Imyaka itatu yari ishize abanyarwenya Mugisha Emmanuel [Clapton] na Japhet Mazimpaka [Japhet] badahurira ku rubyiniro cyangwa ngo bagaragare mu ruhame bahuje urugwiro, nyuma y’uko buri umwe ahisemo guca inzira ze.
Mu rucyerera rwo ku wa 13 Ugushyingo
2019, nibwo 5K Etienne na Japhet basohoye itangazo rimenyesha ko batakibarizwa
muri Daymakers ya Clapton.
Kuva icyo gihe batangiye kwikorana
ibikorwa bitandukanye, Clapton nawe atangira kuzamura impano z’abandi
banyarwenya.
Byari bigoranye kongera kubona aba
bombi mu ruhame, nyuma y’uko bahagaritse imikoranire.
Japhet na Etienne ndetse na Clapton ni
bamwe mu bantu amagana bitabiriye igitaramo “Inkuru ya Rusine”, umunyarwenya
Rukundo Patrick [Rusine] yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village
ahazwi nka Camp Kigali, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022.
Ni cyo gitaramo cya mbere Rusine
akoze cye kuva yatangira urugendo rwo gutera urwenya, agahitamo kwisanisha
n’abasinzi.
Yagikoze ashyigikiwe n’abanyarwenya
bagenzi be, abahanzi, inshuti ze, abazwi mu ruganda rw’imyidagaduro n’abandi
banyuzwe n’inganzo y’uyu musore.
Mu gitaramo hagati, Rusine yatumiye ku
rubyiniro Clapton amurata amashimwe ku bwo guherekeza impano ye kugeza n’uyu
munsi.
Yavuze ko Clapton ari we wavumbuye
impano ye, avuga ko ari akarabo gahumura mu buzima bwe. Agaruka ku kuba Clapton
yaratandukanye n’itsinda rya Japhet na Etienne.
N’ubwo byari urwenya, ariko Rusine
yumvikanishije ko Japhet na Etienne batandukanye na Clapton kubera ko nta
nyungu babonaga mu byo bakoranaga.
Mu rwego rwo kugaragaza ko nta kibazo
afitanye na Japhet na Etienne bamamaye nka ‘Bigomba Guhinduka’, Clapton
yamahagaye ku rubyiniro Japhet avuga ko nta kibazo bafitanye, ndetse amusaba ko
yamutumira mu gitaramo bafite tariki 2 Nzeri 2022.
Clapton ati "Wampaye ikiraka? Ndabyemeye gusaba uwo wimye ‘ni danger’ ariko rero turi abavandimwe.”
Byageze aho Clapton abaza Japhet
uwatumye batandukana nawe. Avuga ko n’ubwo batandukanye kubera impamvu
zitandukanye ariko nawe mu buzima ‘ntacyahindutse’.
Ati “Ntimufite igitaramo hari icyo
mfite? Ariko abanyarwanda nta n’ubwo duseba. Njye nta ‘show’ mfite, none mwe
mwateguye.”
Clapton yaboneyeho gushishikariza
abantu kuzitabira igitaramo cya Japhet na Etienne, kizaba ku wa 2 Nzeri 2022.
Clapton yasabye Japhet kumutumira mu gitaramo "Bigomba Guhinduka" kizaba ku wa 2 Nzeri 2022
Japhet yavuze ko nta kibazo bafitanye na Clapton n’ubwo batandukanye
Rusine yabwiye Clapton ko gutandukana
na Japhet na Etienne ntacyo byamugejejeho
Clapton yumvikanishaga ko ntakidasanzwe yagezeho kuva yatandukana n’itsinda ‘Bigomba Guhinduka’
Mu gitaramo hagati, Rusine yunamiye Buravan [Yamwicaje ku ntebe y'iburyo], Yanga [Yamwicaje ku ntebe yo hagati], yunamira n'abandi bitabye Imana mu minsi ishize [Yabicaje ku ntebe y'ibumoso]
KANDA HANO UREBE ICYO ABANYARWENYA BATANDUKANYE BATANGAJE
AMAFOTO: Marlon muhizi
TANGA IGITECYEREZO