Umugore wa Yanga w’umuyapanikazi, Eriko bashakanye mu wa 2011 bari bafitanye abana 2, yavuze inkuru y’urukundo rwabo bizamura amarangamutima ya benshi kuko ari hacye wasanga urugo nk’urwabo no gukundana bigeze aho mu isi ya none.
Atangira yashimye abantu bose baje kubafata mu mugongo, anavuga
igihe bamenyaniye ati: “Mwakoze cyane kuza muri benshi ngo tumuherekeze neza. Namenye Tom kuva mu mwaka wa 2006 kugera
mu mwaka wa 2008 ubwo nakoraga muri Kenya nkajya nsura u Rwanda, yari umuntu w’umutima
mwiza namumenye gutyo iminsi yose.”
Avuga ku buryo baje gufata umwanzuro wo kubana ati: “Mu gihe
nazaga kuba mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2009 twakomeje kuba inshuti nziza, ariko
mu mwaka wa 2011 twafashe umwanzuro wo kubana. Murabizi nk’umugore w’umuyapani
gushyingiranwa n’umunyafurika byansabaga kubanza gutekereza icyo nari ngiye
gukora, ariko bitewe n’umutima we mwiza nari nzi neza ko tugiye kugira umuryango
mwiza wishimye, kandi ufite amahoro.”
Eriko agaruka ku buryo yahamanije n’umutima we ko Yanga ari
we bakwiye kubana ati: “Hirya yo gucibwa intege n’abantu bamwe na bamwe naravuze
nti nzi neza uwo mpisemo kandi ko atari aho uvuka cyangwa uruhu rwawe byubaka, ahubwo
ni umutima w’umuntu. Kuva twashyingiranwa yanyemeje ko ari umuntu w’umutima
mwiza, yari umubyeyi mwiza.”
Nk’umukozi w’Umuryango w’Abibumbye, Eriko yahawe inshingano zo
kujya gukorera muri Afurika y’Epfo ariko Tom yamubereye umugabo mwiza arera
abana wenyine. Ati: “Ubwo nahabwaga inshingano zimvana mu Rwanda njya muri Lesotho
[South Africa] hagati ya 2017 na 2018, naramwizeye kubijyanye n’inshingano zo
kurera abana wenyine ariko yabitagaho cyane abamenyera iteka buri kimwe.”
Ashimangira ko Yanga yari umunyamahoro ati: “Mwe mushobora
kuba mwaramumenye nka Yanga ariko kuri njye nari muzi nka Tom, kuko ibyo kuba icyamamare
nta na rimwe yigeze abikoresha mu rugo. Yari umuntu wiyoroshya w’agatangaza kandi ugira
ukwihangana, yari umunyamahoro, yakundaga amahoro.”
Ahamya ko yamukundaga cyane kandi amushimira kuba yaratumye
aba umukirisitu ati: “Namukundaga cyane, abana banjya bamukundaga cyane uretse
n’ibyo byonyine yaranabaye nk’umuntu uturuka ku mugabane wa Asia mushobora
kwitega ko ndi umubudisite yewe n’umuryango wanjye n’inshuti zanjye zose ni aba Budist
kuko aricyo kintu cyonyine tuzi. Nanjye nariwe kandi mbikunda cyane nkakunda
kujya gusenga ariko Tom ni we wanyigishije indagagaciro za gikirisitu
ibyo byampesheje umugisha kubera we.”
Mu bihe bikomeye kandi yavuze ko Yanga yabaga yizeye Imana
ati:”Mu mwaka wa 2013 ubwo nari ntwite Agnes nagize ibibazo mu gutwita kwanjye, ndetse abadogiteri bansaba gukuramo inda. Tom yarabwiye ngo reka tujye muri
Uganda hari urusengero basengera abantu bagakira. Yajyanyeyo aba Pasiteri
baransengera, nyuma nerekeza mu Buyapani kubyara mbere y’ibyumweru 2 ibintu
byarahindutse nabyaye neza.”
Nyuma y’icyo gihe avuga ku buryo yafashe umwanzuro wo kuba
umukirisitu ati:”Twaje gusubira kuri rwa Rusengero turabashimira, ibyo nibyo byamfunguye
ubwenge ko hari ibitangaza biba ariko bitari ukubera ibyo bitangaza gusa ahubwo
ko hari imbaraga zitagaragara, byatumye mpita mpinduka umukirisitu.”
Yinjira mu buryo Imana yakijije bwa mbere Yanga Kanseri ati:”Tom
yagiye akomeza kutujyana mu nsengero zitandukanye dukomeza gusenga, maze ubwo mu
mwaka wa 2019 yafatwaga na Kanseri twafashe umwanzuro w’uko aza muri Lesotho
kuko ubuvuzi bwo muri Afurika y’Epfo buteye imbere cyane. Hirya yo kuba yari arwaye
yari afite ukwizera, akomeza gusenga akajya mu rusengero aba n’umunyamuryango w’itorero
ryacu muri Lesotho, agirana ubucuti n’abapasiteri benshi, icyo gihe ubwo
yari anarwaye Junior Giti yaje kudufasha.”
Yongeraho ati:”Ibisubizo ariko nyuma y’amezi atandatu
arindwi byaje bigaragaza ko yamaze gukira, ndetse n’ibyo n’ibikorwa bijyanye no
kwivuza afite kubihagarika kuko byazamwangiza. Yagarutse mu Rwanda muri 2020, COVID-19 yaje kuza byatumye tutongera kubonana mu gihe kingana n’umwaka kuko we
yari mu Rwanda njyewe ndi kumwe n’abana muri Lesotho.”
Akomeza agira ati: “Mu mwaka wa 2021 yaragarutse ariko
yari arwaye, ariko akomeza no gusenga akajya asura izindi nsengero aho yagendaga
yigisha kandi ubutumwa bwe iteka bwabaga ari icyaba cyose izere Imana. Mu burwayi
bwe ntiyigeze acika intege, yakomeje gusenga.”
N’ubwo kandi Yanga yagiye arwara ariko ntiyigeze areka Imana, kandi yabaga akomeye anuzuye ukwizera. Ati:”Sinigeze mbona amarira ye, sinigeze
namwumva avuga ibintu bibi nko kuvuga ngo ngiye gupfa n’ibindi nkibyo. Iteka yabaga
avuga ibyubaka, avuga ku mbaraga z’Imana no gukizwa nayo, gusa njyewe ubwo yarembaga
tukamujyana kwa muganga nahise mbona ko igihe hamwe natwe ari gito.”
Kuba Eriko yarabonye ko Yanga agiye kugenda byatumye areka
byose ngo amube hafi, kuko yamwubahaga kandi akamukunda cyane. Ati:”Niyo mpamvu
nk’umugore wubaha utewe ishema n’uwanjye ukunda kwari ukuhaba kubwe nkamwakira, nkumva icyo yifuza gukora nkamuba hafi ngo mwereke ko umuryango we umukunda. Niyo mpamvu yifuje kujya muri Johanesburg, twarabikoze maze Imana imuha umugisha
wo kumenya Pasiteri John n’abandi, abo bose kandi mu kwezi kwe kwa nyuma batubereye
umugisha kuko bazaga kudusengera no kubana natwe.”
Eriko avuga ko azakomeza ibyo Yanga yatangiye birimo no gusenga
ati:”Binyuze mu buzima bwe twarasenze cyane kandi tuzakomeza kubikora, kandi
ibyo yatubwiye adusigiye tuzabikomeza. Twaganiye byinshi ariko by’umwihariko ku
gaciro k’ubukirisitu. Umunsi umwe yarambwiye ati ‘Eriko nshobora kugusengera na Thompson
na Agnes, nasengera umuryango wanjye, ariko ni wowe wo guhitamo niba uzajya mu
buzima bw’iteka cyangwa utazajyayo’, kandi ibyo nzahora mbyubaha.”
Mu gusoza yasabye ko abantu bose icyo baba barumvanye cyangwa
baba bazi kuri Tom, bafite kukizirikana ntibazatume kizima. Agaruka kandi ku kuntu uyu mugabo
yafashaga abantu cyane mu bihe bya COVID-19, kandi ibyo yabishimiraga umugabo kuko
nawe akunda gufasha kandi azabikomeza, n’ubwo umugabo we adahari afasha
abatagira kivurira.
KANDA HANO UREBE ERIKO AVUGA KU RUKUNDO RUKOMEYE RWE NA YANGA
AMAFOTO:NDAYISHIMIYE NATHANAEL-INYWARWANDA.COM
VIDEWO: BACHIR NYETERA-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO