RFL
Kigali

Impamvu Kevin Kade ari we uzaririmba mu gitaramo ‘Bigomba Guhinduka’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/08/2022 19:48
0


Umuhanzi Kevin Kade byatangajwe ko ari we uzasusurutsa abazitabira igitaramo cy’urwenya cya Japhet na Etienne, bamamaye nka "Bigomba Guhinduka."



Aba banyarwenya bamaze iminsi bifashisha imbuga nkoranyambaga zabo, bifata amashusho bakubura (gukubura) mu muhanda ari nako bashishikariza abantu kuzitabira igitaramo cyabo bise “Bigomba Guhinduka Edition 3 Comedy Show.”

Kizaba ku wa 2 Nzeri 2022 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aho kwinjira ari 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP, 20,000 Frw muri VVIP na 150,000 Frw ku meza y'abantu batandatu.

Japhet na Etienne bazwi cyane muri iki gihe binyuze mu rwenya bise ‘Muhamagare’, ariko bagize izina rikomeye binyuze mu rwenya rw’inyigisho bise ‘Bigomba Guhinduka’.

Batangaje ko Kevin Kade uzwi mu ndirimbo nka ‘Nana’ ari we muhanzi rukumbi uzaririmba, muri iki gitaramo cyabo bagiye gukora nyuma y’imyaka ibiri.

Japhet uri mu bagize itsinda ‘Bigomba Guhinduka’ yabwiye InyaRwanda ko bahisemo Kevin Kade, kubera ko ari umuhanzi ufite abafana banakunda urwenya rwa ‘Bigomba Guhinduka’.

Ati “Ni uko umuziki we twabonye ujyanye na ‘audience ya ‘Bigomba Guhinduka’. Azi gucuranga, azi kuririmba kandi umuziki we urubyiruko ruwisangamo ndetse ubona ko ari we muhanzi ukora indirimbo zisirimutse nko muri Top 2 mu Rwanda Kade arimo.”

“Rero twaramushakaga cyane kandi muzabona udushya azakora bizaba bishyushye cyane.”

Kevin Kade uzaririmba muri iki gitaramo cy’urwenya azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Ma Bea’, ‘Wankaniye’, ‘Tiana’, ‘Nana’ n'izindi zitandukanye.

Ni umwe mu bahanzi babarizwa mu inzu ifasha abahanzi ya Incredible Records, yashinzwe na Bagenzi Bernard. 

Kevin Kade ni we muhanzi rukumbi uzaririmba mu gitaramo cy’urwenya ‘Bigomba Guhinduka’ kigiye kuba ku nshuro ya Gatatu 

Kevin Kade azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Like you’ yakoranye na Seyn na Davis D 

Japhet na Etienne bavuga ko bahisemo Kevin Kade kubera ko ahuje abafana nabo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NANA' YA KEVIN KADE

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND