Ku wa kane tariki ya 1 Nzeri 2022 i Kigali, habereye ibiganiro byari bigamije kuzahura umubano w'ibihugu byombi, byahuje Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'ubutwerane w'u Rwanda wakiriye mugenzi wa Uganda wazanye n'itsinda yari ayoboye.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwerane, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Uganda, General Ondongo Jeje Abubakhar wari kumwe n'itsinda rimuherekeje, bagiranye ibiganiro birebana na politike ndetse na dipolomasi. Aba ba Minitiri baganiriye no ku birebana n'umutekano mu karere, ubucuruzi n'ishoramari mu karere ibihugu bya Uganda n’u Rwanda biherereyemo. Aba ba Minitiri bishimiye uburyo kuzahura umubano w'ibihugu byombi birimo kugenda neza.
Iyi nama yahuje abaminisitiri b'u Rwanda na Uganda, yabaye ikurikira ubushake abakuru b'ibihugu bagaragaje mu kuzahura umubano w'ibihugu byombi, dore ko Joel Kaguta Museveni aheruka mu Rwanda ubwo yitabiraga inama ya Chogm muri Kamena 2022.
TANGA IGITECYEREZO