RFL
Kigali

Muze turye inyama muri Meat&Greet! Mc Becky yateguye ibirori bya Meat&Greet ku nshuro ya kabiri - VIDEO

Yanditswe na: Jean De Dieu Iradukunda
Taliki:31/08/2022 0:19
0


Uwizeye Rebecca uzwi cyane nka Becky Hillary yageze i Kigali avuye mu gihugu cya Uganda akaba aje mu birori yise 'Meat & Greet' bigiye kuba ku nshuro ya kabiri. Ni ibirori bidasazwe nk’uko yabitangarije inyaRwanda.com ubwo yari ageze i Kanombe.



Mc Becky uri kubarizwa i Kigali aho yahageze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022, mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda Tv akigera i Kanombe, yatangiye atubwira uko ameze n’aho yari amaze iminsi abarizwa, n’uko yatekereje gukora igikorwa yise "Meat & Greet". 

Ati "Ubuzima ni ubusanzwe ntacyahindutse. Muri Uganda ni nko mu rugo. Hanyuma ku gikorwa cya Meat & Greet ni igitecyerezo nagize cyo guhuza inshuti n'abandi babyifuza tugasangira, tugasabana twidagadura, twambaye neza. Ikindi kandi tuzaba dufite insanganyamatsiko tuzaganira n'abantu batandukanye ku nzozi (Dreams)". 

Arakomeza ati "Ni gute umuntu yakurikira inzozi ze, ni gute wazigeraho, ni iyihe mpamvu abantu batagera ku nzozi zabo ndetse n’icyatuma umuntu abaho afite inzozi, akaba mu buzima bufite intego. Tuzaba dufite abazatuganiriza bafite ubuhamya, bafite aho bavuye n’aho bageze batugaragariza urugendo rw’inzozi zabo".

Mc Becky yakiriwe n'inshuti n’abavandimwe akigera ku kibuga cy'indege i Kanombe

Yakomeje avuga ko iki gikorwa cya Meat & Greet atagiteguriye inshuti ze gusa n’umuryango we, ahubwo ko ari igikorwa gitumiwemo buri wese. Ati ”Nshuti, ibyishimo birahenda. Twifuza ko abantu bishima bakava mu kwiheba (depression), abantu bakanezerwa dore ko tuzaba dufite abaririmbyi bazadufasha nka Billy Irakoze ndetse na Pianist Frank”.

Mu byishimo bigaragarira ku maso ye nibyo byaranze Becky agarutse mu Rwanda

Biteganyijwe ko iki gikorwa cya Meat & Greet kizaba tariki 11 Nzeri 2022, kuva saa cyenda z'amanywa muri M Hotel mu mujyi wa Kigali. Kwitabira ibi birori "Nta kintu bisaba kidasanzwe, usibye kwishyura 25,000 Frw yo kwiyakira. Abazitabira ibi birori barasabwa kuzaba bambaye "White & Pink" [Umweru n'Ikigina].

Imigani 10: 4 ni ho hari intego y’iki gikorwa "Meat & Greet" cyateguwe na Mc Becky Hillary. Haravuga ngo “Ukoresha ukuboko kudeha azakena, ariko ukuboko k’umunyamwete gutera ubukire”. Mc Becky yagendeye kuri iyi nsanganyamatsiko, ashishikariza abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora. Yavuze ko kuri we 'Slay Queens' ari abakobwa batagira inzozi.





Mc Becky ubwo yari ategerejwe i Kanombe, inshuti ze zari ziteguye


Ibirori bya Meat & Greet bizaba kuwa 11 Nzeri 2022

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE  NA MC BECKY AKIGERA I KIGALI



AMAFOTO + VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu - InyaRwanda.com

INTERVIEWER: Orphe Bayo - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND