Niyibikora Safi wamamaye mu muziki nka Safi Madiba yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu iserukiramuco ryiswe ‘The Last Summer Fest’ riherekeza ayandi maserukiramuco muri Canada.
Safi Madiba ni umwe mu bahanzi b’imena
bazagaragara muri iri serukiramuco rizamara iminsi ibiri kuva kuwa Gatandatu kugeza ku Cyumweru. Azaririmba ku munsi wo ku Cyumweru nk’uko bigaragara ku nteguza
y'iri serukiramuco (Festival).
Mu kiganiro yagiranye na
inyaRwanda.com, Safi Madiba yemeje aya makuru anasobanura byinshi kuri yo. Yavuze ko
ari iby'agaciro kuri we no ku muziki nyarwanda muri rusange kuba agiye kuririmba
muri iyi Festival ikomeye kandi imaze imyaka iba.
Ati: ’’Ni byo nzaririmba muri
Festival "The Last Summer Fest", isanzwe itegurwa na Harambe Couver, nk’ibisanzwe
nkaba niteguye kuzamura ibendera ry’u Rwanda cyane ko umuziki nyarwanda wamaze
gutera intambwe nini.’’
Mu busanzwe muri Canada haba ama-Festival
atandukanye, iyi ya The Last Summer Fest ikaba ari yo isoza ibihe by'impeshyi.
Safi Madiba azataramira abazitabira iserukiramuco rya The Last Summer Fest
The Last Summer Fest, ni iserukiramuco
rizabera kuri Thornton Park muri Canada, guhera ku itariki 3 na tariki 4 Nzeri
2022, guhera saa yine za mu gitondo kugera saa mbiri n’igice z’ijoro muri iyo
minsi.
Usibye Safi Madiba umwe mu b'imena
bazayigaragaramo, harimo umuhanzikazi Sade Awele, Ola Dada, Ice, Turunesh,
Abavanzi b’imiziki batandukanye n’abandi benshi bazafatanya nabo kwizihira abazitabira.
Safi Madiba ni umwe mu
bahanzi bakomeye bazagaragara muri iyi Festival
Safi Madiba ni umwe mu bahanzi b'imena bazagaragara muri iyi Festival
TANGA IGITECYEREZO