Abahanzi Massamba Intore, Mike Kayihura na Ruti Joel ni bo batangajwe bazaririmba mu gitaramo umunya-Senegal Youssoun N'Dour azaririmbamo kizaherekeza umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ugiye kuba ku nshuro ya 18.
Iki gitaramo ‘Kwita Izina Gala Night’
cyatumiwemo Youssou N'Dour wamamaye mu ndirimbo ‘Sama Yaye’ kizaba ku wa 4
Nzeri 2022 mu Intare Conference Arena. Kwinjira ni 30,000 Frw muri VIP na
50,000 Frw muri VVIP.
Masamba watumiwe muri iki gitaramo
azwi cyane mu ndirimbo zirimo ‘Kanjongera injogi’, ‘Ikizungerezi’, ‘Amararo’, ‘Wirira’
n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bamaze kuririmba mu bitaramo bikomeye yaba mu
Rwanda no mu mahanga.
Muri uyu mwaka Mike Kayihura yagaragaye
mu bitaramo bikomeye i Kigali, abifashishijwemo n’indirimbo ze zirimo nka ‘Tuza’,
‘Anytime’, ‘Zuba’ n’izindi.
Ni mu gihe Ruti Joel yagize izina
rikomeye abicyesha indirimbo yise ‘Igikobwa’. Hari kandi indirimbo nka ‘You’, ‘Rumata’
n’izindi zitandukanye.
Umuhango wo Kwita Izina uzaba ku wa 2
Nzeri 2022 mu Karere ka Musanze mu Kinigi, imbona nkubone nyuma y’imyaka ibiri
yari ishize uba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya
Covid-19.
Abana b’ingagi 20 nibo bazitwa
amazina mu muhango uzabera mu Mudugudu wa Nyagisenyi Akagari ka Nyonirima mu
Murenge wa Kinigi.
Kuva umuhango wo Kwita Izina abana
b’ingagi watangira, abana 354 bamaze kwitwa amazina.
Uyu muhango uhuza ibihumbi by’abantu,
barimo abayobozi, ibyamamare, abaturage n’abandi baba bacyereye kwihera ijisho
uyu muhango unyura benshi.
Mu bihe bitandukanye, uyu muhango
wagiye usozwa n’igitaramo gikomeye cy’abahanzi. Kuri uyu nshuro hatumiwe
umuririmbyi Youssou Ndour.
Ni umuririmbyi, umwanditsi
w’indirimbo ukina filime akaba umucuruzi n’umunyapolitike ukomeye muri Senegal.
Yavukiye mu mujyi wa Dakar mu gihugu
cya Senegal tariki 1 Ukwakira mu 1959. Atangira umuziki afite imyaka cumi
n’ibiri akaba ari bwo yatangiye kuririmbana n’itsinda ry’abacuranzi
b’ibyamamare bo muri Star Band bamamaye mu myaka ya 1970.
Mu myaka ya 1991 ni bwo Youssou
N'Dour yafunguye studio ye ku giti cye maze mu 1995 aba ari bwo afungura inzu
ifasha abandi bahanzi ‘record label’ yise Jololi.
Mu 1994 ni bwo Youssou N'Dour
yashyize hanze indirimbo yamamaye ku Isi nzima yitwa 7 Seconds akaba
yarayiririmbanye n’umuririmbyikazi w’umunya Sweden witwa Nene Cherry.
Youssou yanditse anaririmba indirimbo
yaririmbiye igikombe cy’Isi mu 1998 cyabereye mu gihugu cy’u Bufaransa. Ni
indirimbo yakoranye n’umubiligikazi Axelle Red bakaba bari bayise ‘La Cour des
Grands’.
Mu bijyanye na Politike uyu muhanzi
yabyinjiyemo muri 2012, aho yiyamamarije kuba Perezida wa Senegal aho yari
ahanganye na Abdoulaye Wade, icyakora ntiyaza kubasha gutsinda.
Nyuma y’amatora Youssou N'Dour yaje
kugirwa Minisitiri w’Umuco n’Ubukerarugendo muri Mata 2012 muri Cabinet yari
iyobowe na Abdoul Mbaye.
Youssou N'Dour yaje guhindurirwa inshingano agirwa Minisitiri w’Ubukerarugendo n’Imyidagaduro umwanya yavuyeho tariki 2 Nzeli 2013 ubwo hari hamaze guhindurwa Minisitiri w’intebe hakajyaho Amina Toure.
Uyu muhanzi yagizwe Umujyanama wihariye wa Perezida ariko nanone ushinzwe kwamamaza igihugu hanze yacyo.
Kanda hano ubashe kugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo
Youssou N'Dour wabaye Minisitiri w’Ubukerarugendo
muri Senegal, ni we muhanzi Mukuru mu gitaramo kizasusurutsa Abanyarwanda n’abandi
Massamba Intore azaririmba mu gitaramo cyo guhekereza umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi
Ruti Joel uzwi cyane 'Igikobwa' yatumiwe kuririmba muri iki gitaramo kizabera mu Intare Conference Arena
Mike Kayihura uzwi mu ndirimbo zirimo 'Zuba' n'izindi azaririmba muri iki gitaramo
Iki gitaramo 'Kwiza Izina Gala Night' kizaba ku wa 4 Nzeri 2022
TANGA IGITECYEREZO