsi wa mbere mwiza mu buzima bwe, ni igihe yamenye igisobanuro
cy’izina rye.
Yavuze ko hamwe n’uruhare rwa buri
umwe, ingagi zabungabunzwe mu buryo bwose bushoboka.
Kamanzi yashimye Madamu Jeannette
Kagame wifatanyije n’Abatuye mu Kinigi n’abandi mu Kwita Izina. Ati “Twishimye
cyane kuba twongeye kuba turi kumwe namwe mu birori byo kwita izina uyu munsi.”
Yavuze ko ubu ubukerarugendo bumaze
kuzamuka kuri 80% ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihe cya Covid-19, kandi
hari icyizere ‘cy’uko bizakomeza uko’.
MENYA AMAZINA YAHAWE ABANA B’INGAGI 20
-Prince Charles
Igikomangoma cy’u Bwongereza, Charles yatangiye ijambo rye agira ati “Muraho”. Yashimye Ikigo cy’Igihugu
cy’Iterambere (RDB) cyamuhaye umwanya wo Kwita Izina, avuga ko ubwo yari mu
Rwanda muri Nyakanga 2022 yashimishijwe no kumenya umuhango wo Kwita Izina.
Avuga ko bigaragaza kubungabunga urusobe rw’ubuzima rwa none n’ejo hazaza. Umwana yise izina ni uwo mu muryango Agasaro.
Umwana yamwise ‘Ubwuzuzanye’ bishatse kuvuga
kuzuzanya hagati y’abantu n’ibidukikije’. Avuga ko nta gushyigikira ibidukikije ‘twese twabura’.
-Uzo Aduba
Umwana yise izina avuka mu muryango
wa Noheli kuri Nyina Umuco. Yamwise ‘Imararungu’.
-Dr Evan Antin
Yavuze ko yishimiye Kwita Izina abana
b’ingagi. Yavuze ko iyo ubungabunze ubuzima bw’ingagi, uba urinze buri kimwe.
Umwana yise izina avuka mu muryango
wa Susa. Yamwise ‘Igicumbi’.
-Neri Bukspan: Yazanye n’umugore we
Umwana yise izina avuka mu muryango wa ‘Musilikali’.
Yamwise ‘Indangagaciro’.
-Dr Cindy Descalzi Pereira:
Umwana w’ingagi yamwise ‘Ubwitange’. Yavutse
muri Nzeri 2021. Yavuze ko iri zina yarihisemo mu rwego rwo kwizihiza abitanze ‘kugira
ngo tube turi hano’.
-Didier Drogba:
Umwana yise izina avuka mu muryango
wa Muhoza, yamwise ‘Shami’. Yavuze ko yarihisemo mu rwego rwo kugaragaza
ukwaguka ku muryango w’ingagi.
-Itzhak Fisher: Yagize ati “Muraho’. Yavuze ko uyu muhango umwibutsa byinshi mu bijyanye no kubungabunga ibinyabuzima.
Umwana yise avuka kuri Akamaro, Umwana yamwise ‘Imbaduko’.
Yavuze ko buri wese afite uruhare mu
kubugabunga ubuzima bw’ingagi.
-Laurene Powell Jobs
Yise ‘Muganga Mwiza’ ingagi yo mu
muryango Susa
-Itzhak Fisher-Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya RDB
Umwana yamwise ‘Intare’
-Dr Frank I. Luntz
Umwana yamwise ‘Baho’ avuka mu
muryango wa Susa.
-Stewart Maginnis: Yagize ati ‘Muraho’. Uyu mugabo yavuze ko atewe ishema no kwitabira uyu muhango. Uyu mwana
yavutse mu 2021, yamwise ‘Nyirindekwe’.
Avuga ko yahisemo iri zina mu rwego
rwo kugaragaza uruhare rwo gusigasira ibidukikije.
-Thomas
Milz –Umuyobozi wa Volkswagen
Uyu mugabo yavuze ko yishimiye kuba
ari umwe mu bitabiriye uyu muhango. Avuga ko umwana w’ingagi yamwise ‘Ruragendwa’
ashingiye ku buryo u Rwanda rwakira abashyitsi n’abandi.
-Salim
Mukansanga: Umwana yise izina yavutse tariki 15 Nzeri 2021, avuka mu muryango wa Igisha ku
mubyeyi witwa Ubuntu. Umwana yamwise ‘Kwibohora’.
Uyu mukobwa yavuze ko yahisemo iri
zina kugira ngo yerekane uruhare rwo kwibohora, umusingi n’iterambere by’ubukerarugendo.
-Louise
Mushikiwabo:
Yatangiye ijambo rye agira ati “Baturage
ba Kinigi ndabaramukije. Nari nkumbuye ingagi ariko nari mbakumbuye namwe.”
Yavuze ko umwana yise izina avuka mu
muryango wa Ntambara, izina yamwise ni ‘Turikumwe’.
Yavuze ko rifte igisobanuro kinini
ku Banyarwanda nyuma y’urugendo bamaze kugenda, no gushyira hamwe mu guteza
imbere igihugu cyabo.
Ati “Iri zina rero njyewe ndumva ari
ryo rishyoshye uyu munsi.” Uyu mwana yise izina yavutse tariki 8 Nzeri 2022.
Yashimye abagize uruhare mu gutegura
uyu munsi wo Kwita Izina ku nshuro ya 18.
-Youssou N’Dour
Ati “Nishimye kuba ndi hano.” Yavuze
ko umwana w’ingagi yise izina yavutse muri Gicurasi 2021. Uyu mwana yamwise 'Ihuriro' avuka mu muryango witwa Amahoro.
-Naomi Schiff
Yise ‘Imbaduko’ ingagi yo mu muryango
Kureba
-Kaddu Sebunya: Umuyobozi wa African Wildlife Foundation
Umwana yamwise ‘Indatezuka’. Yavuze ko ‘abaye umwana wa gatatu mu muryango wanjye’.
-Gilberto Silva- Wakiniye Arsenal
Yavuze ko kuva yagera mu Rwanda
yakiriwe neza. Umwana yamwise ‘Impanda’ avuka mu muryango wa Sabyino.
Silva yavuze ko ejo hashize yasuye
Pariki y’Iburunga yirebera ingagi.
-Sauti Sol – Abanyamuziki bo muri Kenya
Batangiye baririmba indirimbo yabo bise ‘Nerea'. Bavuga ko bishimiye kuba mu bise izina. Uyu mwana bamwise ‘Kwisanga’ avuka mu muryango wa Kwisanga.
Sauti Sol yavuze ko mu bihe
bitandukanye bataramiye mu Rwanda ‘kandi twishimira kugaruka mu rugo’. Ati “Imana
ihe umugisha u Rwanda.”
-Juan
Pablo Sorin: Yakiniye Paris Saint-Germain
Uwana yise izina yavutse muri Nzeri 2021 mu muryango wa Noheli. Izina yamwise ni ‘Ikuzo’. Yashimye ikipe ya Paris Saint-Germain yamufashije kugira ngo aze Kwita Izina.
-Moses Turahirwa: Washinze Moshions
Umwana yise avuka mu muryango wa
Musilikali, yamwise ‘Kwanda’.
-Sir Ian Clark Wood, KT, GBE: Uyu mugabo yavuze ko uyu muhango umushimishije kandi uzahora
ku mutima we. Yashimye Perezida Kagame, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente
n’abandi ku ruhare bagira mu gukomeza kubungabunga ibidukikije.
Umwana yise izina yavutse mu 2021 avuka kuri Gwira, yamwise ‘Ubusugire’. Avuga ko yahisemo iri zina mu kwizihiza gushyira hamwe kw’Abanyarwanda mu kurengera ibidukikije.
Minisitiri w'Intebe. Dr Edouard Ngirente yashimye abaturiye Pariki y'Ibirunga ku bw'uruhare mu kuyibungabunga
Itorero Mashariki ryarimo Alyn Sano, Rafiki n'abandi ryasusurukije benshi
Clare Akamanzi uyobora RDB yavuze ko nyuma y'icyorezo cya Covid-19, urwego rw'ubukerarugendo rukomeje kwiyubaka
Madamu Louise Mushikiwabo umwana w'ingagi yamwise 'Turi kumwe'
Moses Turahirwa [Uri hagati] washinze inzu y'imideli ya Moshions
Itsinda rya Sauti Sol ryavuze ko ryishimira buri gihe gutumirwa mu Rwanda
Umusifuzi Mpuzamahanga, Mukansanga Salim
Umuhanzi Senderi Hit yaririmbye muri uyu muhango
Kanda hano urebe amafoto menshi:
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO