Hasigaye amasaha macye ngo abana 20 b’ingagi bahabwe amazina. Ni umuhango ugiye kuba ku nshuro ya 18, ukazaba imbona nkubone bitandukanye n’imyaka ibiri ishize.
Uzaba kuri uyu wa Gatanu tariki 2
Nzeri 2022 mu Kinigi mu Karere ka Musanze, watumiwemo abayobozi batandukanye
n'ibyamamare baturutse hirya no hino ku Isi.
Izi ngagi zibarizwa muri Pariki
y'Ibirunga, iherereye mu Burengerazuba bushyira Uburasirazuba bw'u Rwanda.
Abana 20 nibo bazahabwa amazina, bavutse
mu mezi 12 ashize. Imibare igaragaza ko kuva uyu muhango watangira mu 2015,
abana 354 ari bo bamaze kwitwa amazina.
Ingagi ihaka amezi icyenda nk'umuntu.
Mu 2010, ingagi zari muri Pariki y'Ibirunga zari 480 ariko zageze kuri 604. Mu
2019, Pariki y'Igihugu yinjije hafi miliyari 22 Frw.
Abantu 21 nibo batangajwe bazita
amazina kuri iyi nshuro ya 18 uyu muhango ugiye kuba.
Barimo Prince Charles Philip uzita
izina yifashishije ikoranabuhanga, ni mu gihe abandi basigaye bose bazaba
bahari imbona nkubone.
Hari kandi Gilberto Silva wakiniye
ikipe ya Arsenal, Juan Pablo Sorin wakiniye Paris Saint-Germain na Didier Drogba
wakiniye ikipe ya Chelsea FC.
Kwita Izina bijyana n’ibikorwa by’imyidagaduro
biba byateguwe birimo nk’abahanzi baririmbira abitabiriye uyu muhango n’ibindi.
Kuva saa moya (7:00) kugeza saa mbili
n’iminota 45’ (8:45), ibi birori byo Kwita Izina bizatangizwa n’abashyushyarugamba
bakurikirwe na ba Dj basusurutsa abantu mu ndirimbo zitandukanye bazavanga.
Kuri gahunda bigaragara ko saa 8:45
kugeza saa tatu, itorero ribyina imbyino gakondo zisarurutsa abantu.
Bazakurikirwa n’abahanzi barimo Zawad, Young Sckot, Maylo, The Bless, Okama,
Bwiza, Afrique, Chriss Eazy, King James na Platini.
Hari kandi Mico The Best, Senderi,
Intore Tuyisenge n’abibumbiye muri Mashirika barimo Rafiki, Ish Kevin, Alyn
Sano na Peace Jolis bazakina umukino.
Menya abana 20 bazitwa amazina kuri uyu wa Gatanu
1. Uyu mwana yavutse ku wa 26 Mata
2022 kuri Umutungo mu muryango wa Sabyinyo.
2. Yavutse ku wa 1 Nzeri 2022 kuri
Umuteguro mu muryango wa Hirwa.
3. Yavutse ku wa 4 Nzeri 2022 kuri
Umuco mu muryango wa Noheli.
4.Yavutse ku wa 15 Nzeri 2021, ni
umwana wa Ubuntu mu muryango wa Igisha
5.Yabonye izuba ku wa 15 Kanama 2021,
ni umwana wa Ubufatanye mu muryango wa Musilikali.
6. Yavutse ku wa 10 Mutarama 2022, ni
umwana wa Tamu mu muryango wa Susa.
7. Yavutse ku wa 10 Kamena 2022, kuri
Ruhuka mu muryango wa Noheli.
8. Yavutse ku wa 28 Nzeri 2021 kuri
Nsanganira mu muryango wa Ntambara
9. Yavutse ku wa 8 Mata 2022, kuri
Urahirwa mu muryango wa Ntambara
10. Yavutse ku wa 13 Ukuboza 2021, ni
umwana wa Umwe mu muryango wa Noheli
11. Yavutse ku wa 4 Ukwakira 2021, ni
umwana wa Umwari mu muryango wa Susa
12. Yabonye izuba ku wa 31 Gicurasi
2021, avuka kuri Umutuzo mu muryango wa Amahoro
13. Yavutse ku wa 13 Nzeri 2021, kuri
Nyina witwa Igitangaza mu muryango wa Mutobo
14. Ni umwana wa Gwira wavutse ku wa
19 Ukuboza 2021 mu muryango wa Pablo
15. Uyu mwana yavutse ku wa 21 Mutarama 2022, kuri Nyina Bukima mu muryango wa Musilikali
16. Yavutse ku wa 29 Mata 2022, ni umwana
wa Agasaro mu muryango wa Muhoza
17. Ni umwana wa Twiyubake mu muryango
wa Muhoza
18. Undi mwana yavutse kuri Akamaro
mu muryango wa Kureba
19. Ni umwana wa Izihirwa wavutse ku
wa 12 Ukwakira 2021, mu muryango wa Musilikare
20. Hazitwa izina umuryango mushya wa
Kwitonda wagutse muri Gicurasi 2021
AMAFOTO Y’ABA BANA BAZITWA AMAZINA
KURI UYU WA GATANU:
Umwana wa Umutungo
Umwana wa Umuteguro
Umwana wa Umuco
Umwana wa Ubuntu
Umwana wa Ubufatanye
Umwana wa Tamu
Umwana wa Ruhuka
Umwana wa Nsanganira
Umwana wa Urahirwa
Umwana wa Umwe
Umwana wa Umwari
Umwana wa Umutuzo
Umwana wa Kwisanga Group
Umwana wa Igitangaza
Umwana wa Gwira
Umwana wa Bukima
Umwana wa Agasaro
Umwana wa Twiyubake
Umwana wa Izihirwe
Umwana wa Akamaro
TANGA IGITECYEREZO