RFL
Kigali

Nyuma ya Mukura Rayon Sports yateguye indi mikino 2 mpuzamahanga

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/08/2022 21:15
0


Nyuma ya Mukura victory sports, Rayon Sports igomba gukina na URA FC yo muri Uganda na Singida Big Stars yo muri Tanzania.



Rayon Sports iri kuzenguruka CECAFA yose uko yishakiye, mu gihe shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yabaye isubitswe kubera imikino y'ikipe y'igihugu. Iyi kipe nyuma yo gukina na Vipers SC yo muri Uganda ku mukino wa Rayon Sports Day, ikaza gutsindwa igitego 1-0, yaje gutumira ikipe ya Kenya Police FC ariko umukino ntiwaba kuko igihugu cya Kenya nta kipe yaho yemerewe gukina umukino mpuzamahanga.

Muri iki gitondo nibwo byemejwe ko Rayon Sports izakina na Mukura kuri uyu wa gatatu, mu mukino ugamije gushakisha amafaranga yo kwishyura uwahoze ari umutoza wa Mukura wirukanwe binyuranyije n'amategeko. Nyuma y'uyu mukino Rayon Sports izakira kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya UR FC yo muri Uganda, mu mukino uzatangira ku isaha ya saa 18:00.

Ku cyumweru tariki 4 nabwo Rayon Sports izakira Singida Big Stars, mu mukino ukomeye nawo uzabera i Nyamirambo. Singida Big Stars ni ikipe ihagaze neza muri Tanzania, dore ko yabashije no kugura abakinnyi ba Simba SC barimo umunyarwanda Kagere Meddie na Pascal Wawa.

Gahunda yose y'imikino Rayon sports ifite 

Iyi mikino yose igamije kwagura umubano hagati ya Rayon Sports n'amakipe yo mu Karere k'ibiyaga bigari, ndetse no gukomeza kwitegura imikino ya shampiyona izasubukurwa tariki 8 hakinwa umunsi wa kabiri.

Rayon Sports izagaruka ikina na Police FC 

Kagere ategerejwe mu Rwanda ari kumwe n'ikipe ye yambara umuhondo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND