RFL
Kigali

Umugore wa Yanga w’umuyapanikazi yavuze ku rukundo yamukunze bizamura amarangamutima ya benshi: Akantu ku kandi ku ijambo rya Eriko-AMAFOTO+VIDEWO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/08/2022 23:10
1


Umugore wa Yanga w’umuyapanikazi, Eriko bashakanye mu wa 2011 bari bafitanye abana 2, yavuze inkuru y’urukundo rwabo bizamura amarangamutima ya benshi kuko ari hacye wasanga urugo nk’urwabo no gukundana bigeze aho mu isi ya none.



Atangira yashimye abantu bose baje kubafata mu mugongo, anavuga igihe bamenyaniye ati: “Mwakoze cyane kuza muri benshi ngo tumuherekeze neza. Namenye Tom kuva mu mwaka wa 2006  kugera mu mwaka wa 2008 ubwo nakoraga muri Kenya nkajya nsura u Rwanda, yari umuntu w’umutima mwiza namumenye gutyo iminsi yose.”

Avuga ku buryo baje gufata umwanzuro wo kubana ati: “Mu gihe nazaga kuba mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2009 twakomeje kuba inshuti nziza, ariko mu mwaka wa 2011 twafashe umwanzuro wo kubana. Murabizi nk’umugore w’umuyapani gushyingiranwa n’umunyafurika byansabaga kubanza gutekereza icyo nari ngiye gukora, ariko bitewe n’umutima we mwiza nari nzi neza ko tugiye kugira umuryango mwiza wishimye, kandi ufite amahoro.”

Eriko agaruka ku buryo yahamanije n’umutima we ko Yanga ari we bakwiye kubana ati: “Hirya yo gucibwa intege n’abantu bamwe na bamwe naravuze nti nzi neza uwo mpisemo kandi ko atari aho uvuka cyangwa uruhu rwawe byubaka, ahubwo ni umutima w’umuntu. Kuva twashyingiranwa yanyemeje ko ari umuntu w’umutima mwiza, yari umubyeyi mwiza.”

Nk’umukozi w’Umuryango w’Abibumbye, Eriko yahawe inshingano zo kujya gukorera muri Afurika y’Epfo ariko Tom yamubereye umugabo mwiza arera abana wenyine. Ati: “Ubwo nahabwaga inshingano zimvana mu Rwanda njya muri Lesotho [South Africa] hagati ya 2017 na 2018, naramwizeye kubijyanye n’inshingano zo kurera abana wenyine ariko yabitagaho cyane abamenyera iteka buri kimwe.”

Ashimangira ko Yanga yari umunyamahoro ati: “Mwe mushobora kuba mwaramumenye nka Yanga ariko kuri njye nari muzi nka Tom, kuko ibyo kuba icyamamare nta na rimwe yigeze abikoresha mu rugo. Yari umuntu wiyoroshya w’agatangaza kandi ugira ukwihangana, yari umunyamahoro, yakundaga amahoro.”

Ahamya ko yamukundaga cyane kandi amushimira kuba yaratumye aba umukirisitu ati: “Namukundaga cyane, abana banjya bamukundaga cyane uretse n’ibyo byonyine yaranabaye nk’umuntu uturuka ku mugabane wa Asia mushobora kwitega ko ndi umubudisite yewe n’umuryango wanjye n’inshuti zanjye zose ni aba Budist kuko aricyo kintu cyonyine tuzi. Nanjye nariwe kandi mbikunda cyane nkakunda kujya gusenga ariko Tom ni we wanyigishije indagagaciro za gikirisitu ibyo byampesheje umugisha kubera we.”

Mu bihe bikomeye kandi yavuze ko Yanga yabaga yizeye Imana ati:”Mu mwaka wa 2013 ubwo nari ntwite Agnes nagize ibibazo mu gutwita kwanjye, ndetse abadogiteri bansaba gukuramo inda. Tom yarabwiye ngo reka tujye muri Uganda hari urusengero basengera abantu bagakira. Yajyanyeyo aba Pasiteri baransengera, nyuma nerekeza mu Buyapani kubyara mbere y’ibyumweru 2 ibintu byarahindutse nabyaye neza.”

Nyuma y’icyo gihe avuga ku buryo yafashe umwanzuro wo kuba umukirisitu ati:”Twaje gusubira kuri rwa Rusengero turabashimira, ibyo nibyo byamfunguye ubwenge ko hari ibitangaza biba ariko bitari ukubera ibyo bitangaza gusa ahubwo ko hari imbaraga zitagaragara, byatumye mpita mpinduka umukirisitu.”

Yinjira mu buryo Imana yakijije bwa mbere Yanga Kanseri ati:”Tom yagiye akomeza kutujyana mu nsengero zitandukanye dukomeza gusenga, maze ubwo mu mwaka wa 2019 yafatwaga na Kanseri twafashe umwanzuro w’uko aza muri Lesotho kuko ubuvuzi bwo muri Afurika y’Epfo buteye imbere cyane. Hirya yo kuba yari arwaye yari afite ukwizera, akomeza gusenga akajya mu rusengero aba n’umunyamuryango w’itorero ryacu muri Lesotho, agirana ubucuti n’abapasiteri benshi, icyo gihe ubwo yari anarwaye Junior Giti yaje kudufasha.”

Yongeraho ati:”Ibisubizo ariko nyuma y’amezi atandatu arindwi byaje bigaragaza ko yamaze gukira, ndetse n’ibyo n’ibikorwa bijyanye no kwivuza afite kubihagarika kuko byazamwangiza. Yagarutse mu Rwanda muri 2020, COVID-19 yaje kuza byatumye tutongera kubonana mu gihe kingana n’umwaka kuko we yari mu Rwanda njyewe ndi kumwe n’abana muri Lesotho.”

Akomeza agira ati: “Mu mwaka wa 2021 yaragarutse ariko yari arwaye, ariko akomeza no gusenga akajya asura izindi nsengero aho yagendaga yigisha kandi ubutumwa bwe iteka bwabaga ari icyaba cyose izere Imana. Mu burwayi bwe ntiyigeze acika intege, yakomeje gusenga.”

N’ubwo kandi Yanga yagiye arwara ariko ntiyigeze areka Imana, kandi yabaga akomeye anuzuye ukwizera. Ati:”Sinigeze mbona amarira ye, sinigeze namwumva avuga ibintu bibi nko kuvuga ngo ngiye gupfa n’ibindi nkibyo. Iteka yabaga avuga ibyubaka, avuga ku mbaraga z’Imana no gukizwa nayo, gusa njyewe ubwo yarembaga tukamujyana kwa muganga nahise mbona ko igihe hamwe natwe ari gito.”

Kuba Eriko yarabonye ko Yanga agiye kugenda byatumye areka byose ngo amube hafi, kuko yamwubahaga kandi akamukunda cyane. Ati:”Niyo mpamvu nk’umugore wubaha utewe ishema n’uwanjye ukunda kwari ukuhaba kubwe nkamwakira, nkumva icyo yifuza gukora nkamuba hafi ngo mwereke ko umuryango we umukunda. Niyo mpamvu yifuje kujya muri Johanesburg, twarabikoze maze Imana imuha umugisha wo kumenya Pasiteri John n’abandi, abo bose kandi mu kwezi kwe kwa nyuma batubereye umugisha kuko bazaga kudusengera no kubana natwe.”

Eriko avuga ko azakomeza ibyo Yanga yatangiye birimo no gusenga ati:”Binyuze mu buzima bwe twarasenze cyane kandi tuzakomeza kubikora, kandi ibyo yatubwiye adusigiye tuzabikomeza. Twaganiye byinshi ariko by’umwihariko ku gaciro k’ubukirisitu. Umunsi umwe yarambwiye ati ‘Eriko nshobora kugusengera na Thompson na Agnes, nasengera umuryango wanjye, ariko ni wowe wo guhitamo niba uzajya mu buzima bw’iteka cyangwa utazajyayo’, kandi ibyo nzahora mbyubaha.”

Mu gusoza yasabye ko abantu bose icyo baba barumvanye cyangwa baba bazi kuri Tom, bafite kukizirikana ntibazatume kizima. Agaruka kandi ku kuntu uyu mugabo yafashaga abantu cyane mu bihe bya COVID-19, kandi ibyo yabishimiraga umugabo kuko nawe akunda gufasha kandi azabikomeza, n’ubwo umugabo we adahari afasha abatagira kivurira.Eriko yasabye ko n’ubwo bigoye ariko gukomera bizatuma Yanga uri mu ijuru aterwa ishema n’abo asizeImyaka yari ibaye 16 bombi bamenyanye n’ubwo 11 ariyo bari bamaze babana nk'umugore n'umugaboYanga na Eriko bari bafitanye abana 2 aribo Thompson na AgnesEriko yavuze ko azakomeza kuba umukirisitu kandi agakomeza ibyo Yanga yatangije byoseThompson umuhungu rukumbi wa Yanga ari nawe wamushyinguye

KANDA HANO UREBE ERIKO AVUGA KU RUKUNDO RUKOMEYE RWE NA YANGA

">

AMAFOTO:NDAYISHIMIYE NATHANAEL-INYWARWANDA.COM

VIDEWO: BACHIR NYETERA-INYARWANDA.COM



 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ingabire1 year ago
    Nukwihangana





Inyarwanda BACKGROUND