RFL
Kigali

Ihuriro rya 5 ku bufatanye bw'itangazamakuru ry'Ubushinwa na Africa ryabereye i Beijing

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:29/08/2022 22:14
0


Kuva ku ya 25 kugeza ku ya 26 Kanama 2022, i Beijing mu Bushinwa, hateraniye Ihuriro rya 5 ku bufatanye bw'itangazamakuru ry’Ubushinwa na Afurika, aho bamwe bateraniye baganira n'abandi hifashishijwe uburyo bwa interineti (Iyakure).



Ihuriro ryateguwe n’ubuyobozi bukuru bwa Radiyo na Televiziyo by’Ubushinwa, guverinoma y'abaturage ya Beijing hamwe n’umuryango nyafurika w’itangazamakuru. 

Iri huriro ryitabjriwe n'intumwa zirenga 240 zaturutse mu nzego za leta, mu bigo by’itangazamakuru, imishinga itunganya amajwi n'amashusho, abadiporomate, intumwa za diplomasi buturuka mu Bushinwa no mu bihugu 42 bya Afurika, Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afrika hamwe n'umuryango w’ubumwe bw’Afurika wita ku Itangazamakuru.

Perezida Xi Jinping w'Ubushinwa na Perezida Macky Sall wa Senegal bohereje amabaruwa y'ishimwe muri iri huriro, aho baganiriye cyane ku ruhare rwiza rwaryo mu guteza imbere ibiganiro n’ubufatanye hagati y’itangazamakuru ry’Ubushinwa n’Itangazamakuru ryo muri Afurika, guteza imbere imyigire hagati y’imico, no gushimangira ingamba nyazo z’ubufatanye bwa China-Africa.

Iradukunda Yves, umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu Rwanda, yatumiwe muri iryo huriro.

Bwana Iradukunda yavuze ko yishimiye kwitabira iri huriro rya 5 riganira ku bufatanye bw'ubushinwa na Afurika. Mu myaka icumi ishize, u Rwanda, kimwe n'ibindi bihugu bya Afurika, rwungukiye mu bufatanye n'ubuvandimwe bw'itangazamakuru mu Bushinwa, harimo ishoramari ry'ibikorwa remezo,  kugeza TV hose, kubaka ubushobozi, guhanga imirimo, no kugera ku bigezweho.

Mu rwego rwo guteza imbere itumanaho hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa, yagize ati "U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 2 muri Afurika mu koroshya ishoramari muri raporo ya Banki y’isi ishinzwe ubucuruzi muri 2020. Ubukungu bushingiye ku bikorera mu Rwanda bwatanze isura kubashaka gushora imari muri ku mugabane kubera ko inzitizi zo kwinjira zitagihari. Turizera ko tuzabona amasosiyete y'Abashinwa ashora imari mu bikorwa remezo, nk'inganda za TV zaho n'imishinga y'ubucuruzi igezweho kugira ngo igabanye igiciro cyo kugera ku byiza kandi hakorwe ubushakashatsi kugirango haboneke ibisubizo bikwiye ku masoko nyafurika."

Uyu mwaka hizihijwe isabukuru y'imyaka 10 ihuriro ry’ubufatanye bw’itangazamakuru ry’Ubushinwa na Afurika rimaze. Mu gushimira byimazeyo no gusubiza amaso inyuma ku musaruro w'ibisubizo byiza impande zombi zagezeho mu myaka icumi ishize, inzego za leta z’impande zombi zashyizeho uburyo bunoze bwo gutumanaho kugira ngo bwumvikane kuri politiki n'ibitekerezo bya buri wese.

Amashyirahamwe y'itangazamakuru yagiye mu bufatanye mu gutangaza amakuru ndetse no mu bindi bikorwa byo gufatanya kuvuga inkuru z'ubifatanye bwimpande zombi.

Muri iyi myaka, hashyizweho umushinga wa Satelite TV ku midugudu 10,000 yo muri Afrika hamwe na 'Integrated Digital Switch-over Project' aho byihutishije iterambere ry'urwego rw'itumanaho muri Afrika, kandi bigirira akamaro abanyafurika.

Ubushinwa kandi bwakoze gahunda zitandukanye z'amahugurwa y'inzobere mu bitangazamakuru byo muri Afurika mu gusangira ubumenyi bufatika no gushimangira ihanahana ry’abakozi.

Ubufatanye hagati y'impande zombi buragenda burushaho gukora neza no kwaguka byimbitse no mu bice bishya bishimangira itangazamakuru rigezweho n'ikoranabuhanga rishya. 

Hashimangiwe kandi ubufatanye mu itangazamakuru ry'impande zombi riharanira kurengera ubutabera, ndetse rivuga inkuru z’ubufatanye bw’Ubushinwa na Afurika, kuzamura iterambere ry’isi no guteza imbere indangagaciro rusange.

Muri ibyo birori by’iminsi ibiri kandi habereyemo imurikagurisha ry'ibyagezweho mu myaka icumi y'ubufatanye bw’itangazamakuru mu Bushinwa na Afurika (2012-2022).

Ku nsanganyamatsiko igira iti “Icyerekezo gishya, Iterambere rishya n'Ubufatanye bushya,” Ihuriro ryakoresheje ibiganiro kuri politiki yo guteza imbere itangazamakuru, ubufatanye bukubiyemo, guhanga udushya, gukoresha ikoranabuhanga rishya, no guhuza imibare.

Ihuriro ryasohoye ryasuzumye ibyo imyaka icumi isize mu bufatanye bw’itangazamakuru ry'ubushinwa na Afurika. Mu kwerekana icyerekezo na gahunda bigamije iterambere ry’itangazamakuru mu gihe kizaza, ryasabye ingamba eshanu zirimo guteza imbere ubufatanye n’itumanaho, gushyigikira iterambere ry’isi yose, kuvuga inkuru z’ubucuti bw’Ubushinwa na Afurika, guteza imbere itangazamakuru ry’ikoranabuhanga no gushimangira ihanahana ry'amakuru mu rubyiruko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND