Abasore: Ibyakwereka ko umukobwa mukundana bizarangira abaye umugore wawe

Urukundo - 31/08/2022 1:27 PM
Share:

Umwanditsi:

Abasore: Ibyakwereka ko umukobwa mukundana bizarangira abaye umugore wawe

Sobanukirwa bimwe mu biranga umukobwa wakuviramo umugore mukabana ubuziraherezo.

Igihe bibaye ngombwa ko umuntu ashaka gukora ubukwe, agomba guhitamo neza. Ni ingenzi kugira imyanzuro y’ukuri n’ubwo ikintu mubuzima kitamera neza nk’uko umuntu aba abyifuza, ariko hari ibimenyetso bishobora ku kwereka wowe musore uko wagerageza guhitamo umugore w’ukuri mushobora kuzarambana.

Ni iby’ingenzi ko wamenya umwanzuro wa nyuma kugira ngo ushakane n’umukobwa wifuza. Ariko ibyo bimenyetso bishobora gutuma gahunda yo guhitamo ikorohera nk’uko ubyifuza nk'uko byatangajwe n'urubuga Elcrema rutanga inama ku mibanire:

1.Umukobwa ukubona akakwishimira

Iyo akwishimira bya nyabyo ndetse akakuvugaho ari kumwe n’inshuti ze cyangwa abo bakorana n’abandi, uwo aba ashobora kuba umugore waba wifuza kuba washaka. Iyo atekereza ko uri umugabo w’agatangaza ku buryo abandi bagore bakwifuza, ibyo nawe bituma uhita ufata umwanzuro wo gushakana nawe.

2.Yicisha bugufi imbere y’inshuti zawe

Inshuti z’umugabo ni ingenzi mu buzima bwe bwa buri munsi kandi buri mugabo ashaka umugore wumvikana n’inshuti ze kuko nacyo ni ingenzi mu buzima. Iyo yishimira uko ubanye n’inshuti zawe ndetse agakunda kukwisanzuraho akabikora n’igihe muri kumwe n’inshuti zawe. ibyo nabyo bishobora gutuma ufata umwanzuro.

3.Abaho mu buzima bwe

Aha uyu mukobwa yiyumvisha ko buri kintu cyose atagikenera ngo agutege amaboko ko ukimuha kandi yumva ko mwembi mushobora kubana neza ari uko yifitiye ibintu bye ntacyo agucyeneraho nawe kandi ukaba ufite ibyawe.

Ikindi yumva ko ahubwo aho kugirango n’utwo wari ufite aho kugira ngo atukunyage yagufasha kugera ku ndoto zawe ndetse nawe akaba yakwigeza kubyo yiyemeje.Ibyo nabyo bishobora gutuma ufata umwanzuro wokumushaka kandi mukazarambana.

4.Uramukumbura iyo mutari kumwe

Iyo umukobwa mutari kumwe,wumva ubuze amahoro ahubwo ukamutekerezaho. Agaragara nk’uwakwinjiye mu bitekerezo utiriwe unamutekerezaho cyane ukumva uramukumbuye gusa. Iyo utekereza muri ubu buryo biba byoroshye gufata umwanzuro wo kumushaka.

5.Buri muntu yitangira undi

Iyo umukobwa adashobora ku kwitangira,nawe ntabwo wamwitangira.Kugira ngo ubukwe bubeho ni uko hagomba kubaho kwitanga. Bityo iyo umukobwa akwitangira nawe ushobora ku mwitangira, noneho icyo gishobora gutuma ufata umwanzuro wo kumugira umugore wawe w’iteka ryose.

6.Aba ari umufana wawe wa mbere

Aho uri hose aba yifuza kuhaba,akumva yakurwanirira aho bibaye ngombwa ndetse ntabwo atekereza kuba yagusiga wenyine mu bihe bigoye,mbese aguhora hafi no mubihe bigoye akwizirikaho atekereza ko uzabivamo bitewe n’uko akuri hafi. Iyo ubonye ko ari umufana wawe w’imena bitewe n’ibyo agukorera byo kukuba hafi bishobora gutuma ufata umwanzuro wo kubana nawe.

Ibi bimenyetso byose  bishobora gutuma ufata umwanzuro wo gutuma ubuzima bwawe bwose ubumarana n’uwo mwari.Ariko icyo ushobora kumenya ni uko uwo mwanzuro atari uwo gufata uhubutse.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...