Kigali

Itanga inguzanyo idafite ikiguzi mu minsi 14 ya mbere! SPENN yahuguye abakorera muri Norrsken ku mikorere yayo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/09/2022 20:03
3


Kuri uyu wa Kane tariki 1 Nzeri 2022, ni bwo ubuyobozi bwa SPENN bwaganirije abakorera muri iyi nyubako kuri serivisi batanga n’ibindi.



SPENN irizihiza imyaka ine ishize igeza ku banyarwanda serivisi z’imari bakoresheje ikoranabuhanga, nko kohererezanya amafaranga bifashishije telefoni za ‘smart phone’, gusaba inguzanyo, kohereza amafaranga kuri konti za banki n’ibindi.

Iki kigo kinafasha abantu kwishyura amazi n’umuriro, kwishyura ibicuruzwa, kwizigamira, kwishyurira icyarimwe abakozi ukoresha (umushahara) n’ibindi.

SPENN yatangiriye muri Norway igaba ishami bwa mbere mu Rwanda, ikomereza ahandi harimo nko muri Tanzania, Phillipines, Zambia n’ahandi.

Abakorera mu nyubako ya Norrsekn baganirijwe ku kwifashisha aba Agents ba SPENN mu gihe bashaka gushyira ‘Application’ yayo muri telefoni, cyangwa se bakifashisha uburyo bwa ‘Play Store’ cg ‘App Store’.

Beretswe ko SPENN ifite serivisi nyinshi zirimo no kwishyuriraho amatike yo kujya mu bitaramo, gufata inguzanyo wishyura mu gihe cy’iminsi 14 ku buntu ariko iyo utinze kwishyura ushyiraho inyungu ya 0.39%, kubona inguzanyo ya I&M n’ibindi.

SPENN ni kimwe mu bigo bikorera mu nyubako ya Norrsken ikoreramo ibigo bya ba rwiyemezamirimo, n’abandi bafite imishinga y’ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa SPENN mu Rwanda, Haguma Norbert, yabwiye InyaRwanda ko batekereje kuganiriza abakorera muri iyi nyubako mu rwego rwo kubasobanurira birambuye imikorere y'iki kigo.

Ati “Twifuje guhura na kompanyi nyinshi zikorera muri iyi nyubako ya Norrsken kugira ngo tubabwire icyo dukora, tubereke ibyo dukora, kandi tubasabe kuduha ibitekerezo kuko abenshi mu by’ukuri bakoresha SPENN yaba ku giti cyabo cyangwa se mu kwishyura imishahara, abantu babagurishaho […] Ni uburyo bwo kumenya abakiriya bacu, kumenya kandi n’abantu bakora muri Norrsken uko bumva SPENN.”

Haguma yakomeje avuga ko mu gihe cy’imyaka ine bamaze ku Isoko, bakiriye ibitekerezo by’abantu batandukanye bashima imikorera ya SPENN. 

Yavuze ko mu gihugu hose ubu bafite abakiriya ibihumbi 400 na ba agent 600, kandi buri munsi bari kuzamuka yaba mu bakozi ba SPENN, mu mibare y’amaduka atanga serivisi z’iki kigo n’ibindi.

Uyu muyobozi yavuze ko guhugura abakorera muri Norrsken biri muri gahunda batangiye yo kwegera abantu bakoresha iyi application, ndetse ko mu minsi ishize baganiriye n’abatuye mu Ntara, abakorera mu masoko, kompanyi zicuruza internet n’abandi.

Haguma yavuze ko kuba agent wa SPENN bisaba kuba telefoni ya ‘smart phone’ ibasha gufata neza amafoto, afite icyemezo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kimwerera gukorera ‘business’, afite Irangamuntu n’ibindi.

Mu byo baganirije abakorera muri Norrsken harimo n’inguzanyo itangwa na SPENN. Haguma yavuze ko yizera neza ko ubu buryo bazanye "nta wundi muntu urabikora mu gihugu aho ushobora kubona inguzanyo ubikoreye kuri telefoni yawe nta muntu muhuye.

Uyu muyobozi yavuze ko hari byinshi bashingiraho kugira ngo batange inguzanyo. Harimo kugenzura niba utarafashe ahandi inguzanyo ntuyishyure, kuguha amafaranga macye macye ari nako ugenda uyishyura kugeza nibura ku nguzanyo y’ibihumbi 500 Frw.

Nelly Rwagitara ukorera muri kompanyi yitwa Pesachoice, yabwiye InyaRwanda ko hari byinshi yungukiye muri aya mahugurwa ya SPENN ajyanye na “SPENN Business” harimo nko kuba umukoresha yakoresha iyi ‘application’ yishyura abakozi bose.

Uyu mukobwa yavuze ko amaze igihe akoresha SPENN ariko ‘uyu munsi menye ko umukoresha wanjye ashobora kunyishyura akoresheje SPENN’.

Nelly yavuze ko akoresha cyane SPENN agura ama inite yo guhamagara. Avuga ko yanasobanukiwe birambuye ku bijyanye no kuba SPENN itanga inguzanyo nta nyungu.

Ati “Ugize Imana ukabona umuntu ukuguriza amafaranga atari bufate inyungu runaka, ni ikintu cyiza cyane. Ni ibintu byiza kumva ko bashobora gutanga inguzanyo idafite inyungu.” Yavuze ko yamenye SPENN biturutse ku kuba bakorera mu nyubako imwe ya SPENN.

Yunganiwe na Mugenwa Mark Abel ufite kompanyi yitwa Rokkup, uvuga ko yungutse byinshi ku mikorera ya SPENN n’ubwo amaze igihe ayikoresha.

Uyu musore yavuze ko kuba SPENN ifasha abantu guhererekanya amafaranga nta kiguzi, ari ibintu buri wese akwiye kwishimira kandi agakoresha. Avuga kandi ko kuba inatanga serivisi yo kubona inguzanyo nta nyungu, azashishikariza benshi kuyigana.

Mark yanavuze ko kimwe mu byiza bya SPENN ari uko iyo wizigamiyeho amafaranga bakungukira 4% ku mwaka.  Ati “Ahandi hantu henshi dushyira amafaranga ntabwo yunguka, kandi n’ubwo kuyibikaho amafaranga byoroshye no kuyakurakuho biroroshye.” 


Umuyobozi wa SPENN mu Rwanda, Haguma Norbert yavuze ko bahuguye abakorera muri Norssken kugira ngo babahe ibitekerezo ku kuntu babona serivisi SPENN itanga 


Umukozi mu ikipe ishinzwe Ubucuruzi muri SPENN, Kabera Aime, wari umusangiza w’amagambo muri iki gikorwa


Abakorera mu nyubako ya Norrsekn basobanuriwe ko gukoresha SPENN nta kiguzi, urishyura cyangwa ukohereza nta kiguzi cy’amafaranga uciwe 


Umukozi muri kompanyi Pesachoice, Nelly Rwagitara, avuga ko bishimishije kuba SPENN itanga inguzanyo idasaba ingwate 


Abafite telefoni zitari ‘Smart Phone’ bakoresha serivisi za SPENN bakanze *580# 


Abakorera muri Norrsken babwiwe ko SPENN ifite uburyo bwo kwishyura abacuruzi hakoreshejwe uburyo bushya mu kwishyura [QR Code]


Mu gihugu hose hari aba agent ba SPENN 600 bafasha abantu gukoresha iyi application


Umuyobozi wa kompanyi Rokkup, Mugenwa Mark Abel, yavuze ko amaze igihe akoresha SPENN kandi ko yanyuzwe na serivisi itanga  


Abari bafite ibibazo bibanze cyane ku nguzanyo itangwa na SPEEN, uko umukoresha yishyura abakozi akoresha akoresheje iyi application n’ibindi


Imyaka ine irashize SPENN iri ku isoko ry'u Rwanda

Kanda hano urebe amafoto menshi


AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsanzimana jmv 1 year ago
    mwiriwe nasabaga ko mwadufasha gukoresha ×850# bikaba byakora kuko nabyo byadufasha
  • nyabyenda emmanuel10 months ago
    muraho neza ndabashuhuje amazina yanjye ni twa nyabyenda emmanuel nkaba shaka inguzanyo ex mutanga inguzanyo mugendeye kuki nizihe ngwate zemewe umuntu yunguka angahe kwijana iki muyitanga muminsi ingahe ese mukorana na bank zose shaka ibihumbi 150000frw murakoze
  • Razaro HABARUGIRA 5 months ago
    Gusaba inguzanyo



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND