RFL
Kigali

Chelsea ishobora guhagarika ibya Aubameyang wamenye igihe azamara adakina kubw'inkoni yakubiswe n'ibisambo

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:31/08/2022 16:24
0


Ikipe ya Chelase yo mu Bwongereza, ishobora guhagaruka ubusabe bwayo muri Barelona aho yari yasabye gutizwa rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang, nyuma akaza gukubitwa n'abajura bakamukomeretsa, ku buryo atazabasha gukina mu minsi ya vuba.



Mu ntangiriro z'iki cyumweru, nibwo Aubameyang n'umuryango we batewe n'abajura bane mu rugo rwabo, abo bajura basahura imwe mu mitungo y'igiciro ndetse basiga bakomerekeje Aubameyang mu musaya, aho bamukubise ibyuma (Fer a beton).

Sky Sports yatangaje ko uyu rutahizamu wa FC Barcelona arashobora gusaba kubagwa kugirango akire neza aho yakomerekejwe n'abajura baherutse kumutera bitwaje imbunda n'ibyuma.

Aubameyang

Ni mu gihe kuva mu byumweru bibiri bishize, hariho ibiganiro hagati y'ikipe ya Chelsea yifuzaga gutizwa Aubameyang ndetse na FC Barcelona akinira kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka.

Inkuru ya The Athletic iravuga ko Aubameyang atazabasha gukina nibura mbere y'ibyumweu bine uhereye uyu munsi, bityo ikipe ya Chelsea ishhobora guhita ihindura gahunda igashaka undi rutahizamu, mu gihe biragaragara ko ubusatirizi bwayo budakarishye muri iyi minsi.

Kuwa Kabiri w'iki Cyumweru, FC Barcelona yimuriye Aubameyang n'umuryango we muri Hoteli y'inyenyeri eshanu mu mujyi wa Barcelonna, aho bizeye umutekano mu gihe kandi bafite abaganga bari kwita ku bibazo by'ihungabana batewe n'abajura.


Aubameyang n'umugore we Bahague

The Athletic ivuga ko Chelsea itaremeza cyangwa ngo ihakane niba iki kibazo Aubameyang yagize kiyibuza kumusinyisha, mu gihe isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi i Burayi, rifungwa kuri uyu wa Kane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND